Lucas Chevalier wa PSG yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Felix Nyangezi · Imikino · 8 November 2026

Lucas Chevalier wa PSG yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Umunyezamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, Lucas Chevalier, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munyezamu yageze i Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko agiriye mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, igamije kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bufatanye n’ibigo bikomeye, birimo amakipe y’imikino. Mu ruzinduko rwe ku Gisozi, Chevalier yamenye birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’ingaruka yasigiye u Rwanda n’Abanyarwanda. Yanamenye urugendo igihugu cyanyuzemo mu kongera kwiyubaka nyuma y’amateka akomeye cyanyuzemo, by’umwihariko imbaraga zashyizwe mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge no kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’amahoro. Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni kimwe mu bikorwa bifite ubutumwa bukomeye ku barusura, kuko rutanga isomo ku mateka y’u Rwanda, rukibutsa ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, rukanafatirwaho urugero rw’ubushake bw’Abanyarwanda mu kongera kubaka igihugu. Uru ruzinduko rwa Lucas Chevalier rubaye mu gihe ubufatanye hagati y’u Rwanda na Paris Saint-Germain bukomeje kugira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri siporo n’ubukerarugendo.