Isabukuru nziza y'amavuko, Alicia Ufitimana
Uyu munsi, tariki ya 24 Ukwakira, ni umunsi udasanzwe mu buzima bwawe, kuko ari wo munsi Imana yaguhaye impano y'ubuzima. Dear Alicia, twe nka Alicia & Germaine, RubavuToday na ABA Music, turakwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, yuzuye ibyishimo, amahoro n'imigisha ituruka ku Mana. Turagusabira gukomeza kuba umutoni ku Mana, ikakuyobora mu nzira zayo kandi igakomeza kugukoresha nk'umuyoboro ugeza ihumure, urukundo n'Ubutumwa Bwiza ku bantu bayo binyuze mu mpano yawe yo kuririmba. Imana iguhe imbaraga nshya, ikwagurire imbibi z'umurimo wayo kandi ibyo ukora byose biyiheshe icyubahiro. Uzakomeze uririmbe ufite ukwizera gukomeye, umutima ukunda Imana n'ubutumwa buhindura imitima y'abantu. Kandi uzahore uririmba uti: "Kwimura Uwiteka ngo nkorere izindi mana biragatsindwa." Alicia, nkwifurije imyaka myinshi y'ubuzima, gukura mu buntu bw'Imana no gukomeza kuba umugisha ku bandi. Isabukuru nziza y'amavuko, Alicia Ufitimana! Tubikuye ku mutima,