Imfura ya DJ Pius Yuhi Abriel yasoje amasomo ya gisirikare muri Amerika
Yuhi Abriel, imfura y’umuhanzi akaba n’umwe mubavanga umuziki DJ Pius, yasoje amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Missouri Military Academy, riherereye mu Mujyi wa Mexico, muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore ni imfura ya DJ Pius na Ange Umulisa. Yavutse mu 2014, akaba yaramenyekanye nko mu bikorwa bitandukanye by’ubuhanzi, by’umwihariko mu bijyanye na piano. Mu 2025, amashusho ye acuranga piano ndetse anaririmba indirimbo ‘Wrong Places’ ya Joshua Baraka yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Gusoza amasomo muri Missouri Military Academy ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu musore. Iri shuri rifite gahunda yihariye yibanda ku myigire, imyitwarire, kwiyubaka no gutegura abanyeshuri kugira ngo bagire ubushobozi bwo guhangana n’inshingano zitandukanye. Ku banyeshuri barangije mu 2026, iri shuri ryatangaje ko abanyeshuri 49 bari bagize uwo mwaka w’amashuri bahawe buruse z’amashuri makuru zifite agaciro karenga miliyoni 13.1 z’amadolari. DJ Pius yagaragaje ko yishimiye intambwe umwana we yateye, amwibutsa ko ibyo yagezeho bitagomba gutuma yibagirwa aho akomoka n’indangagaciro yakuranye. Mu butumwa bwe, yamugiriye inama yo gukomeza urugendo rw’ubuzima yizeye Imana, yicisha bugufi kandi yiteguye guhangana n’ibibazo bishobora kumugeraho. Yamwibukije kandi ko aho ubuzima buzamugeza hose, adakwiye kuzibagirwa aho akomoka, uburere yahawe ndetse n’urukundo rw’umuryango we. Ni intambwe nshya kuri Yuhi Abriel, nyuma yo gusoza amasomo yamuhaye ubumenyi n’imyitozo byubakiye ku kwihangana, kwiyobora no kugira inshingano. Ku ruhande rwa se, DJ Pius, iyi ni intambwe y’umwana we avuga ko atewe ishema na yo kandi yifuza ko yakomeza gukura yubakiye ku ndangagaciro zikomeye.