Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 69: Rubavu Today imwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Tuyishime Valens · Amakuru · 23 October 2026

Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 69: Rubavu Today imwifurije isabukuru nziza y’amavuko

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavutse ku wa 23 Ukwakira 1957. Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026, yizihiza isabukuru y'imyaka 69 amaze avutse. Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bagize uruhare rukomeye mu mateka y'u Rwanda rwo muri iki gihe. Yagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Uganda, igihugu umuryango we wari warahungiyemo, nyuma aza kuyobora urugamba rw'ingabo za FPR Inkotanyi rwagejeje ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma y'ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kwiyubaka, guhuza Abanyarwanda no guteza imbere imibereho yabo. Muri urwo rugendo, Perezida Kagame yagize uruhare rukomeye mu miyoborere y'igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije iterambere. Mu butumwa bwe, umuryango mugari wa Kigali Today wifuriza Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y'amavuko, ukamwifuriza kugira ubuzima bwiza, kuramba no gukomeza kugira imbaraga mu nshingano ze zo kuyobora igihugu. Uyu munsi w'isabukuru ni n'umwanya wo kwibuka amateka y'ubuzima bwe, uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu no mu rugendo rw'u Rwanda rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.