Yampano yasabiwe gufungwa imyaka 7 n’amezi 11 no gutanga ihazabu ya 800,000 Frw
Ubushinjacyaha bwasabiye umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11, hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, mu rubanza aregwamo ibyaha bitanu. Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Yampano akwiye guhanishwa igifungo n’ihazabu kubera ibyaha akurikiranyweho. Ibyaha aregwa birimo gukoresha ibikangisho, ivangura, gukoresha ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa umuntu ku bushake ndetse no kwangiza ikintu cy’undi. Ibyaha Yampano yemera n’ibyo ahakana Mu iburanisha, Yampano yemeye ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake, kwangiza ikintu cy’undi no gukoresha urumogi. Icyakora, yahakanye ibindi byaha birimo gukoresha ibikangisho n’ivangura. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibikorwa bitandukanye byo gukubita no gutoteza umugore we, ndetse ko hari n’amagambo amukangisha urupfu yaba yaramubwiraga. Ku bijyanye n’icyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwagaragaje amagambo bivugwa ko Yampano yabwiye umugore we, ariko we avuga ko atayibuka kandi ahakana ko yaba afite imyitwarire iranga ivangura.