Musanze: Impanuka ebyiri zakurikiranye zihitana 6, abandi 12 barakomereka i Butare

Felix Nyangezi · Amakuru · 31 October 2026

Musanze: Impanuka ebyiri zakurikiranye zihitana 6, abandi 12 barakomereka i Butare

Impanuka ikomeye y’imodoka yabaye ku wa 30 Ukwakira 2026 ahagana i Saa kumi n’umwe za nimugoroba, mu Karere ka Musanze, ihitana abantu batandatu (6), mu gihe abandi 12 bakomeretse bikomeye kandi imibare iri kwiyongera. Amakuru avuga ko iyi mpanuka yatangiye ubwo ivatiri yagonaga umusaza mu gace ka Butare, mu Karere ka Musanze. Nyuma y’iyi mpanuka, Polisi y’u Rwanda yageze ahabereye impanuka kugira ngo ikore ibipimo no gukusanya amakuru ajyanye n’ibyabaye. Mu gihe abapolisi bari mu gikorwa cyo gusuzuma no gupima ahabereye impanuka, haje indi kamyo itwara ibintu biva mu mahanga, na yo igonga abandi bantu n’ibinyabiziga byari hafi aho. Iyi mpanuka yakurikiye iya mbere yaje kugira ingaruka zikomeye, aho abantu batanu n’umwe wari wabanje bahasize ubuzima uko ari batandatu , mu gihe abandi 12 bakomeretse bikomeye. Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo hafi kugira ngo bahabwe ubuvuzi. Iby’iyi mpanuka bikomeje gukurikiranwa n’inzego zibireba, cyane cyane mu rwego rwo kumenya neza uko impanuka zombi zagiye zikurikirana n’impamvu nyirizina yatumye ziba. Mugihe tugikusanya amakuru Natwe turagenda tubongereraho andi tubona