Muri New Melody Choir mu gitaramo Selah Concert III: Nari urupfu, ubu ndi Ruzima”: Bill Ruzima yahisemo Yesu

Felix Nyangezi · Amakuru · 9 November 2026

Muri New Melody Choir mu gitaramo Selah Concert III: Nari urupfu, ubu ndi Ruzima”: Bill Ruzima yahisemo Yesu

Umuhanzi Bill Ruzima wamenyekanye mu itsinda rya Yemba Voice no mu njyana ya Afro-soul, yatangaje ko yakiriye agakiza, yiyemeza guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe, nyuma y’igihe yanyuze mu bibazo bifitanye isano no gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu muhanzi yongeye kuvugisha benshi ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ubwo yagaragaraga mu gitaramo ‘Selah Concert III’ cyateguwe na New Melody Choir, cyabereye muri Camp Kigali. Bill Ruzima utari mu bahanzi bari batangajwe mbere ko bazaririmba muri iki gitaramo, yageze ku rubyiniro yambaye ikote ry’ubururu, aririmba indirimbo zifite ubutumwa bushingiye ku guhinduka, kwihana no kubonera amahoro muri Yesu Kristo. Icyakoze ku mitima y’abari aho ni amagambo yakoresheje asobanura itandukaniro hagati y’ubuzima yabagamo mbere n’icyerekezo afite ubu. Yagize ati: “Nari urupfu, nari ntaraba Ruzima.” Aya magambo yakoresheje izina rye mu buryo bwihariye, agaragaza ko ubuzima yabagamo mbere butari bumubereye, ariko ko ubu yiyumva nk’umuntu wabonye ubuzima bushya. Mu bundi butumwa yatanze, yagize ati: “Mbega ngo iby’Isi biraryoha biryana”, agaragaza ko hari ibinezeza umuntu akurikirana akibwira ko bimuhesha ibyishimo, nyamara bikarangira bimwambuye amahoro. Yakomeje avuga ko Yesu ari we wamucunguye, agaragaza ko yakiriye agakiza kandi ko Imana itamutereranye mu bihe bikomeye yanyuzemo. Kuva ku muziki usanzwe kugeza ku cyemezo cyo kwiyegurira Imana Kugira ngo umuntu yumve neza impinduka Bill Ruzima agaragaza muri iki gihe, bisaba gusubiza amaso inyuma akareba urugendo rwe. Yamenyekanye cyane mu muziki wo mu Rwanda binyuze mu itsinda rya Yemba Voice, nyuma akomeza gukora umuziki ku giti cye, ahangwa amaso n’abakunzi b’injyana ya Afro-soul. Mu ndirimbo zamwubakiye izina harimo ‘Imana y’Abakundana’, ‘Imbobo’ na ‘Mitima Yatanye’. Nubwo yari afite impano n’ijwi ryihariye, ubuzima bwe bwaje kunyura mu bihe bikomeye. Mu Ugushyingo 2025, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibirego bifitanye isano no gukoresha no gutunda urumogi. Ku wa 19 Ugushyingo 2025, yajyanywe mu kigo ngororamuco cya Huye kugira ngo ahabwe ubufasha bwo guhangana n’ikibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Nyuma yo kuva muri icyo kigo, yagiye agaruka ku rugendo rwo kwisubiraho, agaragaza ko igihe yamaze atakoresha urumogi cyamufashije gusobanukirwa ko umuntu ashobora kubaho neza atarukoresha. Ubu Ruzima avuga ko yabonye ubuzima muri Yesu Kugaragara kwa Bill Ruzima muri Selah Concert III byahaye abakunzi be indi shusho y’ubuzima bwe, aho atakigarukira ku kuvuga ku muziki gusa, ahubwo agaragaza ubutumwa bw’ukwizera no guhinduka. Mu magambo ye, yanagaragaje ko abakristo batagomba guhisha abandi ibanga ry’agakiza, kuko hari abantu bashobora gukomeza gushakira amahoro mu bintu bitabaha igisubizo kirambye. Yagize ati: “Yesu ni mwiza!” Ibi byatumye benshi bibaza niba uyu muhanzi azakomeza urugendo rwe mu muziki wa Gospel, aho yari asanzwe azwi mu njyana ya Afro-soul. Gusa, ku byo yavuze muri iki gitaramo, bigaragara ko atari ukujya kuririmba mu gitaramo cya Gospel gusa, ahubwo ari icyemezo cyo guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe no kwegurira Imana impano afite. Kuva kuri Bill Ruzima wamenyekanye mu muziki usanzwe kugeza kuri Bill Ruzima ubu uvuga ko yabonye agakiza, ni urugendo rugaragaza ko umuntu ashobora kunyura mu bihe bikomeye ariko ntibibe iherezo ry’ubuzima bwe. Ubutumwa bwe busigira abakunzi be ikibazo kimwe gikomeye: ese impinduka agaragaza muri iki gihe zizaba intangiriro y’urugendo rushya mu muziki wa Gospel no mu buzima bwe muri rusange? Icyo we yagaragaje muri Selah Concert III ni uko atifuza gukomeza kubaho nk’uwo yari we mbere, ahubwo yiyemeje gukurikira Yesu Kristo.