Alicia na Germaine bavuze ko agapfundikiye gatera amatsiko, bagiye kuduha indirimbo bise INTARE
Nyuma y’igihe kitari gito abakunzi babo bategereje, abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “INTARE”, ikomeje gutera amatsiko menshi abatari bake mu bakunzi b’umuziki wa Gospel. Aba bahanzi bamaze igihe bakorana umuziki wibanda ku butumwa bwa Gikristo, bongeye guteguza abakunzi babo umushinga mushya bakoresheje ubutumwa bubasaba gutegereza gato, ariko bukerekana ko hari igikorwa gikomeye kiri hafi kugera ku bakunzi babo. Mu butumwa basangije abakunzi babo bagize bati: “Shalom, beloved! Nyuma y’igihe mudukumbuye, indirimbo yacu nshya yitwa ‘INTARE’ irabageraho vuba.” Bakomeza bavuga ko iyi ndirimbo igamije guhamya ububasha bw’Umwami n’intsinzi bya Yesu Kristo, ndetse no guhamagarira abantu bose kumwizera no kumuhimbaza haba mu byishimo cyangwa mu mubabaro. Alicia na Germaine bahisemo izina “INTARE” bashingiye ku ishusho ya Yesu Kristo uvugwa muri Bibiliya nk’Intare yo mu Muryango wa Yuda, aho Ibyahishuwe 5:5 hagira hati: “Intare yo mu muryango wa Yuda, umuzi wa Dawidi, yaranesheje.” Ibi bituma iyi ndirimbo itaba gusa umushinga mushya w’umuziki, ahubwo inaba ubutumwa bwo kwizera no kwibutsa abakristo ko Yesu Kristo ari umwami ufite ububasha kandi akaba ari we ntsinzi. ‘INTARE’ ikurikiye ‘IBANGA’ yageze kuri miliyoni y’abayirebye Muri uku kwezi Indirimbo “INTARE” ije nyuma y’indi ndirimbo yabo yamenyekanye cyane yitwa “IBANGA”, yamaze kugera kuri miliyoni y’abayirebye, ikaba yaragize uruhare mu gukomeza kumenyekanisha Alicia na Germaine mu bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Kuba “IBANGA” yarageze kuri iyi ntambwe, bituma amatsiko ku ndirimbo nshya arushaho kwiyongera, cyane ko abakunzi babo bamaze kumenyera ubutumwa n’uburyo aba bahanzi bahuriza hamwe amajwi yabo. Kugeza ubu, Alicia na Germaine ntibarashyira hanze amakuru yose ajyanye n’igihe nyirizina iyi ndirimbo izasohokera, ariko ubutumwa bwabo bugaragaza ko “INTARE” iri hafi kugera ku bakunzi b’umuziki inyuze ku mbuga zose zigeza umuziki kubawukunda. Aba bahanzi basabye abakunzi babo gutegereza bihanganye iyi ndirimbo nshya, bavuga ko bazanye ubutumwa bwo guhamya ububasha bw’ubwami n’intsinzi bya Yesu Kristo. Mu gihe abakunzi babo bategereje kumva icyo Iyi ndirimbo “INTARE” izanye, ikibazo gikomeje kuba mu mitwe ya benshi ni kimwe: Ese iyi ndirimbo nshya izakomeza umurage wa “IBANGA” igera ku rwego rushya mu muziki wa Gospel? Igisubizo kizamenyekana ubwo “INTARE – Alicia and Germaine” izaba imaze kugera ku bakunzi bayo. Namwe baboneraho kubasaba ko mwazabafasha kuyigeza kure Cyane bishoboka.