Idrissa Ouedraogo Yatumiwe mu Birori Bikomeye Byabereye mu Buhinde
Idrissa Ouedraogo ari mu Buhinde, aho yatumiwe mu birori byo gufungura ku mugaragaro inyubako nshya y’ikigo Khajuraho Holdings (KHA), gikora ibikorwa mpuzamahanga bijyanye n’ishoramari n’ubujyanama mu by’ubucuruzi. Iki kigo kizwi nka Investment and Consulting Group, gifite ibikorwa mu bihugu bitandukanye ku Isi, mu gihe ibiro bikuru byacyo biherereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Singapore.Mu Buhinde, Idrissa Ouedraogo yakiriwe n’Umwami Vikram Singh Nati Raja, anahurirayo n’abandi banyacyubahiro baturutse mu bice bitandukanye by’Isi. Mu bitabiriye ibyo birori harimo Akihiro Iwata wo mu Buyapani, ndetse na Guddu Raja Bundela, umunyapolitiki akaba n’umushoramari ukomeye wo mu Buhinde.Uretse kuba mu batumiwe muri ibyo birori, Idrissa Ouedraogo yari no mu bantu bake bahawe umwanya wo kugeza ijambo ku banyacyubahiro n’abandi bashyitsi bari bahateraniye. Idrissa Ouedraogo akomoka muri Burkina Faso, yaje mu Rwanda ari naho yahuriye na Ishimwe Vestine wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nyuma barashyingiranwa.Kwitabira ibi birori byamuhuje n’abantu bafite amazina azwi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu ishoramari n’ubucuruzi mpuzamahanga.