U Rwanda rwongereye imbaraga mu rugendo rwo gukoresha ingufu za nucléaire
U Rwanda rwateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire, nyuma yo gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye n’u Burusiya agamije guteza imbere ikoranabuhanga rya Small Modular Reactor (SMR),no kubaka Centre for Nuclear Science and Technology no guhugura abahanga bazagira uruhare muri gahunda ya nucléaire y’u Rwanda. Aya masezerano ashyira u Rwanda mu cyiciro gishya cy’ikorwa ry’umushinga warwo wo guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga bijyanye na nucléaire, aho igihugu kigamije kubaka ubushobozi bw’abahanga b’Abanyarwanda no gukoresha ikoranabuhanga rya nucléaire mu iterambere ry’igihugu. Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Joseph Nzabamwita, ni we watangaje iby’aya masezerano nyuma y’uko yasinywe na Rwanda Atomic Energy Board (RAEB) hamwe na Rosatom, ikigo cya Leta y’u Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire. Aya masezerano yasinyiwe i Moscow mu gihe cy’Inama ya Gatatu y’u Burusiya n’Afurika (Russia-Africa Summit), yahuje abayobozi n’abahagarariye ibihugu bitandukanye by’Afurika n’u Burusiya. Mu byo aya masezerano ateganya harimo guteza imbere Small Modular Reactor, ikoranabuhanga rya nucléaire rikoresha reacter ntoya zishobora kubakwa mu buryo bworoheje ugereranyije n’ibigo binini bya nucléaire. U Rwanda rubona iri koranabuhanga nk’imwe mu nzira zafasha igihugu kongera ubushobozi mu bijyanye n’ingufu n’ubushakashatsi bwa siyansi. Ikindi gice gikomeye cy’ubufatanye ni ugushyiraho Centre for Nuclear Science and Technology, izafasha mu bushakashatsi, amahugurwa no guteza imbere ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rya nucléaire. Gutoza Abanyarwanda bazayobora gahunda ya nucléaire Uretse ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo, aya masezerano azibanda ku guhugura no guteza imbere inzobere z’Abanyarwanda zizagira uruhare mu kubaka no gucunga gahunda y’igihugu ya nucléaire. Ibi bifatwa nk’ingenzi kuko ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire risaba abahanga bafite ubumenyi bwimbitse mu byerekeye umutekano wa nucléaire, imikorere ya reacter, imicungire y’imyanda ya nucléaire, ubushakashatsi ndetse n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu buryo butekanye. U Rwanda rumaze igihe rushaka guteza imbere ubushobozi mu bijyanye na nucléaire, aho rwibanda ku bushakashatsi, uburezi n’ikoranabuhanga bishobora gufasha mu guhangana n’ibibazo by’ingufu no kwihutisha iterambere ry’inganda n’ubushakashatsi. Kuri gahunda y’u Rwanda, gukorana n’u Burusiya binyuze muri Rosatom bishobora gufasha igihugu kubona ikoranabuhanga, amahugurwa n’ubumenyi bukenewe kugira ngo gahunda ya nucléaire yubakwe ku bushobozi bw’Abanyarwanda. Aya masezerano kandi aje mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka uburyo bwo kongera no gutandukanya amasoko y’ingufu, ndetse no guteza imbere ubumenyi bwa siyansi n’ikoranabuhanga. Ku ruhande rw’u Rwanda, intambwe nshya yatangijwe n’aya masezerano ntireba gusa kubaka cyangwa gukoresha reacter ya nucléaire, ahubwo inareba kubaka ubushobozi bw’igihugu mu bumenyi, ubushakashatsi n’ikoranabuhanga rya nucléaire mu gihe kirekire. Bityo, ubufatanye hagati ya RAEB na Rosatom bushobora kuba intangiriro y’icyiciro gishya mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwinjiza nucléaire mu iterambere ry’igihugu, mu gihe hagikenewe gukomeza ubushakashatsi, igenamigambi n’ibikorwa bijyanye n’umutekano kugira ngo iri koranabuhanga rizakoreshwe mu buryo bwizewe kandi bugirira abaturage akamaro.