Pierre Celestin Uwiringiyimana azamurika igitabo “Inyigisho ku Gakiza” ku wa 22 Ugushyingo
Pierre Celestin Uwiringiyimana agiye kumurika igitabo “Inyigisho ku Gakiza” Pierre Celestin Uwiringiyimana, umuvugabutumwa n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana ukomoka mu Rwanda, agiye kumurika igitabo yise “Inyigisho ku Gakiza”, cyibanda ku nyigisho za Bibiliya zigaragaza uko umuntu abona agakiza binyuze muri Yesu Kristo. Iki gitabo kizashyirwa ahagaragara ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu muhango uzabera muri ADEPR Ntora, ahazwi nka Dove Hotel i Kigali. Ibikorwa by’uwo munsi bizatangira saa yine za mu gitondo kugeza saa sita, habanza kuramya no guhimbaza Imana, hakurikiraho umuhango wo kumurika igitabo uzageza saa munani z’amanywa. Muri uwo muhango, Ntora Worship Team ni yo izayobora ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana. Umushyitsi w’imena uzatanga ijambo ry’ibanze ni Sn. Pst. Ndayizeye Isaie, na Pierre Celestin Uwiringiyimana ari we mwanditsi w’iki gitabo ufite n'ubutumwa bwihariye azagenera abazitabira uwo munsi. Pierre Celestin Uwiringiyimana yavukiye mu Rwanda mu 1990, akurira mu Itorero rya ADEPR, aho yatangiriye kumenya Imana no gukunda umurimo wayo. Mu 2008 ni bwo yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we. Kuva muri 2015, ubwo yari amaze guhabwa inshingano z’ubudiyakoni, yakomeje gukura mu murimo w’Imana binyuze mu ivugabutumwa, kwigisha Ijambo ry’Imana no gufasha abandi gukura mu kwizera. Mu bijyanye n’amashuri, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu burezi, mu ndimi z’Icyongereza n’Igifaransa, yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Yize kandi iby’ivugabutumwa muri Tyrannus Missionary School, ndetse agira amahugurwa n’inyigisho za Bibiliya muri National Theological College and Graduate School yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2026, yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bya Tewolojiya n’Ubuyobozi muri Africa College of Theology i Kigali, aho akomeje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bya Tewolojiya. Igitabo “Inyigisho ku Gakiza” cyanditswe hagamijwe gusubiza ikibazo gikomeye mu buzima bw’umukristo kigira kiti: “Umuntu akizwa ate?” Umwanditsi agaragaza ko hari ibibazo byinshi abantu bakwiye gusobanukirwa ku gakiza, birimo kumenya niba umuntu akizwa n’imirimo myiza, uruhare rw’ukwizera, icyo Imana yakoze binyuze ku rupfu rwa Yesu Kristo n’uburyo umukristo ashobora kugira icyizere cy’agakiza ke. Muri iki gitabo, Pierre Celestin Uwiringiyimana asobanura inyigisho zirimo kwihana, kwizera, gucungurwa, kubabarirwa ibyaha, kwiyunga n’Imana, gutsindishirizwa, kuvuka ubwa kabiri, kwezwa no guhinduka umwana w’Imana. Anagaruka ku buzima umukristo akwiriye kubaho nyuma yo kwakira agakiza, burangwa no kumvira Imana, kwera imbuto nziza no kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bandi. Intego ye si ugutanga ubumenyi bw’amadini gusa, ahubwo ni ugufasha abasomyi gusobanukirwa neza ibyo Imana yabakoreye muri Kristo no kubaho bahuje n’ukuri kwa Bibiliya. Umwanditsi afite icyifuzo cy’uko iki gitabo, cyatangajwe bwa mbere mu Kinyarwanda, kizahindurwa mu Cyongereza bitarenze umwaka wa 2027 kugira ngo kigere ku bandi bantu benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Yatangaje kandi ko afite ibindi bitabo bitatu yamaze gutegura, yifuza gusohora mu myaka iri imbere, mu rwego rwo gukomeza gufasha urubyiruko, abanyeshuri, abayobozi b’amatorero n’abandi bakristo gukura mu bumenyi bw’Ijambo ry’Imana. Pierre Celestin Uwiringiyimana, ufite umuryango yiyemeje gukorana na wo mu murimo w’Imana mu Rwanda no mu mahanga, asaba abakristo n’abandi bazitabira uyu muhango kumushyigikira mu masengesho, mu kwagura uyu mushinga w’ibitabo no mu gukomeza amasomo ye ya Tewolojiya. Yifuza ko “Inyigisho ku Gakiza” itaba igitabo cyo gushyira mu kabati gusa, ahubwo ikaba igikoresho gifasha abantu gusobanukirwa agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo no gukomeza gukura mu kwizera.