Abanyarwanda 384 batahutse bavuye muri RDC aho FDLR yari yarabafashe mateka (bugwate) .
Kuri uyu wakane, tariki ya 22 Ukwakira 2026 Abanyarwanda 384 bagize imiryango 107, bari bamaze igihe baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bageze mu Rwanda banyuze ku mupaka wa La Corniche One Stop Border Post (OSBP) uhuza umujyi wa Goma na Rubavu. Aba Banyarwanda bakiriwe n’abayobozi n’inzego zibishinzwe bakigera ku mupaka, mbere yo gukomeza berekeza mu Kigo cy’Agateganyo cya Nyarushishi, giherereye mu Karere ka Rusizi. Kujyanwa muri iki kigo ni igice cy’uburyo bwo kwakira abatahutse no kubafasha mu minsi ya mbere nyuma yo kugera mu gihugu. Bahabwa ubufasha bw’ibanze mu gihe inzego zibishinzwe zitegura uburyo bwo kubafasha kongera gutangira ubuzima busanzwe no gusubira mu miryango yabo mu buzima busanzwe. Uku gutahuka kuje gukurikira andi matsinda y’Abanyarwanda yagiye agaruka mu gihugu avuye muri RDC mu mezi ashize. Muri gahunda yo gutahuka ku bushake, abagarutse bakirwa, bakandikwa ndetse bagahabwa ubufasha mbere yo gusubizwa mu miryango yabo no gufashwa kwiyubaka. Amakuru aturuka ku nzego z’u Rwanda avuga ko gahunda yo kwakira Abanyarwanda bagaruka bavuye muri RDC ikomeje, hagamijwe ko abatahutse bagaruka mu gihugu mu buryo butekanye kandi bubaha agaciro kabo. Kugeza ubu, iyi miryango 107 y’abagera kuri 384 ni yo yatashye muri iri tsinda rishya ryageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane.