Kigali Universe igiye kwakira igiterane cya Kingdom Nights kizagaragaramo Pastor Jackson Mugisha nk'umwigisha
Pastor Jackson Mugisha, umuyobozi akaba n'uwashinze Revival City International Ministries, agiye kuba umushyitsi wihariye mu giterane cya Kingdom Nights giteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, kizabera muri Kigali Universe mu Mujyi wa Kigali. Iki giterane kizatangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tatu n'igice z'ijoro. Kingdom Nights ni igikorwa kigamije guhuriza hamwe abakunda Imana kugira ngo baramye, basenge kandi bungurane ibitekerezo bibafasha gukomeza gukura mu buzima bw'umwuka. Iki gikorwa gitegurwa na Kigali Universe, kikaba cyubatse ku ntego yo guhuza kuramya Imana n'ibiganiro bifasha abantu gusobanukirwa Ijambo ryayo no kurushaho kuyegera. Pastor Jackson Mugisha azitabira iki giterane ashingiye ku bunararibonye afite mu murimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza no kuyobora abakristo. Ni umushumba akaba n'uwashinze Revival City International Ministries, umurimo yitangiye gukoresha yigisha Ijambo ry'Imana, akangurira abantu gukura mu kwizera no kwitegura gukora umurimo w'Imana. Uyu mushumba kandi ayobora ibikorwa bya Spirit Revival Temple, aho hakunze kubera amateraniro yo kuramya, gusenga n'ibindi, inyigisho ze zigaruka cyane ku bintu bifasha umukristo kugira ubuzima buhamye bwo mu mwuka, birimo kwihana, kumenya umwanya afite muri Kristo no guha Umwuka Wera umwanya mu buzima bwe. Mu butumwa bwe, Pastor Mugisha ashimangira akamaro ko kugira imitekerereze ihindutse, kumenya agaciro umuntu afite imbere y'Imana no kwirinda gushingira imibereho ye ku gushaka kwemerwa n'abantu. Yigisha kandi ku bintu bishobora kubangamira gukura mu mwuka, agaragaza ko ububyutse nyakuri busaba kwisuzuma, kwihana no guharanira kubaho mu bushake bw'Imana. Urubyiruko na rwo ruri mu byiciro by'abantu uyu mushumba yibandaho mu nyigisho ze. Arushishikariza gukoresha neza imyaka y'ubusore, rukayegurira Imana kandi rukagira uruhare mu murimo wayo. Ibi bijyana n'ubutumwa bwe bwo gushishikariza abakristo kwiteza imbere mu mitekerereze no mu bushobozi, bahereye ku mahame ya Gikristo. Uretse amateraniro n'ibindi bikorwa by'ivugabutumwa, Pastor Jackson Mugisha akoresha imbuga nkoranyambaga mu kugeza inyigisho ku bantu benshi. Umuyoboro we wa YouTube witwa Pastor MUZIGURA M Jackson Official ufite abarenga ibihumbi 32 bawukurikirana, ukaba uriho inyigisho, amateraniro yafashwe amashusho n'ubutumwa bugufi bugamije gufasha abakristo gukomeza gukura mu kwizera. Abifuza kwitabira Kingdom Nights yo ku wa 26 Ukwakira 2026 bazasangamo Pastor Jackson Mugisha i Kigali Universe, aho igiterane kizatangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Itike y'uwishyura hakiri kare ni amafaranga y'u Rwanda 5.000, mu gihe izagurirwa ku muryango ari 10.000. Abategura iki gikorwa batangaje ko amatike ashobora kugurwa hakoreshejwe kode *669*60#.