Chiboo agiye kumara imyaka 5 akorana na Chris Eazy muri Giti Inc.
nyuma y'iminsi bihwihwiswa ko umuhanzi Chiboo ari mu biganiro na Giti urebereran inyungu Chris Eazy, aho baganiraga ku bijyanye n'imikoranire, yo kuza mu ri kampani yuyu musobanuzi, byarangiye amasezerano yemejwe. Umuhanzi Irakoze Freddy wamamaye nka Chiboo yinjiye muri Giti Inc. Ltd ya Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti, aho agiye gukorana n’iyi nzu ifasha abahanzi mu masezerano y’imyaka itanu.
Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo Kale na No Puedo, yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri Giti Inc. Ltd ya Junior Giti Chiboo ni umwe mu bahanzi bakiri bato bagaragaje impano mu muziki nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Okipe”, “Mbali” na “Vazi”. Junior Giti yahishuye ko impamvu nyamukuru yamuteye guhitamo Chiboo ari uko yamubonyeho impano, imyitwarire myiza ndetse no gukunda umuziki.
Chiboo yagize ati “Nahisemo Chiboo kuko mbona afite impano, imyitwarire myiza kandi akunda ibyo akora. Twagiranye amasezerano y’imyaka itanu, kandi intego ni ugukorana na we tukamufasha kugera ku rwego rwiza mu muziki ariko natwe akadufasha gukora ubucuruzi.” Chiboo yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya vuba, nyuma yo kwinjira mu muziki abifashijwemo n’inshuti ye Chris Hat.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko mbere yo gutangira umuziki yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare, ariko nyuma y’amashuri yisumbuye ahitamo gukurikira inzira y’ubuhanzi. Indirimbo “Kale” ni imwe mu zamuhesheje izina rikomeye, nubwo mbere yo kuyisohora hari abamubwiraga ko itazagira icyo igeraho. Nyuma yaje gukundwa cyane, nubwo bidakuyeho ko afite izindi nka “No Puedo”, “Abatwin”, “Mbali”, “Okipe”, “Vazi” na “Gumaha” yakoranye na Comfy.
Junior Giti Inc. Ltd ni sosiyete ifasha abahanzi mu iterambere ry’umuziki, yashinzwe na Junior Giti, wamamaye mu gusobanura filime no gushora imari mu myidagaduro. Mbere yo kwinjiza Chiboo, Junior Giti yari azwi cyane mu mikoranire ye na Chriss Eazy, bafatanyije mu gihe cy’imyaka itari mike bamaze bakorana.