Dore ibintu 10 ubundi umugabo wanyawe akwiye kwitaho akiri kuri iyi si!
Kuba umugabo ntabwo ari ukugira imbaraga cyangwa kuvuga cyane. Kuba umugabo wanyawe bigaragarira mu nshingano ufata, uko witwara ku muryango wawe, uko wubaha abo mubana n’uburyo uharanira ejo hazaza hawe n’abagukomokaho. Hari ibintu umugabo ashobora kwibwira ko ari bito, nyamara bikagira uruhare runini mu buzima bw’umuryango we n’abazamukomokaho n’abamukomokaho. Dore ibintu 10 umugabo wanyawe akwiye kwitaho. Icya Mbere: tuzigere wihakana umwana wawe Nubwo waba uri mu bukene, ufite ibibazo cyangwa hari ibyo wumva ushobora gutakaza, ntuzigere wihakana umwana wawe. Niba warateye inda, fata inshingano zawe nk’umubyeyi aho gutererana abagukeneye. Umwana wawe ntakwiye kwishyura no kubazwa amakosa cyangwa ibibazo byawe nk’umubyeyi we. Mwemere, umukunde, umwiteho kandi umuhe ibyo ushoboye. Niba uri umugabo wanyawe, ntuhunga inshingano zawe. Icya Kabiri: Umugore mwagiranye umubano wihariye (ambiance karahabutaka), ujye umwubaha. Umugore mwagiranye umubano wo kuryamana cyangwa imibonano mpuzabitsina akenshi aba yaraguhaye icyizere gikomeye. Ntukamufate nk’umuntu mutaziranye cyangwa ugayitse nyuma y’ibyo mwanyuzemo n’ibyo mwakoranye. Niba mwarabyaranye, inshingano zirushaho gukomera. Niba kubana nawe bidashoboka, nibura umwereke umuryango wawe, umwubahe kandi umwiteho aho ari hose. Niba ufite undi mugore, ukwiye kuba inyangamugayo (FIDELITY Cyangwa FRANK) kandi ukavuga ukuri aho kugira ngo ugire uwo uhisha. Icya Gatatu: Ntushimishe abo hanze ngo abo mu rugo babure ibyishimo kandi Wibuke ko ijya kurisha ihera ku rugo. Hari abagabo bashobora gukoresha amafaranga menshi haze y’imiryango yabo, ariko abana babo n’abagore babo bakabura ibyo kurya cyangwa ibindi by’ibanze kandi nyamara aribo bagahereweho kuko ujya gutera uburezi arabwibanza. Ntukajye mu kabari ngo amafaranga uyatange cyangwa uyasesagure, kandi abo mu rugo bakeneye ubufasha. Umuryango wawe ukwiye kuza mu byo ushyira imbere. Icya Kane: Ntugafate ibyemezo witekerezaho wenyine kuko uba ubogamiye ku ruhande rumwe Kandi umwanzuro mwiza uva hagati y’ababiri bashyize hamwe. Iyo uri umugabo ufite umuryango, ibyemezo byawe bishobora kugira ingaruka ku bantu benshi Cyane Cyane abo uyobora mu rugo iwawe. Mbere yo gufata icyemezo cg umwanzuro, tekereza ku ngaruka bizagira kuri wowe, ku mugore wawe, ku bana bawe no ku bandi bagukikije. Umugabo wanyawe ntabwo yireba wenyine; areba n’abamwiringiye. Icya Gatanu: Buri munsi ujye ushakisha icyo wongera ku buzima bwawe new day new opportunities open to your life. Niba ufite akazi, kora neza. Niba udafite akazi, shakisha icyo wakora. Nta munsi ukwiye kurangira nta kintu gishya wize, nta gitekerezo gishya ubonye cyangwa nta ntambwe uteye. Ntukamenyere kurara no kubyuka nta gahunda. Ubuzima busaba gushaka, kwiga no kugerageza. N’iyo amafaranga yaba atabonetse uwo munsi, nibura ube wungutse ubumenyi cyangwa igitekerezo gishobora kukugeza ku byo ushaka. Icya Gatandatu: Menya uko ushimisha umugore wawe Umugore ntakeneye amafaranga gusa ngo yishime. Akeneye kubahwa, kumvwa, kwitabwaho no kumva ko afite agaciro mu buzima bw’umugabo we. Umugabo wanyawe amenya ibyo umugore we akunda, akamuba hafi kandi agakora ibishoboka kugira ngo umuryango we ubone amahoro n’ibyishimo. Icya Karindwi: Iyubahe kandi wirinde gusuzugurwa n’ab’isi bose. Umugabo wanyawe akwiye kugira agaciro kandi azi neza ko bose bamwubaha. Ntukemere guhora usuzugurwa, ariko nanone ntukitiranye kwiyubaha no gusuzugura abandi. Gira igitinyiro, menya aho uhagarara kandi wirinde ibikorwa byagutesha agaciro. Umugabo wanyawe agira imico imutera kubahwa atari ukubaha abantu ku gahato. Icya Munani: Shakisha ubuzima bwiza n’amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko yose. Kugira amafaranga ni ingenzi mu buzima, cyane cyane iyo ufite umuryango ugomba gutunga. Ariko gushaka amafaranga ntibivuze gukora icyaha cyangwa kubabaza abandi. Kora, wige kandi wigire, tangira n’icyo ufite kandi ushakishe uburyo bwo kwiteza imbere. Ntugacike intege kuko utarabona ibyo ushaka. Guharanira ubuzima bwiza bisaba kwihangana, kwigomwa, umurava n’igihe. Icya Cyenda: Gira ibanga Ntabwo buri kintu ugomba kukibwira buri muntu. Umugabo wanyawe amenya ibyo avuga, uwo abibwira n’igihe abivugira. Gira ibanga ku bibazo by’umuryango wawe, ku migambi yawe no ku bintu bikureba. Kuvugaguzwa bishobora gutuma abantu batakugirira icyizere. Icya Cumi ari nacyo cyanyuma: Gira inshuti nke ariko zifite umumaro (Kunda benshi Ariko wizere baje) n’ibyo bita kugira inshuti nke Ariko zigufitiye akamara abo wizere. Inshuti nyinshi ntabwo ari zo zerekana ko uri umuntu ukomeye. Icy’ingenzi ni ukugira abantu bake ushobora kwiringira kandi na bo bakakwiringira. Hitamo inshuti zigufasha gutera imbere, zikugira inama nziza kandi zitagukururira mu bibi. Kandi niba umuntu yarakugiriye icyizere, ntuzamugambanire cyangwa ngo umuhemukire mu bihe bikomeye cg by’amage. Kuba umugabo wanyawe si ukubwira abantu ko uri umugabo. Ni ukugaragaza inshingano zawe mu bikorwa bya buri munsi. Umugabo nyawe ntapimirwa ku byo avuga gusa; apimirwa ku nshingano yemera Kandi akora ntagahato karimo no ku buryo yitwara igihe ubuzima bumushyize ku (ipanu) cyangwa kigeragezo.