Ibikeri biribwa mu Bushinwa: icyo inyama zabyo zitanga ku mubiri n’impamvu bikomeje kuba ifunguro rikundwa.
Iyo abantu benshi bumvise ko hari ahantu abantu barya ibikeri, bamwe bahita bibaza niba koko inyama z’iki kinyabuzima zishobora kuba ifunguro risanzwe. Mu bihugu bimwe byo muri Aziya, cyane cyane mu Bushinwa no mu bindi bice by’uyu mugabane, ibikeri bimaze igihe bikoreshwa mu mafunguro atandukanye. Mu Bushinwa hari ubwoko bw’ibikeri buzwi nka Chinese edible frog, mu izina ry’ubumenyi bukaba Hoplobatrachus rugulosus. Mu bice bimwe by’Aziya, inyama z’iki kinyabuzima zikoreshwa nk’isōko ya protein, kandi ibikeri byagiye byororwa cyangwa bifatwa mu buryo butandukanye hagamijwe kubikoresha mu biribwa. FAO ivuga ko Chinese edible frog iri mu bwoko bw’ibikeri bikoreshwa nk’ibiribwa. Si igitekerezo cy’uyu munsi Kurya ibikeri ntabwo ari umuco watangiye vuba. Ibikeri byagiye bikoreshwa nk’ibiribwa mu bice bitandukanye by’isi, haba muri Aziya, Uburayi ndetse no muri Amerika y’Amajyaruguru. Muri Aziya, isoko ry’inyama z’ibikeri ryagiye rikura uko imyaka yagiye ishira, ndetse hari ubwoko bw’ibikeri bwororwa kugira ngo butange inyama. FAO ivuga ko ibikeri bimwe byororwa mu bihugu bimwe byo muri Aziya kandi inyama zabyo, cyane cyane amaguru, zishobora gucuruzwa nk’ibiribwa kandi bihenze. Inyama zabyo zimaze iki ku mibiri Yacu? Ikintu cya mbere gikomeye inyama z’ibikeri zitanga ni protein. Protein ni intungamubiri umubiri ukenera mu kubaka no gusana uturemangingo, imikaya ndetse no gukora imisemburo n’ibindi bintu by’ingenzi. Ubushakashatsi bwakozwe ku Chinese edible frog bwagaragaje ko inyama zayo zishobora kuba isōko nziza ya protein; mu isesengura ry’ibiribwa byo mu turere twa Aziya, Chinese edible frog yagaragaje ko hafi 17.3 g za protein ku 100 g z’inyama zapimwe zose ari izayo . Ibi bituma inyama z’ibikeri zishobora kujya mu cyiciro cy’inyama zishobora gufasha umuntu kubona protein akenera mu mirire ye. Zishobora kuba nke mu zigira ibinure Ikindi kintu cyagiye kigarukwaho ni uko inyama z’ibikeri zishobora kuba nkeya mu zifite ibinure, bitewe n’ubwoko n’igice cy’inyama bapimye . Ubushakashatsi ku bwoko bwa bullfrog bwagaragaje ko amaguru y’ibikeri yari afite protein nyinshi kandi ibinure bike ugereranyije n’ibindi bice byapimwe. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje kandi ko inyama z’ibikeri zirimo amino acids zitandukanye, harimo iz’ingenzi umubiri udashobora gukora wonyine. Ni yo mpamvu inyama z’ibikeri zishobora kuba amahitamo y’umuntu ushaka isōko ya protein itari ibinure byinshi, ariko intungamubiri nyazo ziterwa n’ubwoko bw’igikeri, uburyo cyorowe cyangwa cyafashwe ndetse n’uko cyateguwe. Hari n’imyunyu ngugu n’izindi ntungamubiri Usibye protein, inyama z’ibikeri zishobora gutanga amino acids n’imyunyu ngugu itandukanye. Raporo ya FAO ku biribwa bikomoka mu bidukikije byo mu turere dutuwemo n’imirima y’umuceri yerekanye ko Chinese edible frog yari mu biribwa byapimwe ku bijyanye na protein, amino acids, calcium, iron na zinc. Ibi ariko ntibisobanura ko umuntu akwiye kurya ibikeri kugira ngo avure indwara cyangwa ko ari byo byonyine byatanga izo ntungamubiri. Umubiri ukenera indyo yuzuye igizwe n’ibiribwa bitandukanye. Kuki amaguru y’ibikeri akunzwe kuvugwa? Iyo bavuga frog legs, baba bavuga cyane cyane amaguru y’inyuma y’igikeri, kuko ari yo afite inyama nyinshi kandi akundwa mu mafunguro menshi. Mu bihugu bimwe, amaguru y’ibikeri ategurwa akaranze, yokejwe, agatekwa mu isosi cyangwa agashyirwa mu biryo bitandukanye. Uburyo bwo kuyateka buratandukana bitewe n’umuco n’akarere. Mu yandi magambo, ku muntu utamenyereye iri funguro, ashobora kubona ari ikintu gitangaje, ariko ku bandi ni inyama zisanzwe nk’uko ahandi abantu barya amafi, inkoko cyangwa izindi nyama. Ese ibikeri byose biraribwa? Igisubizo ni Oya. Iki ni ikintu cy’ingenzi cyane. Kuba hari ubwoko bw’ibikeri buribwa ntibivuze ko igikeri icyo ari cyo cyose umuntu abonye mu ishyamba cyangwa mu mazi yagikoresha nk’ifunguro. Ubwoko bugomba kumenyekana neza kandi bugomba kuba ubwemewe gukoreshwa nk’ibiribwa. Hari n’ibikeri bishobora kuba bifite uburozi cyangwa bishobora gutwara mikorobe zangiza umuntu. Ubushakashatsi buheruka gusuzuma umutekano n’imirire y’ibikeri n’ibindi binyabuzima bikoreshwa nk’ibiribwa bwashimangiye ko kumenya ubwoko no kubitegura neza ari ingenzi, kuko ibikeri bishobora gutwara mikorobe zitera indwara iyo bidateguwe neza. Ikibazo cy’umutekano w’ibiribwa Nubwo inyama z’ibikeri zishobora kuba intungamubiri, ntibikwiye kuribwa ari mbisi cyangwa zidahiye neza. Ubushakashatsi bwo mu 2025 bwasohotse mu nyandiko y’ubumenyi ku biribwa bukomeza gushimangira ko guteka neza ibikeri ari ingenzi kubera ko bishobora kuba bitwaye mikorobe zitera indwara. Ikindi ni ukwirinda ibikeri byafashwe ahantu hashobora kuba harandujwe ni imiti yica udukoko cyangwa indi myanda. Ibikeri bibaho ahantu hafite amazi n’ubutaka bishobora guhura n’imyanda n’ibyanduza ibidukikije. Ni yo mpamvu igikeri kigomba kuba kiva ahantu hizewe, kikamenyekana neza kandi kigategurwa mu buryo bwizewe. Ese kurya ibikeri bifite akamaro kurusha kurya amafi cyangwa inkoko? Ntabwo ari ngombwa kuvuga ko ari byo byiza kurusha ibindi. Inyama z’ibikeri zishobora gutanga protein kandi zigashobora kuba nke mu binure, ariko amafi, inkoko, amagi, amata, ibishyimbo n’izindi nyama na byo bitanga intungamubiri zitandukanye. Icy’ingenzi ni indyo yuzuye, aho umuntu ahuza ibiribwa bitandukanye aho kwishingikiriza ku bwoko bumwe bw’ibiryo. Ikindi gishimishije: ibikeri bishobora no kororwa Ntabwo ibikeri byose bikoreshwa mu biribwa biba byafashwe mu gasozi. Hari ubwoko bwororwa kugira ngo butange inyama. Ibi bituma ibikeri bishobora kugira uruhare mu buhinzi n’ubworozi bw’ibiribwa, cyane cyane mu bice aho iri soko risanzwe rizwi. FAO igaragaza ko ubwoko butandukanye bw’ibikeri bwagiye bwororwa mu bihugu byo muri Aziya no mu bindi bice by’isi. Icyo twakuramo Ibikeri bishobora kuba bisa nk’inyamaswa zisanzwe umuntu abona hafi y’amazi cyangwa mu byatsi, ariko mu bice bimwe by’isi bifatwa nk’ifunguro rifite agaciro. Inyama zabyo zishobora gutanga protein, amino acids n’izindi ntungamubiri, kandi ubushakashatsi bugaragaza ko zimwe mu nyama z’ibikeri zishobora kuba nke mu binure. Ariko nanone, ntabwo buri gikeri kiba kiribwa. Ubwoko bwacyo, aho cyaturutse ndetse n’uburyo cyateguwe ni ibintu bidakwiye kwirengagizwa. Bityo, igikeri ku muntu umwe gishobora kuba ikinyabuzima gisanzwe cyo mu bidukikije, ariko ku wundi kikaba ifunguro riri ku meza kandi inyuma yaryo hakaba harimo umuco, ubucuruzi ndetse n’intungamubiri nyinshi abantu batari basanzwe batekereza.