JJ Gabriel yanditse amateka muri Manchester United nyuma ya Hat-trick muri UEFA Youth League
Manchester United Under-19 yigaruriye umukino wabereye kuri Leigh Sports Village ku wa Kane, aho Amir Ibragimov na Jacob Watson bafashije iyi kipe kubona ibitego bibiri bya mbere.

Gabriel, ufite imyaka 15 n’iminsi 339, ni we waje kwigaragaza cyane. Yatsinze igitego cye cya mbere ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, mbere yo kongeramo ibindi bibiri mu minota ya 85 n’iya 87. Ibyo bitego bitatu byatumye Gabriel ahabwa umupira w’umukino ndetse anandika amateka yo kuba umukinnyi muto kurusha abandi wigeze gutsindira Manchester United ibitego bitatu mu mukino umwe wa UEFA Youth League.

Uyu mukino kandi wari witabiriwe n’Umuyobozi ushinzwe siporo muri Manchester United, Jason Wilcox, wabonye uyu musore akomeje kwerekana impano ye.
