Abanyarwanda bakiniye ikinamico muri Amerika.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 21 October 2026

Abanyarwanda bakiniye ikinamico muri Amerika.

Abanyarwanda barimo na Clapton Kibonge bakoze amateka akomeye yo gukinira ikinamico imbere y'abanyamerika n'abandi bantu batandukanye baba mu ruganda rw'ubugeni n'ubuhanzi. Iri tsinda ry’abakinnyi b’ikinamico ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre, ryatangiye kumurika imikino ryitoje irimo ‘The Choice to Live’ na ‘Ndabaga’.

Iyi gahunda y'amakinamico n'iyi mikino yatangiye kwerekanirwa mu Mujyi wa Memphis, aho aba Banyarwanda bari gukorera amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu gukina ikinamico. Muri iri tsinda harimo Simon Iyarwema, Nahimana Clémence uzwi mu buhanzi nka Feruje, Shenge na Shyaka M. Adolphe. Bamaze iminsi muri Amerika aho bitabiriye amahugurwa y’ukwezi kumwe ajyanye no gukina ikinamico.

Umukinnyi wa film Clapton Kibonge uri mu bagize iri tsinda ryakinnye ikinamico muri Amerika yavuze ko batangiye kwerekana imikino bamaze igihe bitegura, bakaba barahereye ku bitaramo byitabiriwe n’abashoramari bashobora gushora imari mu buhanzi. Yavuze ko bagisigaranye ibindi bitaramo bine bigenewe abantu batandukanye. Ati “Ubu twatangiye gukina imikino tumaze igihe twitoza. Kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, twakoze ibitaramo byitabiriwe n’abantu banyuranye biganjemo abashoramari, mbere y’uko dutangira gutaramira abandi bantu muri rusange.”