Diamond Platnumz na The Ben bagiye gusohora indirimbo ya kabiri bari kumwe.

Felix Nyangezi · Imyidagaduro · 2 November 2026

Diamond Platnumz na The Ben bagiye gusohora indirimbo ya kabiri bari kumwe.

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko agiye gushyira hanze indi ndirimbo nshya yakoranye n’Umunyarwanda The Ben, nyuma y’imyaka ine bombi bakoranye indirimbo “Why” yasohotse muri 2022 ikamenyekana cyane mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Diamond Platnumz yabihishuye ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, aho yari yagiye kwitabira ibikorwa byo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda. Ubwo abanyamakuru bamubazaga niba afite indi ndirimbo yakoranye na The Ben ndetse n’igihe izasohokera, Diamond yasubije mu magambo make ati: “Vuba cyane!” Ibi byahise bituma abakunzi b’aba bahanzi barushaho kugira amatsiko yo kumenya igihe nyirizina iyo ndirimbo nshya izashyirwa hanze. Nubwo Diamond yemeje ko iyo ndirimbo ihari kandi ko izasohoka mu gihe cya vuba, kugeza ubu nta tariki nyirizina yatangajweho. Umubano wa Diamond Platnumz na The Ben ushingiye ku muziki umaze imyaka myinshi, cyane cyane nyuma y’indirimbo “Why” basohoye muri Mutarama 2022. Iyi ndirimbo yabaye imwe mu ndirimbo zatumye The Ben arushaho kumenyekana mu karere, ndetse aba bahanzi bakomeje no guhura ku rubyiniro mu bindi bikorwa bitandukanye. Muri 2023, Diamond na The Ben banaririmbye hamwe mu birori bya Trace Awards byabereye i Kigali, nyuma bongera guhura ku rubyiniro muri Uganda mu 2025. Amakuru y’iyi ndirimbo nshya aje mu gihe Diamond na The Ben bari muri Uganda, aho bombi bari batumiwe mu kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store Uganda, igikorwa cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval i Kampala ku wa 30 Ukwakira 2026. Ku ruhande rwa The Ben, na we yongeye kugaragaza ko yubaha cyane Diamond Platnumz. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Uganda, yavuze ko uyu muhanzi wo muri Tanzania ari nk’igitabo ahora asoma kugira ngo amwigireho. Indirimbo nshya aba bahanzi bombi bakoranye iramutse isohotse, izaba ari indi ntambwe mu mikoranire yabo ndetse ikaba itegerejwe cyane n’abakunzi babo mu Rwanda, Tanzania, Uganda no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.