Channel ya Yago yagarutse nyuma yo guhabwa imbabazi na Bruce Melodie.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 30 October 2026

Channel ya Yago yagarutse nyuma yo guhabwa imbabazi na Bruce Melodie.

Ku muyoboro wa YouTube, ubu shene ya Yago Pon Dat, ikurikirwa (subscribers) n'ibihumbi 874, iri kugaragara, nyuma y'iminsi 7 ihagaritswe. Mu nzira zari gufasha Yago kugarura shene ye ya YouTube, harimo no gusaba imbabazi abareze ibihangano bye, barimo na Bruce Melodie, iyi nzira niyo yakoreshejwe nk'uko byagaragajwe n'ubutumwa bwa Jado Castar yashyize kuri Twitter ye.

Umunyamakuru, Jado Castar yagize yerekanye ko ari Yago abwira akoresheje uburyo bwa "mentioning" (@), avuga ko gusaba imbabazi ari byiza. Arongera agaragaza ko abwira Bruce Melodie ko gutanga imbabazi ari ubutware. Umunyamakuru Jado Castar utarahwemye kugaragaza ko yiteguye gufasha Yago kuva mu bibazo arimo, yagize ati "Imbabazi: Kuzisaba ni ukwicuza, ni ukwiyemeza kureka no gutera intambwe Idasubira inyuma. Kuzitanga: Ni ubu twari, Si ugutsindwa, Ni ubumintu bw'igisagirane, uba ubaye bandebereho, ni wowe uba ufite icyo utanga urakagihorana.

Ibi biragaragaza ko Bruce Melodie yirengagije ibyo Yago yavuze mu biganiro byatambutse amusebya, aharabika ananenga indirimbo ze, harimo naho yarengeye akagereranya amategeko 10 ari mu ndirimbo "Irya 4" ya Bruce Melodie n'amategeko 10 ya Gitera.

Uwo Gitera yari umugabo wagiraga ingengabitekerezo y'ivangura mu Banyarwanda, aho we yari yarashyizeho amategeko icumi abiba urwango hagati y'abanyarwanda, ashishikariza bamwe kwanga abandi. Ibyo byose Yago aherutse kubisabira imbabazi mu butumwa bwa paje 6, yavuze ko yabitewe nuburakari akisanga yarengeye. Na Bruce Melody byarangiye amubabariye shene ye ikurwaho ibihano, yongera kugaragara ku muyoboro wa YouTube.

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago, kuva iki kibazo cyatangira, ntabwo yahwemye kugaragaza ko yishingikirije imbaraga z'Imana. Yakomeje kugaragaza ko Imana ye izakora ibitangaza, kuko hari naho byageze asaba abantu be kudakangarana, gutegereza ibitangaza by'Imana.

Shene ye ikigaruka yahise asangiza ubutumwa abamukurikira bugira buti "Yesu ni umwami, ntimukabure icyizere murikumwe n'Imana, Big Energy turi abatsinzi, duhaguruke, Imana irakora." ubwo ni ubutumwa yashyize mu istinda ry'abafana be kuri Instagram. Ibi ninabyo yanditse ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram ubundi arenzaho umurongo wo muri bibiriya "Imigani 21/30".

Mu gitabo cy'Imigani ibice 21 umurongo wa 30 haranditse hati " Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, Byabasha kurwanya Uwiteka." Ibi ashobora kuba ya bivuze asa nuvuga ko abashinzwe YouTube badafite ubuhanga bwakuraho umurage yiherewe n'Imana (YouTube channel ye).

Yago yigeze no kuvuga ko Bruce Melodie n'abo bakorana bari kumukorera inama igamije kumucogoza, ibyo nabyo bihuye nuyu murongo. Ku murongo wa 31 hakomeza hagira hati "Ifarashi irindirijwe umunsi w'urugamba, Ariko kunesha kuva ku Uwiteka." Aho ho asa nuwavugaga ku cyumweru amaze adakora ibiganiro bitewe nuko shene ye yari itakiriho gusa ko Imana yamutsindishirije urwo rugamba.

Hari uwagize impungenge ku kumaramaza kwa Yago ajya ahatangirwa ubutumwa ku nkuru yavugaga ko shene ya Yago yagarutse, arandika ati "Ubu kd wabona yakongera. Ndimo kumva aribuze gukora ikiganiro yivuga imyato, ndetse avuga ko nta muntu wamuhangara. SATANI namwoshya amarira azarira ubutaha azuzura ikivu." hari nundi watekereza atya, gusa Yago yavuze ko yahindutse kandi agiye kuba Yago yahoze ariwe, ntawe azongera kugirana nawe ikibazo.

UBURYO YAGO YAKORESHEJE MU KUGARU SHENE YE

Kugarura YouTube Channel yasimbwe mu buryo bwa (termination) birashoboka, ni igihe channel iba yasibwe bitewe n'ibihano (copyright strikes) yahawe. Bivuze ko na Yago ashobora kuba aribwo yakoresheje mu. Kugarura Channel ye, cyane ko nawe ari ubwo buryo yari yarasibwemo. Kuko yari yahawe strikes 3 n'abaguze ibihangano by'umuhanzi Bruce Melodie, biri kuri arubumu ye yise "Colorful Generation".

Hari uburyo bugera kuri 3 bushobora gukoreshwa mu kugarura Channel yasimbwe, ari nabwo Yago ashobora kuba yarakoresheje mu kugarura iye. Uburyo bwa mbere n'ukwandikira umuyoboro wa YouTube, awumenyesha ko wibeshye, icyemezo cyafashwe cyo kumusibira Channel kitari kimukwiriye, ibizwi nka "Appeal the termination". Aha ujurira agaragaza ko bitari bikwiye ko afatirwa icyemezo cyo gusibirwa YouTube channel ye, akagaragariza YouTube ko yamwibeshyeho atariwe wakoze ayo makosa ashinjwa.Mu buryo bwumvikana, Yago ashobora ashobora kuvuga ko Channel ye "Yago Tv Show" atariyo yakoreyeho amakosa yaherewe strikes cyangwa ko nta makosa yayikoreyeho bibeshye.

Uburyo bwa kabiri uwasibiwe YouTube yakoresha ayigarura n'ukwandikira abamureze kuri YouTube bamusabira ibihano (copyright strikes). Aha bikorwa mu buryo bw'inyandiko, uwasibiwe YouTube yandikira abamusabiye ibihano byatumye Channel ye isibwa, ababwira ko bamwibeshyeho cyangwa bakoze amakosa yo kumurega kuri YouTube, bitari bikwiye, akabagaragariza ko ari umwere nta gihangano kiri kuri channel ye cyabibasiye.

"copyright owner" niwe wandikirwa ubundi iyo mwumvikanye mugashyira umucyo ku makimbirane mwagiranye agufasha kugaragariza YouTube ko nta makosa wakose yabagizeho ingaruka ahubwo bakwibeshyeho ubundi channel yawe ikagaruka ku muyoboro wa YouTube. Gusa ibi akenshi bikorwa mu minsi baha uwarezwe yo kuba channel ye yasibwe. Kuko nibwo biba byoroshye. Yago nawe iyi minsi yarayihawe, yahawe iminsi 7 gusa birangira channel ye isibwa, ubwo bivuze ko atigeze aganira n'abamureze cyangwa niba baranaganiye kumvikana byananiranye.

Uburyo bwa 3 ni ukwirinda kurema (creating) umuyoboro mushya igihe wafatiwe ibihano YouTube channel yawe igasibwa. Kuko YouTube ntabwo yemerera umuntu wahagaritswe kuri YouTube kongera gufungura indi. Kuko bifatwa nko gushaka ubundi buryo ukoresha mu gukomeza ibikorwa bitemewe kuko uyu muyoboro uba wagufashe nk'umuntu utabasha kubaha amategeko yayo kugeza igice ikibazo cya channel yambere igarukire.

Bivuze ko Yago atari yemerewe gufungura indi channel igihe iyambere itari yakagarutse cyangwa ngo agaragaza ko ari umwere cyangwa yababariwe n'abamureze. Kudafungura indi channel bifasha uwarezwe cyangwa uwasibiwe channel kongera amahirwe yo koroherezwa uburyo bwo kugarura iya mbere ku murongo bitagoranye igihe habayeho ibiganiro hagati ya YouTube, uwareze, n'uwarezwe.Ubwo buryo bwose bwari gufasha Yago kugarura Channel ye yari yarasibwe, nyuma y'iminsi 7 abimenyeshejwe, kuko kuwa 15 Ukwakira 2026 nibwo Yago yahawe ubutumwa bumubwira ko YouTube channel ye isigaje iminsi 7 gusa.

Icyo gihe Yago yari afite amezi 12, igihe kingana n'umwaka wo gukurikirana iki kibazo, akareba ko YouTube channel ye igaruka. Kuko icyo gihe nicyo uyu muyoboro uha umuntu wasibiwe YouTube channel mu buryo bwa (terminated) cyo kuba yamaze kujurira, iyo kirangiye itaragarurwa ubwo biba birangiye burundu nta garuriro. Gusa Yago we yaganiriye n'amureze ndetse na Bruce Melody birangira channel igurutse.