Fallone Shaloom na Rukundo Bertrand bagiye kugaragara muri “Heaven Worship Sessions” itegurwa na Drups Band

Samuel Igiraneza · Amakuru · 27 October 2026

Fallone Shaloom na Rukundo Bertrand bagiye kugaragara muri “Heaven Worship Sessions” itegurwa na Drups Band

Drups Band yatangaje umushinga mushya wa “Heaven Worship Sessions” Itsinda rya Drups Band rikora umuziki wa Gospel mu Rwanda ryatangaje umushinga mushya w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa “Heaven Worship Sessions”, uzagaragaramo abaririmbyi barimo Fallone Shaloom na Rukundo Bertrand. Uyu mushinga uje ukurikira ibikorwa bitandukanye iri tsinda rimaze igihe rikora mu guteza imbere umuziki wa Gikristo, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zifasha abantu kurushaho kwegera Imana. Drups Band ni rimwe mu matsinda akora umuziki wa Gospel agezweho mu Rwanda, rikaba rifite icyicaro i Kigali. Usibye kuba itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi, rifatwa kandi nk’umuryango mugari w’abakora umurimo w’Imana binyuze mu muziki, uzwi nka Drups Family. Rimaze kumenyekana mu bikorwa byo gufata amashusho y’ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana, aho rikoresha abahanzi batandukanye kugira ngo ubutumwa bwiza bugere ku bantu benshi. Mu baririmbyi bakunze kugaragara mu bikorwa bya Drups Band harimo Nikokeza Alice, Emeline Penzi, Izere Gentil, Tuyishimire Liliane, Rukundo Bertrand na Abawe Adalbert. Iri tsinda kandi rifite abacuranzi b’inzobere barimo Jacques ucuranga gitari ya bass, Mugisha ucuranga ingoma, Denys ucuranga gitari iyobora, Alpha ucuranga saxophone, ndetse na Amani na Fabrice bacuranga piano. Ubufatanye bw’aba bahanzi n’abacuranzi ni kimwe mu bituma ibikorwa by’iri tsinda birangwa n’uburyohe bw’umuziki n’imicurangire iherekeza neza ubutumwa bw’indirimbo. Drups Band imaze kumenyekana kandi mu mishinga y’indirimbo zifashishwamo imicurangire y’abacuranzi benshi n’amajwi y’abaririmbyi batandukanye. Mu ndirimbo zayo zizwi harimo “Urukundo rw’Imana”, yakoranye na Nikokeza Alice, “Ndagukunda Rukundo” yakoranye na Victors Band, “We’re Blessed” yaririmbwe na Emeline Penzi ndetse na “Niyo Mvamutima”. Izi ndirimbo zigaragaza icyerekezo cy’iri tsinda cyo guhuza ubuhanga mu muziki n’ubutumwa bushingiye ku rukundo rw’Imana no kuyiramya. Mu bindi bikorwa by’ingenzi byaranze Drups Band harimo gufata amashusho y’indirimbo mu buryo bwa Live, cyane cyane mu nyubako nka Intare Conference Arena i Kigali. Bimwe muri ibyo bikorwa byagiye bishyirwa mu ruhererekane rwiswe “God First”, rwibanda ku ndirimbo ndende zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubu buryo bufasha abaririmbyi kwagura impano zabo, bugaha n’abakunzi ba Gospel amahirwe yo gukurikira ibihe byo kuramya Imana binyuze mu mashusho n’amajwi byateguwe mu buryo bw’umwuga. Umushinga wa “Heaven Worship Sessions” ugaragazwa nk’indi ntambwe Drups Band ikomeje gutera mu guteza imbere umuziki wo kuramya Imana. Drups Band yatangaje igiye kongera kugarura ibihe bidasanzwe byo kuramya Imana bemeje ko amashusho azakorwa na Musinga, amajwi agatunganywa na Janvier. Hanatangajwe ko imitunganyirize y’umuziki izakorwa na Firedy na Mozzy, mu gihe ibisobanuro birambuye ku gihe uzashyirirwa hanze. Abakunzi ba Drups Band n’umuziki wa Gospel muri rusange bakomeje gukurikirana ibikorwa by’iri tsinda, rimaze kwigarurira umwanya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Binyuze kuri “Heaven Worship Sessions”, Drups Band irakomeza umurongo wayo wo gukoresha impano z’abaririmbyi n’abacuranzi mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, mu gihe Fallone Shaloom na Rukundo Bertrand biteganyijwe ko bazagira uruhare rukomeye mu gutuma uyu mushinga ugera ku bawutegereje.