David Kega yatumiwe mu giterane Nezeza Ijuru 2026
Umuramyi David Kega yatumiwe mu giterane Nezeza Ijuru 2026 Umuramyi David Kega ari mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batumiwe mu giterane Nezeza Ijuru 2026, gitegurwa na Zion Temple Celebration Center (ZTCC) ku bufatanye na Authentic Word Ministries. Iki giterane kizaba kuva ku wa 28 Ukwakira kugeza ku wa 1 Ugushyingo 2026, kikazabera kuri ZTCC Gatenga mu Mujyi wa Kigali. David Kega ni umwe mu baramyi nyarwanda bakomeje kumenyekana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo ubutumwa bwubaka ukwizera. Azwiho guhuza injyana gakondo n’iza none, agashyira imbere amagambo afasha abantu kwegera Imana no kuyiringira mu bihe bitandukanye by’ubuzima. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Sinakurekura”, “Inzira”, “Uwiteka” na “Yari Yarabitubwiye”, yasohoye mu mwaka wa 2026. Yanashyize hanze umuzingo w’indirimbo (EP) yise “POKEA”, urimo izifasha abakunzi b’umuziki we gukomeza kuzirikana ineza y’Imana no kuyiringira. Ubutumire bwa David Kega buje mu gihe akomeje kwagura umurimo we w’ivugabutumwa binyuze mu muziki, aho akora indirimbo zifite ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana. Kuba azitabira iki giterane bizaha abazacyitabira umwanya wo kwifatanya na we mu kuramya no guhimbaza Imana, mu gihe bazaba bateraniye hamwe mu minsi yo gusenga no kwiga Ijambo ryayo. Nezeza Ijuru ni igiterane ngarukamwaka cyatangiye muri 2017, gifite intego yo guhamagarira abantu kugarukira Imana no kwiyunga na yo binyuze muri Yesu Kristo. Gitegurwa kandi hagamijwe gufasha Abakristo gukura mu buryo bw’umwuka no kubaho ubuzima bugaragaza imico ya Kristo, binyuze mu nyigisho, amasengesho n’ibihe byo kuramya. Inyandiko y'ubutumire bwo kuza mu giterane cy’uyu mwaka igaragaza ko kizitabirwa n’abandi baramyi barimo Papi Clever na Dorcas, Ben na Chance, Christian Irimbere, ndetse n’abandi. Aba bahanzi bazafatanya n’abitabiriye mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana, mu giterane giteganyijwe kumara iminsi itanu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Imbuto Muri Twe: Guhishurwa kwa Kristo” (The Seed Within Christ Revealed). Iyi nsanganyamatsiko izibanda ku butumwa bwo kumenya Kristo no kugaragaza ubuzima bwe mu byo Abakristo bakora, mu myitwarire yabo no mu mibanire yabo n’abandi. Ibi bizajyana n’inyigisho n’amasengesho bigamije gufasha abantu kurushaho gukomera mu kwizera. Nk’uko gahunda yatangajwe ibigaragaza, ku wa 28 no ku wa 29 Ukwakira hazaba amateraniro ya nimugoroba azatangira saa kumi n’imwe, ku wa 30 Ukwakira hakazaba irindi teraniro rizatangira saa tatu z’ijoro, mu gihe ku wa 31 Ukwakira no ku wa 1 Ugushyingo hazaba amateraniro azatangira saa kumi z’umugoroba. Abifuza kwitabira Nezeza Ijuru 2026 bazahurira kuri ZTCC Gatenga, aho bazifatanya n’abakozi b’Imana n’abaramyi mu minsi yo gushaka Imana, kuramya no kwakira inyigisho zubaka ukwizera.