Mahmoud Ali uyobora Africa Yunze Ubumwe yashimye amasezerano yo kuzana Formula 1 mu Rwanda
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yashimye amasezerano yo kuzana irushanwa rya Formula 1 mu Rwanda, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere siporo ya Afurika no kugaragaza ubushobozi bw’uyu mugabane mu kwakira amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa X, Mahmoud Ali Youssouf yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuri iyi ntambwe, agaragaza ko kwakira amarushanwa akomeye nka Formula 1 bishobora gufasha Afurika kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, gukurura abashoramari no guteza imbere ubukerarugendo. Yavuze ko kandi ibikorwa nk’ibi bifungura amahirwe yo guteza imbere ubumenyi n’ubunararibonye bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko, ndetse bikagira uruhare mu kongera amahirwe y’akazi. Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko siporo ishobora kuba imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ry’ubukungu, guhanga imirimo, guha imbaraga urubyiruko no kurushaho guhuza ibihugu bya Afurika. Yashimangiye ko ari ngombwa ko Afurika ikoresha amahirwe nk’aya kugira ngo irusheho kugira uruhare mu bukungu bw’isi bushingiye kuri siporo, guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ndetse no guteza imbere impano n’ibitekerezo bishya by’Abanyafurika. Yongeyeho ko amasezerano yo kuzana Formula 1 mu Rwanda ahura n’intego z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe zigaragara muri gahunda ya 2063, igamije kubaka Afurika ihuriweho, iteye imbere kandi ifite amahoro, iyobowe n’abaturage bayo kandi igira uruhare rukomeye ku rwego mpuzamahanga. Mahmoud Ali Youssouf yasabye ko ubufatanye hagati y’ibihugu bigize AU, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa bukomeza, kugira ngo siporo ikoreshwe nk’imwe mu nzira zo guteza imbere Afurika, kuyihuza no kongera ijambo ryayo ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda rwatangaje gahunda yo kwakira isiganwa rya Formula 1 mu myaka iri imbere, aho hateganywa kubakwa ikibuga cyihariye i Bugesera, mu bilometero hafi 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali. Iyi gahunda yatangajwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi ba Formula 1 na FIA, barimo Stefano Domenicali na Mohammed Ben Sulayem. Iramutse ishyizwe mu bikorwa, Afurika yakongera kwakira isiganwa rya Formula 1 ku nshuro ya mbere kuva mu 1993, ubwo ryaherukaga kubera muri Afurika y’Epfo.