HEC yongeye gushaka impuguke mu nzego zitandukanye, harimo n’abafite ubumenyi budasanzwe

Felix Nyangezi · Uburezi · 1 October 2026

HEC yongeye gushaka impuguke mu nzego zitandukanye, harimo n’abafite ubumenyi budasanzwe

Kigali: Higher Education Council (HEC) yongeye gutangaza ubusabe bwo kwakira abasaba kuba impuguke mu byiciro bitandukanye, bakazashyirwa mu bubiko bw’impuguke HEC ikoresha mu bikorwa byo kugenzura no guteza imbere ireme ry’amashuri makuru mu Rwanda.

Itangazo rya Second Round of the Call for Applications for Subject Experts for the Higher Education Council (HEC) ryashyizwe ahagaragara ku wa 29 Nzeri 2026, rikaba riteganya ko abifuza gusaba bagomba kuba babikoze bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2026.

HEC isobanura ko ari urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura amashuri makuru mu Rwanda. Mu nshingano zarwo harimo kwemeza integanyanyigisho na gahunda z’amasomo z’amashuri makuru, gutegura ibipimo by’uburezi, gukurikirana iyubahirizwa ry’ibipimo ngenderwaho ndetse no gukurikirana ireme ry’ubushakashatsi bukorerwa mu mashuri makuru.

Impuguke zizifashishwa mu mirimo itandukanye

HEC ivuga ko impuguke izashyira mu bubiko bwayo zizajya zifashishwa mu mirimo itandukanye, harimo gusuzuma amashuri makuru yigenga mashya n’amaporogaramu mashya y’amasomo kugira ngo yemererwe gukora, gusuzuma no gutanga ibitekerezo ku masomo mashya cyangwa yavuguruwe ndetse no gukora igenzura ry’imikorere y’ibigo by’amashuri makuru.

Zizanafasha mu gusuzuma uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwigisha, kwiga no gutanga ibizamini, kureba uko abanyeshuri bakora kwimenyereza umwuga, gutegura ibipimo by’ubushobozi ku masomo atandukanye no gusuzuma niba amashuri yubahiriza ibisabwa mu kwakira abanyeshuri.

Mu zindi nshingano HEC yateganyije harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya Rwanda Qualifications Framework, kureba imikorere n’imiterere y’amashuri makuru, gukora ubushakashatsi bukurikirana aho abarangije amashuri bakora n’uko abakoresha banyuzwe n’ubumenyi bafite, ndetse no gukurikirana ireme ry’ubushakashatsi bukorerwa mu mashuri makuru.

Ni bande bashobora gusaba?

HEC yatangaje ko abantu bo mu bihugu byose bafite ubumenyi bukenewe bashobora gusaba gushyirwa mu bubiko bwayo bw’impuguke.

Hari ibyiciro bitatu by’ingenzi by’impuguke zishakishwa.

Impuguke mu by’amasomo (Academic Expert) igomba kuba ifite nibura PhD cyangwa Master’s Degree mu bijyanye n’umurimo izakora, ndetse ikaba ifite uburambe bw’imyaka nibura itatu mu kwigisha no gukora ubushakashatsi mu mashuri makuru.

Impuguke mu mwuga (Professional Expert) na yo igomba kuba ifite PhD cyangwa Master’s Degree ijyanye n’umurimo izakora, ndetse ikagira uburambe bw’umwuga bw’imyaka nibura itatu bujyanye n’ibyo yize n’umwuga ikora.

Hari kandi icyiciro cy’impuguke zifite ubumenyi budasanzwe butaboneka ku isoko ry’umurimo ry’imbere mu gihugu. Abafite PhD bafite imyanya y’amasomo nka Professor, Associate Professor, Senior Lecturer cyangwa Lecturer, hamwe n’uburambe bukenewe, barashishikarizwa gusaba. Izi mpuguke kandi zisabwa kuba zifite ubumenyi bwihariye bujyanye n’imirimo izahabwa, bufite uburambe bw’imyaka nibura itatu.

Ku muntu wize hanze y’u Rwanda, HEC ivuga ko agomba kuba afite Equivalence Certificate y’impamyabumenyi yakuye hanze.

Imyuga n’amasomo HEC ishaka impuguke muri yo

Ibyiciro by’amasomo HEC yashyize ku rutonde ni byinshi. Birimo Natural Sciences, Mathematics and Statistics, ikoranabuhanga n’imbuga za multimedia, ubwubatsi n’izindi engineering, construction n’ibijyanye n’ubwubatsi, transport na logistics, ubuhinzi n’ibijyanye no gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, ubuvuzi n’ubumenyi bw’ubuzima ndetse n’uburezi.

Harimo kandi Arts and Humanities, Journalism and Social Sciences, Business Administration na Economics, Law, Governance and International Development Studies, Religious and Theological Studies, Aviation na Aerospace Engineering, Hospitality and Tourism, Military Science and Security, Technical Sciences, Creative and Fashion Studies, Sports ndetse n’andi masomo yose ashobora gukenerwamo impuguke.

Ibi bivuze ko ubusabe bwa HEC butagarukira ku rwego rumwe rw’amasomo, ahubwo bukubiyemo ibyiciro byinshi bigize amashuri makuru n’imyuga itandukanye.

Impuguke zizatoranywa gute?

HEC izasuzuma CV z’abasaba n’impamyabumenyi zabo, hashingiwe ku bipimo yashyizeho. Abazatoranywa bazamenyeshwa ndetse bashyirwe mu Database of HEC Experts.

HEC ivuga kandi ko ububiko bw’impuguke buzajya buvugururwa buri myaka itatu, kandi ko n’impuguke mpuzamahanga zishishikarizwa gusaba.

Iyo HEC ikeneye impuguke ku kazi runaka, izajya ivugana n’uwo yahisemo ikamutumira kugira ngo akore uwo murimo. Impande zombi zizasinya amasezerano ajyanye n’uwo murimo, kandi impuguke zigahabwa amahugurwa yo gutangira uwo murimo ndetse n’ibikoresho bizifasha kuwukora.

HEC izishyura impuguke

Ku bijyanye n’igihembo, HEC ivuga ko itanga umushahara/igihembo kijyanye n’imiterere, ingano n’ubumenyi bw’umwuga busabwa ku murimo. Itangazo kandi rivuga ko gahunda y’igihembo cy’impuguke yavuguruwe ikazamurwa, kandi ko izatangwa hakurikijwe amasezerano, harimo amafaranga y’imibereho ya buri munsi n’andi mafaranga y’icyubahiro igihe bikurikizwa.

Abifuza gusaba babikora bate?

HEC ivuga ko usaba agomba gutanga CV yanditse mu Cyongereza hamwe n’impamyabumenyi y’amashuri makuru afite ku rwego rwo hejuru. Muri CV, agomba kugaragaza ubumenyi bwihariye afite ndetse n’uburambe bujyanye n’umurimo ashobora guhabwa.

Abari basabye muri round ya mbere y’ubu busabe, HEC ivuga ko ibisabwa bari baratanze bigikomeza kugira agaciro, bityo bakaba badakeneye kongera kubisaba.

Ku basaba bashya, HEC ibasaba kuzuza ifishi yo gusaba no gutanga ibyangombwa bisabwa mbere ya tariki ya 30 Ugushyingo 2026.

Iri tangazo ryashyiriweho umukono i Kigali ku wa 29 Nzeri 2026 na Dr. Edward Kadozi, Director General wa HEC.

HEC yongeye gushaka impuguke mu nzego zitandukanye, harimo n’abafite ubumenyi bu photo 1
HEC yongeye gushaka impuguke mu nzego zitandukanye, harimo n’abafite ubumenyi bu photo 2
HEC yongeye gushaka impuguke mu nzego zitandukanye, harimo n’abafite ubumenyi bu photo 3