Miss Mutesi Jolly yarangije amasomo muri Kaminuza yo mu Bwongereza

Felix Nyangezi · Uburezi · 9 November 2026

Miss Mutesi Jolly yarangije amasomo muri Kaminuza yo mu Bwongereza

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yasoje amasomo y’ibyumweru umunani mu bijyanye n’ubucuruzi, ububanyi n’amahanga na politiki, yari amaze igihe akurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga muri Kaminuza ya The London School of Economics and Political Science (LSE) yo mu Bwongereza. Ku mugoroba wo ku wa 9 Ugushyingo 2026, Mutesi Jolly yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze inkuru nziza yo gusoza aya masomo, agaragaza ko ari intambwe nshya yagezeho mu rugendo rwe rwo gukomeza kwagura ubumenyi. Amasomo yize yibanze ku nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ububanyi n’amahanga ndetse na politiki, bikaba ari ibyiciro by’ubumenyi bifite uruhare rukomeye mu miyoborere, imikoranire mpuzamahanga n’iterambere ry’ubukungu. The London School of Economics and Political Science (LSE) ni Kaminuza izwi ku rwego mpuzamahanga kubera amasomo n’ubushakashatsi mu bukungu, politiki n’imibereho y’abaturage, ikaba iri mu bigo by’amashuri makuru bikomeye ku Isi. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mutesi Jolly yavuze ko kurangiza aya masomo atari iherezo ry’urugendo rwe rwo kwiga, ahubwo ko afite gahunda yo gukomeza gushaka ubumenyi bushya no kwagura ubushobozi bwe. Yagaragaje ko agifite inyota yo kwiga no kwiyungura ubumenyi, bityo akaba ateganya gukomeza amasomo kugira ngo arusheho kwagura ubumenyi afite. Mutesi Jolly ni umwe mu bagore bamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda mu 2016. Kuva icyo gihe, yakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’imibereho y’abaturage, ubuyobozi n’ububanyi n’amahanga. Kuba asoje aya masomo ni indi ntambwe yiyongereye ku rugendo rwe rwo kwiyungura ubumenyi, mu gihe agaragaza ko agifite intego yo gukomeza kwiga no kwiteza imbere.