Ibyo Bwiza yavugiye i Musanze byabaye impamo, yasezeranye na Manager we.
Mu minsi ishize Bwiza yatunguranye avuga ko ubukwe bwe buri hafi, abantu bagira ngo n'ugutera urwenya. Gusa kuri uyu wa Gatanu Iryavuzwe ryatashye kuko uyu muhanzi yasezeranye. Ibi byaberete mu biro by'Umurenge wa Kimihurura, kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026, ubwo Umuhanzikazi Bwiza n'umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude basezeranaga imbere y'amategeko. Ni umuhango wari witabiriwe n'inshuti za Bwiza harimo n'umukinnyi wa firime Nyambo Jessica.
Inkuru y'urukundo hagati ya Bwiza na Uhujimfura Jean Claude imaze igihe kinini kuko bagiye bagarukwaho cyane mu nkuru zivuga ko bakundana. Na Bwiza ubwo yabivuzeho ubwo yari mu birori byo Kwita Izina. Nkuko Bwiza yatoranyijwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21 wabereye mu karere ka Musanze. Amaze kuva ku rubyiniro yagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru IGIHE, atungurana avuga ku bukwe bwe.
Ubwo yabazwaga ku bijyanye n'ubukwe bwe yatunguranye avuga ko buzaba vuba. Yagize ati: "buri hafi". Ibi byahise byibyutsa inkuru zari zimaze iminsi zimuvugaho ko ari mu myiteguro y'ubukwe na Manager we Uhujimfura Jean Claude, bamaze gusezerana mu. Murenge. Aya magambo ya Bwiza yari amaze gutangaza yashimangiye amakuru yari amaze iminsi avuga ko ari mu myiteguro yo kurushinga n’umujyanama we.
Bwiza na Uhujimfura kuva bahurira mu nzu itunganya umuziki ya KIKAC, batangiye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ko bafitanye umubano udasanzwe. Umubano wabo watangiriye mu kazi, ugenda ukura birangira ubaye urukundo, none wavuyemo n'icyemezo gikomeye cyo kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.
Bivugwa ko aba bombi batangiye urugendo rubaganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma yo kugirira ibihe byiza ku mugabane w'i Burayi bari kumwe ubwo Bwiza yizihizaga isabukuru ye y'amavuko. Amakuru yari ahari icyo gihe yavugaga ko Bwiza na Uhujimfura bari baramaze kwemeza itariki y’ubukwe bwabo, nubwo birinze kuyishyira ahagaragara. Gusa makuru Rubavu Today ifite avuga ko ubu bukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere y'umwaka utaha, cyane ko gusezerana mu murenge byo byarangiye.
Inkuru y'urukundo rwa Bwiza na Uhujimfura Jean Claude yatangiye gukomera cyane ubwo Uhujimfura yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Bwiza n’inshuti zabo muri restaurant yubatswe muri Atomium i Bruxelles. Danny Vumbi, uri mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi ndetse akaba amufata nk’umwana we, yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije Bwiza isabukuru nziza, anamwifuriza kugirana ibihe byiza n’uwe. Yagize ati “Isabukuru nziza mukobwa wanjye, wowe n’uwawe mugubwe neza.”
Aya magambo ya Danny Vumbi yagiye hanze y'uyu muhanzi yatumye benshi batangiye gukeka ko Bwiza n’umujyanama we baba bari mu rukundo, bisa n’aho ari nk’ugukongeza umuriro wari wamaze gufatwa. Icya gihe Uhujimfura na we yenyegejemo imyase mu muriro, asangiza abamukurikira amashusho ye na Bwiza bari guturitsa ‘champagne’, ahamya ko ibirori by’isabukuru bamaze kubyizihiza, igitahiwe kikaba ari ugusohora indirimbo nshya. Ati “Isabukuru yafatiyeho, igitahiwe ni indirimbo nshya!”
Kwizera urukundo rwaba bombi byarihuse bitewe nuko Uhujimfura yari aherutse gutangaza ko afite umukunzi ndetse yitegura kurushinga, icyakora ntiyagaragaza uwo ateganya kurushinga na we. Ibi byatumye abantu batangira gushyira Bwiza mu majwi bavuga ko ariwe yavugaga. Gusa ubu inkuru ntikiriho akabazo kuko Umuhanzikazi Bwiza na Uhujimfura Jean Claude bamaze gutera intambwe ibaganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.