“Zaburi Yanjye”: Ben & Chance batangaje igitaramo gikomeye bazakorera mu Bwongereza
Itsinda Ben & Chance rigizwe na Serugo Benjamin uzwi nka Ben n’umugore we Chance, rikomeje kwagura ibikorwa byaryo by’umuziki wa Gospel, aho ryatangaje igitaramo gikomeye rizakorera mu Bwongereza ku wa 2 Mutarama 2027. Iki gitaramo cyiswe “Zaburi Yanjye UK Live Concert” kizabera mu mujyi wa Sheffield, kikaba gitegerejweho guhuriza hamwe abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Nk’uko bigaragara ku itangazo ryamamaza iki gitaramo, gitegurwa na Ben & Chance, kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “A New Year – A Future of Hope”, bisobanuye “Umwaka Mushya, Ahazaza Huzuye Ibyiringiro”. Iyi nsanganyamatsiko igaragaza ubutumwa bw’icyizere, kwizera Imana no gutangirana umwaka mushya umutima wuzuye ibyiringiro. Ben & Chance ni umwe mu miryango y’abahanzi b’Abanyarwanda bakomeje kugira uruhare mu muziki wo kuramya binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bushingiye ku kwizera, agakiza, urukundo rw’Imana n’imibereho y’umuryango. Uretse kuba abahanzi, Serugo Benjamin n’umugore we Chance banakora umurimo w’ivugabutumwa nk’abapasiteri, bagahuza impano yo kuririmba no gukorera Imana. Mu ndirimbo zatumye aba bombi barushaho kumenyekana harimo “Igikombe Cyanjye”, indirimbo igaruka ku buntu bw’Imana n’uburyo ihindura amateka y’umuntu. Hari kandi “Wanitosha” bakoranye na Bella Kombo, “Umutambyi Mukuru” bakoranye na René Patrick na Tracy, “Gira Amahoro” ndetse na “Kare M'umuseke”, zose zigaruka ku butumwa butandukanye bwo gukomeza abantu mu rugendo rwabo rwo kwizera. Izi ndirimbo zigaragaza umwihariko wa Ben & Chance mu gukora umuziki wa Gospel uhuza injyana zigezweho n’ubutumwa bwimbitse bwo kuramya Imana. Binyuze mu mishinga yabo y’amajwi n’amashusho, by’umwihariko ibitaramo byafashwe mu buryo bwa Live, bakomeje kugera ku bantu benshi mu Rwanda, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no mu bindi bihugu. Iki gitaramo cyo mu Bwongereza kije gikurikira izindi gahunda zitandukanye aba bahanzi bakomeje kwitabira mu murimo wabo w’umuziki n’ivugabutumwa, ndetse kikaba ikindi kimenyetso cy’uko ibikorwa byabo bikomeje kugera no ku Banyarwanda baba mu mahanga. Gutegura igitaramo nk’iki kandi bitanga amahirwe yo guhura n’abakunzi babo, bakifatanya mu kuramya no guhimbaza Imana. Kuba “Zaburi Yanjye UK Live Concert” izaba mu minsi ya mbere y’umwaka wa 2027 bishobora gutuma iba umwanya wihariye wo gutangira umwaka mu mwuka wo gushima Imana no kongera kuyiringira. Abazacyitabira bazagira amahirwe yo gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo zabo ndetse n’izindi zizaba ziteguye kuririmbirwa muri icyo gitaramo. Ben & Chance bakomeje kugaragaza ko umuziki wabo atari umwuga gusa, ahubwo ari imwe mu nzira bakoresha mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye. Igitaramo cya “Zaburi Yanjye UK Live Concert” giteganyijwe ku wa 2 Mutarama 2027 i Sheffield mu Bwongereza, kikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye byitezwe ku bakunzi b’umuziki wa Gospel mu ntangiriro z’uwo mwaka.