ISHIMWE Ernestine : Yagiye avuga ku bintu abanyeshuri badakwiye kuva muri kaminuza batekereza agira n’ubutumwa aha BRD
ISHIMWE Chance Ernestine wavukiye mu karere ka Rubavu Umurenge wa Nyamyumba Muri Remera hafi y’akagari ka Rubona ni umukobwa wubaha Imana kandi agakunda gusenga, akaba ari umwe mu banyeshuri basoje icyiciro cya Bachelor’s Degree muri Horticulture muri University of Rwanda : Busogo Campus ihereye mu karere ka Musanze hino ya Byangabo akaba yarasoje amashuri ye ku wa 23 Ukwakira 2026. Urugendo rwe rwo kwiga kuva mu mashuri y’incuke kugeza muri Kaminuza ni rwo ahereyeho ashimira Imana, avuga ko yamubaye hafi kuri buri ntambwe yateye kugeza ageze ku rwego rw’amashuri makuru. Mbere na mbere, ISHIMWE Chance Ernestine ni muntu ki? Iki ni cyo kibazo umunyamakuru w’umwanditsi wa Rubavu Today yamubajije bwa Mbere , maze nawe agisubiza nta kuzuyaza avuga ko ari umukobwa wubaha Imana kandi agakunda gusenga. Yagize ati: “ISHIMWE Chance Ernestine ni umukobwa wubaha Imana kandi agakunda gusenga. Ni umukobwa wasoje amashuri ye ya Bachelor’s Degree ku wa 23 Ukwakira 2026 kuko aribwo umuhango wo kwambara ikanzu wabaye (graduation) , muri College of Agriculture, Forestry and Food Sciences, Department of Crop Sciences, Faculty of Horticulture, muri University of Rwanda : Busogo Campus.” Avuga ko muri uru rugendo rwose yagiye abonamo ukuboko kw’Imana, ari na yo mpamvu atangira ashimira Uwiteka, avuga ko ishimwe rimwuzuye umutima nk’izina rye ISHIMWE CHANCE rihagarariye umunyamahirwe avuga ko n’Imana aho iri mu ijuru y’umve ko Ayishimiye kubyo yamukoreye byose. ISHIMWE afite ubumenyi mu buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, ndetse no kwita ku bihingwa muri rusange. Avuga kandi ko akunda gukorera hamwe n’abandi, ko yubaha abandi kandi na we ubwe akiyubaha. Ariko muri ibyo byose, hari ikintu kimwe ahora ashyira imbere cyigira kiti : “Mbere na Mbere Imana.” Urugendo rwe rw’amashuri Urugendo rw’amashuri rwa ISHIMWE ntirwari rworoshye. Mu cyiciro cya O’Level, yize S1 na S2 i Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Nyuma yaho, yaje gukomeza S3 muri Rulindo Inyange Girls School of Science, ikigo cy’amashuri cyigamo abakobwa gusa. Ariko urugendo rwo kwiga ntirwahise ruhagarara. Kubera gutsinda, yakomeje muri A’Level, atangira S4 muri E.S EFOTEC Kanombe, mu ishami rya PCB (Physics, Chemistry and Biology). Kubera ko icyo kigo cyari kure, yaje gukomereza amashuri hafi y’iwabo muri École Secondaire Saint Jean Murunda, mu Karere ka Rutsiro, aho yize S5 na S6 muri PCB. Amaze gusoza amashuri yisumbuye, yakomereje muri University of Rwanda: Busogo Campus, aho yize Horticulture, kugeza ubwo yaje gusoza Bachelor’s Degree ku wa 23 Ukwakira 2026. Ni ubuhe butumwa wagenera BRD kuri uyu munsi wawe? Mu bibazo yabajijwe nk’umunyeshuri usoje muri University of Rwanda, harimo n’ikibazo kigira kiti: “BRD wayibwira iki?” ISHIMWE yatangiye ashimira BRD kuba yaramwemereye kwiga ku nguzanyo mu myaka yose yamaze muri Kaminuza. Yavuze ko iyo nguzanyo, hamwe n’ubundi bufasha yagiye ahabwa, byamufashije gukomeza amasomo no kubona ibikenerwa mu buzima bwe bwa buri munsi. Kuri we, BRD yatumye abanyeshuri biga bafite umutuzo, kuko umunyeshuri utishoboye atagomba guhora yibaza niba azasubizwa mu rugo cyangwa azasohorwa Muri exam kubera ko atabashije kwishyura. Ariko nubwo yashimiye BRD, yanayigiriye inama yo kongera umubare w’inguzanyo zihabwa abanyeshuri, kuko hari igihe amafaranga bahabwa aba adahagije, bigatuma bamwe bafata indi myenda. Yanasabye ko hakongerwa umubare w’abanyeshuri bahabwa inguzanyo, ndetse hakarebwa ku manota fatizo asabwa kugira ngo abanyeshuri benshi bafite ubushake bwo kwiga babone ayo mahirwe. Avuga ko hari abarangiza amashuri yisumbuye bafite ubushake bwo gukomeza, ariko bakabura ubushobozi bwo kwiyishyurira Kaminuza, amahirwe yo kubona inguzanyo na yo ntibayabone, bikarangira bahagaritse amashuri. Nubwo bimeze bityo, ISHIMWE avuga ko abanyeshuri bahabwa inguzanyo bagomba kumenya ko ari umwenda bagomba kwishyura kugira ngo barumuna babo n’abo bazabone iyo nguzanyo. Avuga ko na bo biteguye kuzuza inshingano zabo mu kwishyura inguzanyo bahawe ku gihe. “Abanyarwanda bakwiye kurushaho kumenya Horticulture icyo ari cyo n’icyo imaze ” Ikindi kibazo twamubajije ni icyo yabwira Abanyarwanda kuri Horticulture ndetse n’uko abona imyumvire yabo kuri uru rwego. ISHIMWE avuga ko u Rwanda ruri mu nzira y’amajyambere n’iterambere, ariko ko imyumvire yabo kuri Horticulture ikiri hasi. Avuga ko abantu benshi bataramenya neza icyo Horticulture ari cyo n’agaciro kayo. Yatanze urugero rw’ibirayi, avuga ko hari abantu batarasobanukirwa neza ko ibyiciro by’ibihingwa n’uruhare Horticulture igira mu buhinzi. Kuri we, Horticulture ntikwiye gufatwa nk’ubuhinzi busanzwe gusa, kuko ishobora gutanga akazi, guteza imbere ubucuruzi no gufasha abantu kwihangira imirimo. Avuga ko indabo, imboga n’imbuto abantu benshi bafata nk’ibintu bisanzwe bishobora kugira agaciro gakomeye iyo bihinzwe kinyamwuga kandi bigashyirwa ku isoko neza. “Ntabwo twize ngo tuzajye mu biro gusa” ISHIMWE avuga kandi ku myumvire ijyanye no gushaka akazi ko mu biro nyuma yo kurangiza Kaminuza. Avuga ko iyi myumvire atari yo iranga abo basozanyije amashuri muri uyu mwaka, kuko bize ko ubumenyi bafite bushobora kubafasha kwikorera imishinga yabo bwite ndetse bagatanga akazi ku bandi. Atanga urugero ku bikorwa bishobora gukorwa hashingiwe ku bumenyi bize, birimo no gukora nursery beds zo kororeramo ingemwe zikiri nto, ndetse n’indi mishinga ijyanye n’ubuhinzi. Kuri we, umunyeshuri usoje Kaminuza ntakwiye gutegereza gusa ko azabona akazi mu biro. Ahubwo ashobora gufata ubumenyi yakuye ku ishuri akabushingiraho agatangira ikintu cye bwite. Avuga ko ibyo bihuye n’ubutumwa Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akunze gushishikariza Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, Atanga ubutumwa bwo kwihangira imirimo no gukoresha ubushobozi bafite mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. ISHIMWE asanga ikintu cyose umuntu ashaka gutangiza ashobora kukishingiraho, igihe cyose agikora akoresheje ubumenyi yakuye ku ishuri. 2026, umwaka w’amashimwe Ku bijyanye n’umwaka wa 2026, ISHIMWE avuga ko ari umwaka wihariye cyane mu buzima bwe. Avuga ko uyu ari umwaka ari uw’amashimwe ku buzima bwe, kuko ari muri uyu mwaka yageze kuri byinshi byiza, birimo no gusoza amashuri ya Kaminuza. Nubwo yishimira ibyo yagezeho, ntabyitiranya n’imbaraga ze gusa. Ahubwo avuga ko abikesha Uwiteka Imana, yo yamubaye hafi muri uru rugendo rwose. Asoza ubutumwa bwe akoresheje amagambo yo muri Zaburi 37:5, avuga ko ari ryo ijambo afite ku mutima nyuma y’uru rugendo. Ati: “Ubuntu bwayo ni bwo bwangejeje aha, icyubahiro cyose ni icyayo.” Aya magambo ni yo ashyira akadomo kuri uru rugendo rwatangiye mu mashuri y’incuke, rukanyura mu mashuri Abanza n’ayisumbuye, rugakomereza muri Kaminuza, kugeza ubwo ISHIMWE Chance Ernestine ashyize mu ntoki ze impamyabumenyi ya Bachelor’s Degree muri Horticulture. Kuri we, iri ntabwo ariryo iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urundi rugendo rwo gukoresha ubumenyi yakuye ku ishuri, mu kwihangira imirimo, gutanga akazi no kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda.