Santiago Bernabéu: Real Madrid itsinze RB Leipzig 4–1 mu mukino Ukomeye wa Champions League

Felix Nyangezi · Imikino · 21 October 2026

Santiago Bernabéu: Real Madrid itsinze RB Leipzig 4–1 mu mukino Ukomeye wa Champions League

Real Madrid yongeye gutanga ubutumwa bukomeye muri UEFA Champions League nyuma yo gutsinda RB Leipzig ibitego 4–1, mu mukino wabereye kuri Santiago Bernabéu kuri uyu mugoroba wo ku wa 21 Ukwakira 2026. Uyu mukino wari uwa gatatu wa Real Madrid muri Champions League muri uyu mwaka w’imikino, ndetse iyi ntsinzi ikomeza urugendo rw’ikipe ya José Mourinho muri iri rushanwa. Madrid yinjiye mu mukino ifite icyizere nyuma yo gutsinda Inter Milan ndetse ikaza no gutsinda Roma mu buryo butangaje, aho yari yatsinzwe 3–1 ariko ikabasha guhindura umukino ikawutsinda 4–3. LINEUP YA REAL MADRID José Mourinho yatangije ikipe ye muri gahunda ya 4-3-3, aho Thibaut Courtois yari mu izamu. Mu bwugarizi hari Federico Valverde, Antonio Rüdiger, Dean Huijsen na Carreras. Mu kibuga hagati hari Bernardo Silva, Eduardo Camavinga na Jude Bellingham, mu gihe Arda Güler na Vinícius Júnior bafashaga Kylian Mbappé mu busatirizi. Abakinnyi batangiriye Real Madrid: Thibaut Courtois Federico Valverde Antonio Rüdiger Dean Huijsen Carreras Bernardo Silva Eduardo Camavinga Jude Bellingham Arda Güler Kylian Mbappé Vinícius Júnior Ku ntebe benshi twita benci (bench) hari Lunin, Éder Militão, Endrick, Trent Alexander-Arnold, Aurélien Tchouaméni, Ibrahima Konaté, Cucurella, Carlos Espí, Brahim Díaz, Denzel Dumfries, Yan Diomande na Thiago Pitarch. UKO IGICE CYA MBERE CYAGENZE Real Madrid yatangiye umukino ishaka kugenzura cyangwa gukora control y’umupira, ariko RB Leipzig nayo ntiyaje i Bernabéu kureba gusa. Ikipe yo mu Budage yashakaga gukoresha cyane ibitero byihuse ndetse yashoboye gushyira igitutu kuri Real Madrid mu minota imwe n’imwe. Thibaut Courtois yagize uruhare rukomeye cyane mu gice cya mbere. Umuzamu wa Real Madrid yakoze imipira myiza yakijije ikipe ye, bituma Leipzig itabona igitego mu bihe yari yabonye amahirwe. Real Madrid yakomeje gushaka uburyo bwo gufungura ubwirinzi bwa Leipzig. Ku munota wa 43, Bernardo Silva yafunguye amazamu. Umupira wari utewe ashaka gutsinda birangira ibaye (assist) Balon yatewe na Arda Güler ugarurwa n’umuzamu wa Leipzig, maze Bernardo Silva akurikirana umupira wa kabiri awushyira mu izamu. Real Madrid ijyana igitego mu karuhuko (first meter), iri imbere 1–0. IGICE CYA KABIRI: MADRID YONGEYE UMUVUDUKO Nyuma yo kuva mu karuhuko, Real Madrid yagarutse ikina neza kurusha uko yari yatangiye umukino. Jude Bellingham yatanze umupira wabyaye igitego cya kabiri. Umupira we wageze kuri Kylian Mbappé, maze nyuma y’aho Mbappé atanga assist nuko Arda Güler awushyira mu izamu aba Abaye uwa kabiri. Icyo gitego cyatumye Real Madrid irushaho kugenzura umukino ndetse Leipzig itangira kugira ikibazo cyo gukomeza gukina isatira. REAL MADRID 2–0 RB LEIPZIG MBAPPÉ YONGEYE KUGARAGAZA UBUBASHA Kylian Mbappé ntiyashakaga kuva muri uyu mukino atagize uruhare runini. Ku munota wa 83, Mbappé yatsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid. Yabonye umupira ku nkengero z’urubuga rw’amahina, awukubita neza cyane awerekeza mu nguni y’izamu, umuzamu wa Leipzig ntiyagira icyo awumaraho. Igitego cya Mbappé cyari kimwe mu bihe byiza by’umukino, kuko cyagaragaje ubushobozi bwe bwo gufata umupira no kuwushyira mu izamu mu buryo bwihuse. REAL MADRID 3–0 RB LEIPZIG. LEIPZIG YASUBIJE IGITEGO Nubwo Real Madrid yari imaze gushyiraho ikinyuranyo cy’ibitego bitatu, RB Leipzig ntiyigeze ireka gukina. Ku munota wa 85, Tidiam Gomis yabonye igitego cya Leipzig, bituma umukino uba 3–1. Icyo gitego cyagaruye icyizere gito kuri Leipzig, ariko Real Madrid yahise isubiza mu buryo bukomeye. DIOMANDE ARANGIZA UMUKINO Ku munota wa 87, Yan Diomande yatsinze igitego cya kane cya Real Madrid. Iki gitego cyari gifite umwihariko kuko Diomande yatsinze ikipe ye yahoze akinamo, RB Leipzig. Yaje mu kibuga avuye ku ntebe, maze abona uburyo bwo gutsinda igitego cyasoje burundu umukino. Umukino warangiye Real Madrid itsinze RB Leipzig ibitego 4–1. ABATSINZE IBITEGO ba R.M Bernardo Silva — 43’ Arda Güler — 52’ Kylian Mbappé — 83’ Yan Diomande — 87’ RB Leipzig: Tidiam Gomis — 85’ MURI CHAMPIONS LEAGUE, MBAPPÉ NI WE URI KU ISONGA MU BITEGO Nyuma y’uyu mukino, Kylian Mbappé ni we uri ku isonga mu bakinnyi ba Real Madrid bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Champions League muri uyu mwaka w’imikino. Mbere y’uyu mukino yari amaze gutsinda ibitego 2 muri Champions League, naho uyu munsi yongeraho ibindi 2, bityo agera ku bitego 4. Ku ruhande rwa Real Madrid, abandi bakinnyi bari bafite ibitego muri Champions League mbere y’uyu mukino harimo Federico Valverde wari ufite kimwe, Carlos Espí wari ufite kimwe, ndetse na bamwe mu bandi bari bagize uruhare mu bitego n’ubufasha. IBYO UMUKINO USOBANURA KURI REAL MADRID Iyi ntsinzi ya 4–1 ni indi ntambwe ikomeye kuri Real Madrid muri Champions League. Ikintu cyagaragaye ni uko Madrid itigeze ihungabanywa no kuba Leipzig yarayishyizeho igitutu mu gice cya mbere. Courtois yafashije ikipe gukomeza kuba imbere, Bernardo Silva afungura amazamu mbere y’ikiruhuko, hanyuma Bellingham, Güler na Mbappé bafasha ikipe kongera umuvuduko mu gice cya kabiri. José Mourinho yongeye kwerekana ko afite abakinnyi benshi bashobora kugira uruhare mu ntsinzi. Nubwo Diomande yari yatangiye umukino ku ntebe, yinjiye mu kibuga maze atsinda igitego cya kane. Uyu mukino kandi wagaragaje ko Real Madrid ifite uburyo bwinshi bwo gutsinda: ishobora gutsinda binyuze mu mipira iturutse hagati mu kibuga, mu buryo bwa Mbappé bwo kurangiza ibitero, ndetse no mu bakinnyi bava ku ntebe bagahindura umukino. Real Madrid yasize Santiago Bernabéu ifite indi ntsinzi ikomeye muri Champions League. Gutsinda RB Leipzig 4–1 byatumye ikipe ikomeza kwerekana imbaraga zayo muri iri rushanwa. Bernardo Silva yafunguye inzira, Arda Güler akomeza ikinyuranyo, Kylian Mbappé yongera igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, naho Yan Diomande aza kurangiza umukino atsinda ikipe yahoze akinamo. Kuri ubu, Mbappé ni we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri Real Madrid muri Champions League uyu mwaka, afite ibitego 3 nyuma y’imikino itatu y’ikipe muri iri rushanwa. Real Madrid izakomeza urugendo rwayo yitegura indi mikino ikomeye, kandi iyi ntsinzi ya 4–1 kuri Leipzig ishobora kuba indi ntambwe igana ku ntego yayo yo guhatanira igikombe cya Champions League.