Abashakashatsi bavumbuye imva z’abayobozi b’ingabo bo mu kinyejana cya gatanu, zirimo intwaro z’agaciro n’amafarashi y’

Uwubuntu Michel · Amakuru · 9 November 2026

Abashakashatsi bavumbuye imva z’abayobozi b’ingabo bo mu kinyejana cya gatanu, zirimo intwaro z’agaciro n’amafarashi y’

Abashakashatsi mu by’amateka n’ibyataburuwe mu matongo bavumbuye irimbi ridasanzwe ryo mu kinyejana cya gatanu mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa, ririmo imva z’abagabo bakekwa kuba bari abayobozi b’ingabo zo mu bwoko bw’Abadage (Germanic), bashyinguranywe n’intwaro z’agaciro ndetse n’amafarashi yakoreshwaga mu ntambara. Iri rimbi ryavumbuwe hafi y’umujyi wa Colmar, mu gace kari hafi y’umugezi wa Rhine, utandukanya u Bufaransa n’u Budage. Abashakashatsi bavuga ko iri vumburwa rishobora gutanga amakuru mashya ku mateka y’u Burayi bw’Iburengerazuba, cyane cyane mu gihe cy’iherezo ry’Ingoma y’Abaroma. Nk’uko ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo (Inrap) cyabitangaje ku wa 6 Ugushyingo, iri rimbi ryakoreshwaga hagati y’umwaka wa 450 na 500 nyuma ya Yezu. Imva 16 zirimo iz’abagore, abagabo n’abana Mu bushakashatsi bwakozwe muri aka gace, abahanga bavumbuye imva 11 z’abantu bakuru b’abagabo, abagore n’abandi bantu bakuru, imva eshatu z’abana ndetse n’ahantu habiri hashyinguwe amafarashi. Mu mva ebyiri z’abagore, habonetse imitako ikozwe mu ifeza ifite ishusho y’inyoni, imikufi ikozwe mu masaro y’ibirahure ndetse n’ibikoresho byakoreshwaga mu gusokoza umusatsi bikozwe mu magufa. Ibi bimenyetso bituma abashakashatsi bakeka ko abo bagore bashyinguwe muri izo mva bashobora kuba bari mu rwego rwo hejuru mu muryango wabo. Icyakora, imva ebyiri z’abagabo ni zo zagaragaje ibintu bidasanzwe kurushaho, kubera ibikoresho by’agaciro byashyizwe hamwe n’imibiri yabo. Intwaro z’agaciro n’amafarashi byari mu mva Mu bikoresho byabonetse muri izo mva harimo inkota ifite igice cy’agafuka kayo k'imbaho kikibungabunzwe, ingabo, icumu ndetse n’inkota ngufi yitwaga Scramasax, yakoreshwaga n’amwe mu matsinda y’Abadage bo muri icyo gihe. Iyo nkota ngufi yari ifite umutako wakozwe muri zahabu n’amabuye y’agaciro yitwa Garnet. Abashakashatsi bavuga ko izo ntwaro n’imitako ari bimwe mu bimenyetso biranga imva z’abayobozi b’amatsinda y’ingabo z’Abadage cyangwa abasirikare bakoreraga abandi nk’abacanshuro. Ikindi cyatangaje abashakashatsi ni uko hafi y’izo mva habonetse ahantu habiri hashyinguwe amafarashi, yari agifite ibikoresho byayo byo kuyayobora no kuyakoresha mu ngendo. Ibi bituma bakeka ko ayo mafarashi yari afite agaciro gakomeye mu buzima bw’abo bantu, cyane cyane mu bikorwa bya gisirikare. Amagufa agaragaza ko bamwe bashobora kuba barabaye abarwanyi Uretse intwaro n’amafarashi, abashakashatsi banabonye ibimenyetso ku magufa y’abantu bishobora kugaragaza ko bamwe muri bo bari baragize uruhare mu mirwano. Mu bantu babiri basuzumwe, hagaragaye ibikomere byatewe n’ibintu bityaye, bitigeze bikira. Ibi bishobora kugaragaza ko abo bantu bapfuye nyuma yo gukomereka bikomeye. Undi mugabo we amagufa yo mu ivi ry’iburyo yari yarafashe agahurira hamwe ku buryo atashoboraga kuryunamisha bisanzwe. Iyi ndwara izwi nka Ankylosis, ishobora guterwa n’imvune yakize nabi. Abashakashatsi bakeka ko intwaro n’ibindi bikoresho byashyizwe mu mva bitari imitako gusa, ahubwo bishobora kuba byaragaragazaga imyuga n’imibereho y’abo bantu bakiriho. Icyakora, hateganyijwe ubundi bushakashatsi ku magufa kugira ngo hamenyekane neza niba ibikomere byabonetse byaratewe n’imirwano cyangwa izindi mpamvu. Iri vumburwa rifasha gusobanukirwa n’iherezo ry’Ingoma y’Abaroma Iri rimbi rifite agaciro gakomeye mu bushakashatsi bw’amateka kuko ryakomotse mu gihe cy’ihungabana rikomeye ryari mu Burayi bw’Iburengerazuba, ubwo Ingoma y’Abaroma yari iri kugana ku iherezo. Mu kinyejana cya gatanu, amatsinda atandukanye y’Abadage, arimo Abagoth n’Abavandali, yagize uruhare mu ntambara no mu mpinduka za politiki zagize ingaruka ku bice bitandukanye by’Ingoma y’Abaroma. Abagoth n’Abavandali ni amwe mu matsinda y’abaturage yagiye agira uruhare mu bitero no mu guhindura imiterere y’ubutegetsi bw’Abaroma. Abashakashatsi bavuga ko imva n’ibindi bimenyetso by’ubu bwoko bitaraboneka ari byinshi muri icyo gihe, bityo iri vumburwa rikaba rishobora gutanga amakuru y’ingenzi ku mibereho y’abaturage babaga hafi y’imipaka y’Ingoma y’Abaroma. Rishobora kandi gufasha gusobanukirwa n’uko abantu babagaho, uko bakoraga ibikorwa bya gisirikare, uko bashyinguraga ababo ndetse n’uruhare rw’imiryango ikomeye mu gihe cy’impinduka z’ubutegetsi. Iri vumburwa ryongeye kwerekana ko ibanga ry’amateka y’abantu bo mu bihe bya kera rigishobora guhishurwa n’ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo, cyane cyane binyuze mu mva, intwaro n’ibisigazwa by’imibiri yabo.