Ebola yageze muri Nigeria, abantu 44 bashyirwa mu kato ngo bitabweho
Nigeria yemeje umurwayi wa mbere wa Ebola muri iki cyumweru mu murwa mukuru wayo, Abuja, bituma inzego z’ubuzima zitangira gukurikirana abantu 44 bashobora kuba barahuye na we mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara. Iyi ndwara yemejwe ku wa Kabiri, tariki ya 20 Ukwakira 2026, nyuma y’ibipimo byo muri laboratwari byagaragaje ko umugore wari urwariye mu bitaro byigenga i Abuja yanduye virusi ya Ebola (EBOvi) nyuma y’uko avuye mu gace ka Bundibugyo. Ubu arwariye Muri isolation kandi ari kwitabwaho n’abaganga. Nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Nigeria yabitangaje, uyu mugore yari aherutse kuva muri Uganda, aho yari yaragiye mbere yo kugera muri Nigeria. Ibimenyetso by’indwara byatangiye kugaragara ku wa 7 Ukwakira, nyuma y’iminsi ine ageze muri Nigeria, aza kwivuza ku bitaro byigenga ku wa 11 Ukwakira. Icyakora, iperereza ku hantu yandurijwe riracyakomeje. Abantu 44 bashobora kuba barahuye na we barakurikiranwa Minisitiri w’Ubuzima wa Nigeria, Muhammad Ali Pate, yatangaje ko inzego z’ubuzima zamaze kumenya abantu 44 bashobora kuba barahuye n’uyu murwayi, bakaba bari gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba hari abagaragaza ibimenyetso by’indwara. Muri abo harimo abakozi bo kwa muganga, abarwayi, abantu bamwitayeho ndetse n’abo bashobora kuba barahuye na we mu rugendo. Inzego z’ubuzima zatangiye gukurikirana abo bantu no kumenya abandi bashobora kuba barahuye n’uyu murwayi. Ibitaro yivurijemo na byo byafashijwe gukaza ingamba zo kwirinda ubwandu no kurinda abakozi n’abandi barwayi. Kuba abo bantu barashyizwe mu igenzura ntibivuze ko bose banduye Ebola, ahubwo ni ingamba zikoreshwa mu gukumira hakiri kare umuntu wese ushobora kuba yaranduye no gukumira ko yayikwirakwiza. Ebola ikomeje gukwirakwira mu bihugu bya Afurika Nigeria ibaye igihugu cya gatanu cyagaragayemo iyi virusi mu cyorezo cyatangiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Gicurasi 2026. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko ibihugu byo muri aka karere bikwiye gukomeza gukaza igenzura ry’indwara, kongera ubushobozi bwo gupima abantu bakekwaho ubwandu no gutegura amatsinda yihutira gutabara igihe hagaragaye umurwayi mushya. Nubwo Nigeria yemeje umurwayi umwe muri iki cyorezo, inzego z’ubuzima ziri gukaza ingamba zo gukumira ko habaho ubwandu bushya. WHO yasabye ibihugu kudashyiraho imbogamizi rusange ku ngendo no ku bucuruzi n’ibihugu byagaragayemo Ebola, ahubwo bigakomeza gukoresha ingamba zishingiye ku makuru y’ubuzima n’isuzuma ry’abashobora kuba barahuye n’abanduye. Ni izihe ngaruka zishobora kubaho? Ebola ni indwara ikomeye iterwa na virusi, ishobora gutera umuriro, intege nke, kuruka, impiswi ndetse no kuva amaraso mu bihe bimwe na bimwe. Yandura cyane cyane iyo umuntu ahuye n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umubiri w’umuntu wanduye, cyangwa ibikoresho byandujwe na yo. Kuba Nigeria yaramenye umurwayi hakoreshejwe ibipimo bya laboratwari no gutangira gukurikirana abo ashobora kuba yarahuye na bo ni intambwe igamije gukumira ikwirakwira ry’indwara. Icyakora, uko iperereza rizagenda n’uko abo bantu bazakurikiranwa mu minsi iri imbere ni byo bizafasha kumenya niba hari ubundi bwandu bwabaye. Kugeza ubu, inzego z’ubuzima ziracyakora iperereza ku nkomoko y’ubwandu bw’uyu mugore, mu gihe ingamba zo kumwitaho no gukumira ko abandi bandura zikomeje.