CityLight Foursquare Church igiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 mu giterane cyo gushima Imana

Samuel Igiraneza · Amakuru · 27 October 2026

CityLight Foursquare Church igiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 mu giterane cyo gushima Imana

Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo, umwe mu bayobozi bakomeye b’Itorero rya Foursquare Gospel Church of Rwanda, agiye kwizihiza imyaka 25 ishize umurimo w’Imana ukorwa binyuze muri CityLight Foursquare Church, itorero ayobora riherereye i Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Ibi biragaragazwa n’igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 cyateguwe kuva ku wa 9 kugeza ku wa 13 Ukuboza 2026, kikazahuza abakirisitu n’abandi bazitabira ibikorwa byo gushima Imana. Iyi gahunda y’imyaka 25 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Vow Renewal & Thanksgiving Conference”, ishobora gusobanurwa nk’ihuriro ryo kuvugurura isezerano no gushimira Imana. Nk’uko bigaragara ku itangazo ryayo, ibikorwa biteganyijwe birimo amasengesho no kuramya Imana, gusabana, gutanga ubuhamya, kwizihiza no gushimira Imana ku byo yakoze mu myaka ishize. Iri huriro rije rikurikira inkuru ku buzima n’umurimo wa Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo, uzwiho guhuza inshingano zo kuyobora Itorero n’ubumenyi afite mu mategeko. Uretse kuba umushumba wa Foursquare Gospel Church of Rwanda aho akomeje kwigisha Ijambo ry’Imana no gufasha abakirisitu gukura mu kwizera asanzwe indi mirimo irimo no kwigisha mu mashuri akomeye. Mu myaka amaze mu murimo w’ivugabutumwa, Bishop Masengo yagiye agaragaza uruhare mu kugeza ku bantu inyigisho za Bibiliya, amasengesho n’ubutumwa bwo gukomeza ukwizera. Akoresha kandi ikoranabuhanga mu kugeza ku bakurikirana inyigisho ze, zirimo izitangazwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri Foursquare TV. Ibi biri mu bikorwa bifasha ubutumwa bw’Itorero kugera ku bantu benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Uretse inshingano zo mu Itorero, Bishop Masengo afite ubunararibonye mu mwuga w’amategeko, aho kuva muri 2015 ari Umunyamabanga Mukuru wa Kigali International Arbitration Centre (KIAC). Ni kandi umwarimu mukuru w’amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba anigisha mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro mu by’amategeko (ILPD). Ubu bumenyi n’ubunararibonye bimushyira mu bantu bafite uruhare mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’u Rwanda. Mu bijyanye no kwandika, Bishop Masengo azwi no mu gusobanura inyigisho za Gikristo binyuze mu bitabo, birimo “The Grace of God”, cyibanda ku buntu bw’Imana. Inyigisho ze zigaruka ku kwizera, gukura mu buzima bw’umwuka no gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana, bikaba biri mu bigize umurimo akorera abakirisitu. Kwizihiza imyaka 25 kwa CityLight Foursquare Church ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kuzirikana urugendo rw’Itorero no gushimira Imana ku byo ryagezeho. Insanganyamatsiko yo kuvugurura isezerano no gushima Imana inagaragaza ubutumwa bw’ihuriro, bushishikariza abakirisitu kongera kwiyegurira Imana no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera. Ibirori biteganyijwe kuva ku wa 9 kugeza ku wa 13 Ukuboza 2026 bizabera kuri CityLight Foursquare Church i Kimironko, nk’uko bigaragara ku itangazo. Biteganyijwe ko bizibanda ku masengesho, kuramya no guhimbaza Imana, gusangira ubuhamya no kuyishimira ku rugendo rw’imyaka 25. Ni igikorwa gifite umwanya wihariye mu mateka y’Itorero, kikaba n’umwanya wo kureba imbere no gukomeza umurimo w’ivugabutumwa mu myaka iri imbere.