Inganzo Ngari igiye kwizihiza imyaka 20, ihishura ibyo yateguriye abakunzi b’umuco nyarwanda
Itorero Inganzo Ngari rimaze imyaka 20 mu rugendo rwo guteza imbere no gusigasira umuco nyarwanda, rigiye kwizihiza iyi ntambwe mu gitaramo gikomeye ryise “Umurage w’Intore”, kizabera muri BK Arena ku wa 21 Ugushyingo 2026. Iki gitaramo kizaba umwanya wo kugaragaza urugendo iri torero ryanyuzemo kuva rishingwa mu 2006, uruhare rwaryo mu kumenyekanisha ubuhanzi gakondo ndetse n’ibyo ryagezeho mu gukundisha urubyiruko umuco nyarwanda. Inganzo Ngari yashinzwe i Kigali n’urubyiruko rw’abanyeshuri bigaga muri za kaminuza zitandukanye. Mu gihe imbyino gakondo zitari zigikurura urubyiruko nk’uko byari byitezwe, abashinze iri torero biyemeje guhuriza hamwe abafite impano yo kubyina no kuririmba indirimbo gakondo, kugira ngo babishyire ku rwego rw’umwuga. Serge Nahimana, umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’iri torero akaba ari na we muyobozi waryo n’umutoza mukuru, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko icyo gihe bamwe batumvaga ukuntu urubyiruko rwize amashuri ya kaminuza rwahitamo gukora imbyino gakondo. Yavuze ko hari abibazaga niba koko abantu bafite impamyabumenyi za kaminuza bashobora guhitamo kubyina gakondo, ariko ko ibyo byabateye imbaraga zo gukomeza intego bari bariyemeje. Mu myaka yakurikiyeho, Inganzo Ngari yagiye ikura, igera ku rwego rwo kugira abaririmbyi, ababyinnyi n’abacuranzi barenga 100 bakora ibikorwa by’itorero. Yabaye kandi imwe mu mboni zigaragaza umuco nyarwanda mu bitaramo bitandukanye, haba mu Rwanda no mu mahanga. Mu byo iri torero ryishimira harimo igihembo ryegukanye mu marushanwa mpuzamahanga yabereye muri Espagne mu 2008, aho ryashimwe nk’itsinda ry’imbyino ryabaye irya mbere ku Isi. Mu myaka 20 rimaze, ryakoze ibitaramo bitandukanye byibanda ku mateka n’umuco by’u Rwanda. Muri byo harimo “Inganzo Twaje” yo mu 2009, “Umuco Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika” yo mu 2010, “Bwiza bwa Mashira Budashira” yo mu 2011, “Inzira ya Bene u Rwanda” yo mu 2013, “Ruganzu I Bwimba” yo mu 2015 na “Urwamazimpaka” yo mu 2018. Mu 2023, ryateguye igitaramo “Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda”, mu gihe mu 2025 ryakoze “Tubarusha Inganji”, cyabereye i Camp Kigali mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura. Ibyo ryateguye mu gitaramo cy’imyaka 20 Igitaramo “Umurage w’Intore” kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026 muri BK Arena, aho Inganzo Ngari iteganya kugeza ku bakunzi bayo ibihangano by’imbyino, indirimbo n’ubundi buhanzi gakondo bigaragaza amateka y’u Rwanda. Serge Nahimana yatangarije The New Times ko iki gitaramo kizanyura mu mateka y’u Rwanda hifashishijwe imbyino gakondo, hagamijwe kwereka abazakitabira umurage w’umuco nyarwanda mu buryo bw’umwimerere. Yagaragaje ko imyiteguro y’iki gitaramo yitondewe kugira ngo abazakitabira bazatahe banyuzwe n’ibyo bazaba babonye. Umuhanzi Ruti Joel ni we watangajwe nk’umushyitsi wihariye uzifatanya n’iri torero, mu gihe abandi bahanzi bazitabira bazatangazwa nyuma. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashyizwe mu byiciro bitandukanye, aho ahendutse ari 10.000 Frw, mu gihe ameza ya VVIP agura 400.000 Frw. Imyaka 20 y’urugendo n’icyerekezo cy’ahazaza Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Nahimana yagaragaje ko uru rugendo rwagize uruhare mu guhindura imibereho y’abanyamuryango benshi. Bamwe mu batangiye iri torero bakiri bato bamaze gushinga ingo, abandi barikuyemo ubushobozi bwo kwirihira amashuri, ndetse bamwe bakaba barashoboye kwiteza imbere no kubona imirimo mu bigo bitandukanye. Ibi kandi bigaragaza ko ubuhanzi gakondo budashobora kugarukira ku gususurutsa abantu gusa, ahubwo bushobora no kuba umusingi w’iterambere ry’ababukora. Mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 20, Inganzo Ngari iracyafite intego yo gukomeza gukundisha urubyiruko umuco nyarwanda, kuwugeza ku rwego mpuzamahanga no gusigasira umurage w’abakurambere kugira ngo uzakomeze guhererekanywa ibisekuruza. Igitaramo “Umurage w’Intore” kizaba ari umwanya wo kwishimira ibyo iri torero rimaze kugeraho, ariko nanone kigaragaze ko urugendo rwo kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda rugikomeje.