Tshisekedi Arashaka Kuvugana na Kabila Ariko Bikaba Iby’Ubusa
Amakuru avuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagerageje inshuro nyinshi kugirana ibiganiro kuri telefoni n’uwahoze ayobora icyo gihugu, Joseph Kabila, ariko ntibimuhire.Aya makuru avuga ko Tshisekedi yashakaga kuvugana na Kabila mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano muri RDC ukomeje kuba mubi, cyane cyane bitewe n’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko Sauvons la RDC-Officiel ibitangaza. Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yagerageje no kwifashisha Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (MONUSCO), James Swan, kugira ngo amufashe koroshya uburyo bwo kuganira na Kabila. Icyakora, na bwo ngo ntibyatanze umusaruro, kuko Kabila atigeze yemera ko bagirana icyo kiganiro kuri telefoni. Ibi bibaye mu gihe James Swan aherutse kugirira uruzinduko i Goma, aho ku wa 3 Ugushyingo 2026 yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila, ugaragazwa nk’umuyobozi w’umutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN). Muri iyo nama, Kabila yari aherekejwe na Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa, abandi bayobozi bakuru ba FRN. Ku ruhande rwa MONUSCO, ibiganiro byibanze ku kurinda abasivili, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano.Nubwo amakuru y’uko Tshisekedi yagerageje kuvugana na Kabila ataremezwa n’itangazo ry’ubuyobozi bwombi, agaragaza uko umwuka hagati y’aba banyapolitiki ukomeje kuba mubi.