Alicia wo mu itsinda rya Alicia and Germaine yagize icyo atangaza kuri uyu munsi we w’amavuko kubakunzi be bose.

Felix Nyangezi · Imyidagaduro · 24 October 2026

Alicia wo mu itsinda rya Alicia and Germaine yagize icyo atangaza kuri uyu munsi we w’amavuko kubakunzi be bose.

Hari abantu bavuka, bagakura, bakabaho nk’abandi. Ariko hari n’abavuka bafite ikintu kidasanzwe Imana iba yarashyize muri bo ikintu kitagaragara ako kanya, ariko uko iminsi ishira kikagenda kimenyekana. Alicia UFITIMANA ni umwe muri abo. Uyu munsi, ubwo yizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu taliki 24 Ukwakira, si imyaka ye gusa twishimiraga. Twishimiraga n’urugendo rw’umukobwa wagiye ahindura impano ye ubutumwa, ijwi rye rihinduka ihumure ku barushye n’abaremerewe tutirengagije murumuna we Germaine UFITIMANA, ndetse n’umuziki wabo ni inzira yo kugeza ku bandi icyizere cy’ejo hazaza Ubwo umukozi umwe mubo Muri Rubavu Today yamubazaga kubyo abakunzi be bamwibazaho dore ibisubizo yamuhaye: 1. Ese UFITIMANA Alicia ni muntu ki? Alicia ni umukobwa ukunda Imana, ukunda abantu, ufite inzozi kandi ukunda gukora ibintu bifite icyo bisigira abandi. 2. Mu buzima busanzwe wumva wakora iki kugira ngo usigasire uwo uriwe? Ngerageza kuguma ku ndangagaciro zanjye, nkumva abandi ariko nkamenya uwo ndiwe kandi nkagumana Imana hafi. 3. Uretse kuba muri Alicia & Germaine, ni iki kindi ukora mu buzima busanzwe? Ndi umunyeshuri wiga ubuvuzi. Nkunda kandi ibikorwa bifasha abantu no guteza imbere impano. 4. Ese uteganya kuzaba iki mu minsi iri imbere? Nifuza kuzaba umuganga mwiza, umuramyi mwiza, kandi umuntu ugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abandi. 5. Ikifuzo cyawe kuri uyu mwaka ni ikihe? Ikifuzo cyanjye ni ubuzima bwiza, gukura mu kwizera, mu bwenge no mu byo nkora, ndetse no kubona inzozi zanjye zigerwaho. 6. Action plan yawe y’uyu mwaka irimo iki ku bakunzi bawe? Harimo imishinga mishya, umuziki mushya, ubutumwa bwiza ndetse no gukomeza kubegera no kubagezaho ibyo dukora. 7. Ni ibihe bintu bine wahindura? Ntawahindura ubwitange mu muryango,ariko ubufatanye mu muziki, uko urubyiruko ruhabwa amahirwe, ndetse no kurushaho gufasha abatishoboye. 8. Abo mwigana ubona bagufata bate? Ntekereza ko bambona nk’umuntu woroshye mu kubana na bo, ukunda abantu kandi ukunda gufasha aho nshoboye. Umukozi wa Rubavu Today yakomeje gukora ubushashatsi abwirwa n’abo mwigana ko uri umuntu wicisha bugufi, ukunda gufasha, ukunda gufasha kandi ukora protocol mu nzu y’Imana ikindi kandi ukunda kuramya no guhimbaza Imana. 9. Ni iki wabwira abakunzi bawe? Ndabakunda cyane kandi ndabashimira ku rukundo n’inkunga mudahwema kumpa. Muzakomeze munyizere, hari byinshi byiza biri imbere. 10. Hari indirimbo nshya muri gutegura? Yego, hari ibintu bishya turi gutegura. Ntabwo ndavuga byinshi ubu, ariko muzategereze ubutumwa bwiza n’umuziki mwiza kuko inkono ihira igihe. 11. Abakunzi bashaka igitaramo mukabamurikira Album, wabwira iki? Turabumva kandi turabashimira cyane. Igitaramo n’album biri mu byo twifuza, kandi igihe nikigera tuzabibamenyesha. Muzakomeze mutube hafi. 12. Foundation yanyu yakura ikagira abanyamuryango n’abaterankunga? Yego, ni igitekerezo cyiza cyane. Twifuza ko foundation yacu yakaguka, abantu benshi bakayigiramo uruhare, kandi tugafasha abantu ahantu hatandukanye, atari ku bitaro gusa. 13. Ni iki wabwira abakobwa muri rusange? Ni bakunde gusenga kandi biyubahe. Akomeza ababwira ati: “ Mwige, mukore, mugire intego kandi ntimukemere ko umuntu ababwira ko mutabishoboye.” 14. Urubyiruko rw’ubu urubona ute? Ni urubyiruko rufite impano n’amahirwe menshi, ariko hakenewe kwirinda ibirangaza no gukoresha neza igihe n’impano Imana yaduhaye. 15. Ni ubuhe butumwa waha Germaine? Germaine, komera kandi ukomeze kwizera Imana. Nzahora ndi hafi yawe, nk’umuvandimwe, inshuti n’umufatanyabikorwa. Dukomeze dutere imbere hamwe. 16. Ni ubuhe butumwa wagenera Dad na Mamy kuri uyu munsi wawe w’amavuko? Dad na Mamy, ndabakunda kandi ndabashimira ku rukundo, uburere n’amasengesho yanyu. Icyo ndi cyo uyu munsi bifite uruhare runini rwanyu. Imana ikomeze ibahe umugisha kandi ibahe kubaho mureba ibyiza by’abana banyu byose bageraho 17. Ariko se ni iki gituma Alicia atandukanye n’abandi bahanzi? Igisubizo kiri mu rugendo rwe. Muri 2024, Alicia yatangiye urugendo rwe rwa muzika afatanyije na Germaine, batangirana n’indirimbo “Urufatiro.” Kuva icyo gihe, buri ndirimbo yakurikiyeho yagiye isa n’igice gishya cy’inkuru ye: “Rugaba,” “Wa Mugabo,” “Ihumure,” na “Uriyo.” Ariko “Uriyo” yo yaje ikora ku mitima ya benshi. Yasohotse ku wa 5 Kamena 2025, yandikwa na Niyo Bosco afatanyije na Alicia na Germaine. Ni indirimbo yagaragaje ko Alicia atari umuntu uririmba gusa, ahubwo ko afite ubutumwa bushobora kugera kure. Nyuma yaho, haje “Ndahiriwe,” indirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo kwizera no kwiringira Imana. Hanyuma mu ntangiriro za 2026, Alicia na Germaine basohora “Ibendera,” indirimbo yibutsa abayumva ko Imana ari ubuhungiro n’icyizere cy’abayizera. Ariko inkuru ntiyari irarangira. Ku wa 8 Nyakanga 2026, haje “Ibanga.” Iyo ndirimbo ntiyaje nk’izindi gusa. Yaje iherekejwe n’igitangaza: yabaye indirimbo ya mbere ya Alicia na Germaine yagejeje ku bantu barenga 100,000 bayirebye mu masaha 24 ya mbere. Aha ni ho umuntu ahita yibaza ati: Ese Alicia yaba akiri mu ntangiriro, cyangwa hari ikintu gikomeye kiri hafi kugaragara? Kuko iyo urebye neza, izi ndirimbo zose si amazina gusa. “Urufatiro” rwerekana aho urugendo rwatangiriye. “Rugaba” na “Wa Mugabo” bigaragaza uwo yiringira. “Ihumure” ritanga ihumure ku bafite ibikomere. “Uriyo” yibutsa abantu ko Imana ihari. “Ndahiriwe” ivuga ku mugisha wo kuyiringira. “Ibendera” rigaragaza aho abizera bahungira. Naho “Ibanga” risa n’aho ritubwira ko hari byinshi bitarashyirwa ahagaragara. Alicia, uyu munsi turakwishimira atari uko ari isabukuru yawe gusa, ahubwo tunishimira umuntu urimo kuba we, impano uri gukoresha, n’ubutumwa uri kugeza ku bantu benshi. Turakwifuriza ko uyu mwaka mushya w’ubuzima bwawe uba intangiriro y’ibindi bintu bikomeye kurushaho. Imana ikomeze ikuyobore mu masomo yawe, mu buzima bwawe, mu muziki no muri buri gahunda ufite. Ijwi ryawe rikomeze kuba umugisha, indirimbo zawe zikomeze gukiza imitima, kandi impano yawe ikomeze gukura itajya ibura umurongo. Happy Birthday, Alicia Ufitimana! Tukwifurije ubugiri n’ubugingo urambire kubona ibyiza uzazimye izirenga ijana Uzabeho mu buzima bw’igitangaza kandi Uwiteka akomeze agutwikire mu mababa ye ntihazagire ikiguhungabanya. Komeza kuba wowe. Komeza gukorera Imana n’umutima wawe wose. Komeza gutera imbere, kuko ibyo tumaze kubona bishobora kuba ari intangiriro y’ibyo uzageraho. Imana ikongerere imyaka, ubwenge, imbaraga, amahoro n’umugisha. Isabukuru nziza cyane Alicia. Uyu munsi ni uwawe