Salman Khan yatumye umukinnyi w'ibihinde Tiger Shroff araswa.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 19 October 2026

Salman Khan yatumye umukinnyi w'ibihinde Tiger Shroff araswa.

Umukinnyi wa film z'ibihinde Jai Hemant Shroff, uzwi ku izina rya Tiger Shroff mu ruganda rwa film zo mu buhinde ruzwi nka Bollywood, yarasiwe ku muhanda ku munsi w'ejo hashize ku cyumweru tariki 18 Ukwakira 2026. Imodoka yari arimo yarasheho amasasu menshi n'abagizi ba nabi bataramenyekana, ayo masasu yafashe Umushoferi we aranakomereka cyane, mu gihe Tiger Shroff we yakomerekejwe n'ibirahuri by'imodoka byamenetse bikamugwaho, ndetse n'ibishashi by'amasasu.

Umushoferi wari umutwaye yarakomeretse birangira ajyanwe no kwa muganga kwitabwaho gusa Tiger Shroff ntabwo we yatinze kwa muganga, yahise ataha anatangaza ko ameze neza, cyane ko we atari yakomeretse cyane. Abarashe ku modoka ye, bamutangiriye mu muhanda uva aho yari avuye gukinira umupira w'amaguru. Ni ku kibuga kitwa Pushpa Narsee Park, giherereye mu gace ka Juhu, mu mugi wa Mombai wo mu gihugu cy'ubuhinde.

Polisi yavuze ko abateguye iki gitero bari babizi neza ko uyu musore aza guca aho hantu, kuko kuri gahunda ye y'icyumweru, buri ku cyumweru ajya gukina umupira w'amaguru ku kibuga cya Pushpa akahamara amasaha 2, ibyo akabikora mu buryo bwa siporo ngororamubiri. Ku cyumweru ubwo yakinaga yari kumwe n'abandi bakinnyi 17 harimo n'inshuti ze zirimo Aparshakti Khurana na Abhimanyu Dassani.

Ubwo Tiger yavaga ku kibuga ahagana saa moya z'umugoroba. Yatangiwe n'amabandi atangira kurasa ku modoka arimo. Polisi y'ubuhinde n'ibitangazamakuru byaho birakeka ko iki gitero yakigabwego n'amabandi yo mu gatsiko ka Lawrence Bishnoi Gang, bitewe nuko Tiger Shroff afitanye umubano na Salman Khan.

Uyu Salman Khan nawe ni umukinnyi wa film z'ibihinde, umaze imyaka myinshi mu ruganda rwa sinema mu Buhinde (Bollywood). Salman Khan yagiranye amakimbirane naka gatsiko ka Lawrence kuva mu 1998. Kuva icyo gihe aya mabandi yagiye amugabaho ibitero mu bihe bitandukanye, mu myaka 28 ishize bagiye bagerageza no kumwica nubwo bitabiriye.

Mu myaka ishize aka gatsiko karwanya Salman Khan, kafashe umwanzuro wo gutangira gutera ubwoba uyu mugabo mu buryo bitandukanye harimo kwica, kurwanya, gushimuta, gukubita, kwibasira no kugaba ibitero ku bantu ba hafi ba Salman Khan. Iyi niyo mpamvu Polisi n'abanyamakuru bari kuvuga ko aka gatsiko gashobora kuba ariko katatse Tiger Shroff kamuziza kuba ari inshuti ya Salman Khan.

UKO SALMAN KHAN YAMENYANYE NA TIGER SHROFF Salman Khan yakinannye amafilm atandukanye na se wa Tiger Shroff witwa Jackie Shroff, banahuriraga mu bikorwa bitandukanye by'ubuhanzi. Harimo nka film bahuriyemo yitwa Bandhan, yasohotse mu 1998. Bitewe n'ubufatanye bagiranye, Jackie Shroff yaje kugera igihe ahuza umwana we Tiger Shroff na Salman Khan kugira ngo ajye amufasha mu bikorwa bitandukanye bya sinema no kumufungurira imiryango. Ibi byanatumye Tiger Shroff abona amahirwe yo kugaragara muri film yahuriyemo ibyamamare bikomeye muri Bollywood yitwa Singham Again. Muri iyi film harimo amazina akomeye kandi amaze igihe kinini ku gasongera ka film z'ibihinde, gusa uyu musore yatunguranye agaragaramo kandi Asa naho ariwe muto muri bo.

Uwo mubano Tiger Shroff yagiranye na Salman Khan birakekwa ariwo wamukozeho. Amabandi yo mu gatsiko ka Lawrence Bishnoi Gang akaba yamwatatse mu buryo bwo gukanga no gutera ubwoba Salman Khan muri gahunda iri tsinda ryiyemeje yo kugirira nabi abantu bose bafite aho bahuriye nawe.

Uyu mukinnyi wa film Tiger Shroff yavutse tariki 2 Werurwe 1990. Mu myaka 36 amaze mu mwuga wo gukina film yakozemo film nyinshi zakunzwe harimo HeroPanti, yasohotse 2014. Iyi film yatumye amenyekana cyane, yari film yiganjemo urukundo n'imirwano yiganjemo imikono njyarugamba (martial arts). Muri 2016 yakoze iyitwa Baaghi igice cya 1, nayo yari irimo imirwano idasanzwe (action). Yakudikijeho iyitwa A Flying Jatt muri 2016. Yo yayikinnye ari I twari y'abaturage. Indi ni Baaghi igice cya 2, cyasohotse 2018. Muri 2019 yasohoye iyitwa War yakoranye n'umukinnyi ukomeye mu Buhinde, Hrithik Roshan uzwi nka Rohit cyangwa Krish. Iyi film War niyo yacurujwe amafaranga menshi muri film za Tiger Shroff.

Muri 2019 yasohoye iyitwa Student Of The Year igice cya 2. Muri 2020 asohora Baaghi igice cya 3. HeroPanti igice cya 2 cyo yagishyize hanze muri 2022, Ganapath nayo yasohotse 2023, muri 2024 yongeye gukorana n'umukinnyi ukomeye mu Buhinde, Akshay Kumar yitwa Bade Miyan Chote Miyan, 2024 nanone yahuriye n'ibyamamare muri Bollywood muri film yitwa Singham Again, yakinnye yitwa ACP Satya mu gihe Salman Khan muri iyi film yitwaga Chulbul Pandey.

Tiger Shroff Iyo aheruka gusohora yitwa Baaghi igice cya 4. Yasohotse umwaka ushize wa 2025. Ubu ari kwitegura gushyira film ye nshya hanze yitwa Lag LlJA Gal, nindi iherutse guteguzwa na mugenzi we Vijwut Jamwal, ku wa 15 Ukwakira 2026. Yavuze ko izaba ari film irimo imirwano yiganjemo imikono njyarugamba.