U Rwanda Rugiye Gutangira Gutanga Urushinge Rurinda Kwandura SIDA Rumara Amezi 6
Guhera ku wa 1 Ukuboza 2026, u Rwanda ruzatangira gutanga umuti wa Lenacapavir, uterwa umuntu inshuro imwe mu mezi atandatu kugira ngo umufashe kwirinda kwandura Virusi Itera SIDA (HIV). Ni uburyo bushya bwo kwirinda iyi virusi buzunganira ubwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda, burimo gufata ibinini bya buri munsi ndetse n’urushinge rwa Cabotegravir rutangwa nyuma y’amezi abiri. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko gutangira gukoresha uyu muti ari intambwe nshya mu kongera uburyo bwo kwirinda SIDA, cyane cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura. Lenacapavir ni umuti ukora uhagarika ubushobozi bwa virusi yo kwinjira no kwiyongera mu mubiri. Kuba umuntu awuhabwa rimwe mu mezi atandatu bishobora korohereza abatagira ubushobozi bwo gufata ibinini buri munsi cyangwa kujya kwa muganga kenshi. Uyu muti ntuvura umuntu wamaze kwandura HIV, ahubwo ugenewe abantu badafite virusi ariko bashobora guhura n’ibyago byo kuyandura. Ni yo mpamvu abawukeneye bagomba kubanza kugenzurwa n’abaganga. Mu bazagenerwa ubu buryo harimo abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima azashyirwaho.

Uyu muti ntuvura umuntu wamaze kwandura HIV, ahubwo ugenewe abantu badafite virusi ariko bashobora guhura n’ibyago byo kuyandura. Ni yo mpamvu abawukeneye bagomba kubanza kugenzurwa n’abaganga. Mu bazagenerwa ubu buryo harimo abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura, hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima azashyirwaho. U Rwanda rusanzwe rukoresha uburyo butandukanye bwo kwirinda SIDA, ariko kongeramo Lenacapavir bizaha abantu amahitamo mashya ashobora kubafasha gukomeza kwirinda.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na ryo ryashyigikiye ikoreshwa ry’uyu muti mu gukumira ubwandu bushya bwa HIV, nyuma y’uko ubushakashatsi bugaragaje ubushobozi buhambaye bwo kurinda abantu kwandura.