New Melody Choir yatangiye kugurisha amatike ya Selah Concert III mu bice bitandukanye bya Kigali
New Melody Choir yashyize ahagaragara ahantu amatike ya Selah Concert III aboneka Itsinda rya New Melody Choir rikomeje imyiteguro y’igitaramo cyaryo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Selah Concert III”, aho ryatangaje ahantu hatandukanye abakunzi baryo bashobora kugura amatike mbere y’uko iki gikorwa kiba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa. Mu butumwa ryashyize ahagaragara, New Melody Choir yamenyesheje abakunzi bayo ko amatike aboneka ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe korohereza abazitabira iki gitaramo kuyabona. Aho amatike agurishirizwa harimo Sinza Coffee Shop ku Gisozi, La Gardienne mu Kiyovu, Lamane ku Gisimenti, Bethesda Holy Church mu Gakinjiro, Zion Temple mu Gatenga na Foursquare Kimironko. Iri tsinda ryasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel kwihutira kugura amatike kugira ngo bazitabire iki gitaramo giteganyijwe guhuza abaramyi n’abandi bakunda kuramya Imana. Abifuza kubona amatike kandi bashobora gukoresha urubuga rwa [www.newmelody.rw](http://www.newmelody.rw), mu gihe abakeneye andi makuru bashobora guhamagara kuri 0798710058. Nk’uko byari byatangajwe Selah Concert III izitabirwa n’abarimo Sam Rwibasira, uzwi kandi nka Sam Yadah, ndetse n’itsinda rya True Promises Ministries. Sam Rwibasira ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, umutoza w’amajwi akaba n’umwe mu bagize New Melody Choir, wamenyekanye mu ndirimbo ze zirimo “Naramubonye” no muri album ye “The Conquerors”. True Promises Ministries na yo izifatanya na New Melody Choir muri iki gitaramo. Iri tsinda rimaze imyaka rikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, rikaba rizwi mu bakunzi ba Gospel mu Rwanda. Kuba aya mazina azitabira Selah Concert III byitezweho kongera umwihariko mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana bizabera muri Camp Kigali. Selah Concert III ni kimwe mu bikorwa New Melody Choir ikomeje gutegura mu rwego rwo guteza imbere umuziki wa Gospel no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye. Iri tsinda rimaze kumenyekana binyuze mu ndirimbo zirimo “Yarambabariye”, ryafatanyije na Gadine na Gentil, “Nuzuye Ibyishimo” ryasohoye rifatanyije na Gad, ndetse na “YEGO”, yanditswe na Gentil Izere. Mu bindi bikorwa byaryo, ryari riherutse gutangaza ko Papi Clever na Dorcas bazafatanya na ryo mwiki gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana. Amatike ya Selah Concert III ari mu byiciro bitandukanye birimo Silver ya 5.000 Frw, Gold ya 10.000 Frw, Platinum ya 20.000 Frw na Sponsor ya 50.000 Frw. Igitaramo kizaba ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda z’amanywa muri Camp Kigali, kikaba ari umwanya New Melody Choir yahariye abakunzi bayo n’abandi bakunda umuziki wa Gospel wo guhura, kuramya no guhimbaza Imana.