Ese ubutumwa bwiza bwatangiriye mu Itangiriro? Ibyo Pastor Jotham Ndanyuzwe agarukaho mu gitabo gishya
Pastor Jotham Ndanyuzwe agiye kumurika igitabo “The Gospel Before Genesis” muri Canada Pastor Jotham Ndanyuzwe, umuvugabutumwa n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana, agiye kumurika igitabo cye gishya yise “The Gospel Before Genesis” (Ubutumwa Bwiza Mbere y’Itangiriro), mu birori bizabera mu mujyi wa Edmonton, mu ntara ya Alberta muri Canada, ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2026. Uyu muhango uzabanzirizwa n'ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitabo cya Pastor Jotham Ndanyuzwe cyibanda ku mugambi w’Imana muri Yesu Kristo mbere y’uko isi iremwa, kikagaragaza uko urukundo rw’Imana n’umugambi wayo w’agakiza bifitanye isano n’iteka ryose. Mu butumwa yahaye abasomyi, uyu mukozi w’Imana yavuze ko iki gitabo cyaturutse ku gihe yamaze asenga, yiga Bibiliya kandi agereranya imirongo itandukanye kugira ngo arusheho gusobanukirwa uburemere bw’ubutumwa bwiza. Pastor Jotham yavuze ko yamaze hafi imyaka ibiri ategura iki gitabo, ahereye ku kibazo yibajije ubwo yasomaga igitabo cy’Itangiriro, yibaza niba ubutumwa bwiza bwaratangiriye aho. Ibyo yiga byamugejeje ku Befeso 1:4, havuga ko Imana yatugeneye urukundo rwayo muri Kristo mbere y’ishingwa ry’isi, bituma arushaho kwibanda ku mugambi w’Imana wariho mbere y’iremwa ry’isi n’amateka y’ikiremwamuntu. Uyu mwanditsi asobanura ko “The Gospel Before Genesis” kwari ubutumwa butagamije gusimbura ubutumwa bw’umusaraba cyangwa kugabanya agaciro k’igitabo cy’Itangiriro, ahubwo bushaka gufasha abasomyi kurushaho gusobanukirwa umugambi w’iteka ryose Imana yari ifitiye abantu muri Yesu Kristo. Avuga ko agakiza katari igisubizo Imana yatekereje nyuma y’uko umuntu akoze icyaha gusa, ahubwo ko bigaragara ko umugambi w'Imana wari warateguwe muri Kristo. Mu rwego rwo kumurika iki gitabo, hazaba igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana kizahuza abavugabutumwa, abapasiteri n’abaramyi bazwi muri Edmonton no mu bindi bice. Mu bazitabira harimo Apostle François Nkurunziza, Pastor Emmanuel Rwagasore na Pastor Patrick Musabyi, bazafatanya n’abandi bakozi b’Imana mu gusangiza abitabiriye ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ku ruhande rw’abaramyi, abazitabira barimo Etienne Nkuru, Bobo Muyoboke, Nice Ndatabaye, Aristote B na Sammy hamwe na Aimée. Umugoroba uzayoborwa na Pastor Jotham Ndanyuzwe, ari na we wanditse igitabo kizaba kimurikwa. Biteganyijwe ko aba bakozi b’Imana bazafatanya n’abazitabira mu kuramya no guhimbaza Imana, banibutsa abantu agaciro k’ubutumwa bwiza mu buzima bwabo bwa buri munsi. Uyu muhango uje mu gihe ibikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu bitabo, indirimbo n’ibiterane bikomeje guhuza abakristo mu bice bitandukanye by’isi. Mu Rwanda no mu bindi bihugu, abahanzi n’abakozi b’Imana bakomeje gutegura ibitaramo n’amateraniro bigamije gukomeza ukwizera no kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bantu benshi. Ibi birori na byo bizaba umwanya wo guhuza inyigisho zishingiye kuri Bibiliya no kuramya Imana. Mu butumire bwe, Pastor Jotham Ndanyuzwe yasabye abatuye Edmonton n’inkengero zaho kuzitabira uyu mugoroba, bakazana inshuti n’imiryango yabo. Yagaragaje ko atari umuhango wo kumurika igitabo gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo kumva ubutumwa bwiza, gusubizwamo imbaraga no kurushaho gusobanukirwa urukundo rw’Imana. Yanasabye abasomyi b’igitabo kuzajya basoma Bibiliya no kugenzura inyigisho zigaragazwa muri cyo. Umuhango wo kumurika “The Gospel Before Genesis” uzabera kuri Kingdom Minded Church, iherereye kuri 6740 121 Ave NW, Edmonton, Alberta, Canada, ku Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2026, guhera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba kugeza saa tatu n’igice z’ijoro (5:30 PM–9:30 PM). Pastor Jotham Ndanyuzwe yizeye ko iki gitabo n’uyu mugoroba bizafasha benshi kurushaho kumenya Yesu Kristo, gusobanukirwa umugambi w’Imana no gukura mu kwizera.