Muri Kivu ya Ruguru OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 10 November 2026

Muri Kivu ya Ruguru OMS Yihanangirije ku Bitero Byagabwe ku Bigo Bivura Ebola

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje impungenge ku bitero byagabwe ku bigo nderabuzima bikorera mu bice byibasiwe n’icyorezo cya Ebola muri Kivu ya Ruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iri shami rivuga ko ibitero byabaye ku wa 5 no ku wa 6 Ugushyingo 2026 byibasiye ibigo nderabuzima bitandukanye muri Beni no mu gace ka Mabalako, bikabangamira ibikorwa byo guhangana n’icyorezo no kwita ku barwayi. Muri Beni, ikigo kivura Ebola cyagabweho igitero ku wa 6 Ugushyingo, hagamijwe kugicanira, ariko abapolisi babasha kuburizamo icyo gikorwa. Mu gace ka Mabalako ho, ibigo nderabuzima bitatu byatwitswe mu bitero OMS ivuga ko byagabwe n’umutwe witwaje intwaro. Iri shami rivuga ko ibyo bitero byanahitanye abarwayi bari muri ibyo bigo. Ingaruka z’umutekano muke ntizagarukiye ku mavuriro gusa, kuko abaturage benshi bahunze ingo zabo. Muri bo harimo n’abantu bari barashyizwe mu cyiciro cy’abakurikiranyweho kuba barahuye n’abarwayi ba Ebola. OMS ivuga ko ibikorwa bimwe byo kurwanya icyorezo byari biteganyijwe ku wa 6 Ugushyingo byahagaritswe kubera umutekano muke. Icyakora, abakozi b’iri shami bari muri ibyo bice bose bari bakiri amahoro. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, na we yasabye ko habaho amahoro kugira ngo abakozi b’ubuzima bakomeze ibikorwa byo guhangana n’icyorezo.OMS yibukije ko abarwayi, abakozi b’ubuzima n’abandi baturage bagomba kurindwa ibitero, kuko urugomo rushobora gutuma Ebola ikomeza gukwirakwira.