Izuba: Menya ibice birigize uhereye inyuma ugana ku mutima waryo.
Iyo urebye Izuba uri kure, ushobora kuribona nk’umubumbe umwe munini utanga urumuri n’ubushyuhe. Ariko mu by’ukuri, Izuba rigizwe n’ibice bitandukanye, buri kimwe gifite akamaro kihariye mu mikorere yaryo. Kuva ku gice cyo hanze cyane ugana imbere mu mutima w’Izuba, hari Korona, Chromosphere, Photosphere, Convection Zone, Radiation Zone na Core. Korona: igice cyo hanze cyane Korona (Corona) ni cyo gice cyo hanze cyane cy’ikirere cy’Izuba. Nubwo ari kure y’umutima waryo, ubushyuhe bwacyo ni bwinshi cyane. Korona igera kure cyane mu isanzure kandi ni yo ikomeza kurekura ibintu biva ku Izuba bikagenda mu kirere, birimo umuyaga w’Izuba. Korona igaragara cyane mu gihe habaye ubwirakabiri bwuzuye bw’Izuba, kuko ukwezi kuba gutwikiriye Photosphere, bigatuma uru rumuri rworoheje rwo hanze rugaragara. Chromosphere: ni igice cya kabiri kiri munsi ya Korona Munsi ya Korona hari Chromosphere. Ni igice gito ugereranyije n’ibindi, kandi gishobora kugaragara nk’aho gifite ibara ritukura cyangwa risa n’umutuku igihe habaye ubwirakabiri bw’Izuba. Ni muri aka gace kandi haba ibikorwa bitandukanye by’imbaraga z’Izuba bifitanye isano n’imyuka ishyushye n’imirima ya rukuruzi. Photosphere: ubuso tubona bw’Izuba Iyo turebye Izuba ku manywa, igice cyaryo tubona nk’ubuso ni Photosphere. Ni cyo gitanga igice kinini cy’urumuri rutugeraho. Nubwo twita Photosphere “ubuso” bw’Izuba, Izuba ntirifite ubutaka bukomeye nk’Umubumbe w’Isi. Ahubwo ni igice gifite imyuka ishyushye cyane. Muri Photosphere kandi ni ho hagaragara ibintu bizwi nka sunspots, ari uturere dushobora kugaragara nk’utwijima kubera ko ubushyuhe bwatwo buri hasi ugereranyije n’utundi turere turi hafi yatwo. Convection Zone: aho ubushyuhe buzamuka bukamanuka Iyo uvuye kuri Photosphere ugana imbere, uhita ugera muri Convection Zone. Muri aka gace, ubushyuhe butwarwa n’imigendekere y’ibintu bishyushye. Ibintu bishyushye bizamuka bigana hejuru, naho ibikonje ugereranyije bikamanuka, bigakomeza kuzenguruka. Ni nk’umuvuduko udahagarara ufasha gutwara ingufu zituruka imbere mu Izuba zerekeza hanze. Radiation Zone: aho ingufu zigenda mu buryo bw’imirasire Munsi ya Convection Zone hari Radiation Zone. Muri aka gice, ingufu zituruka mu mutima w’Izuba zigenda cyane cyane binyuze mu mirase, zikagenda gahoro gahoro zerekeza hanze. Urugendo rw’ingufu muri aka gace ntiruba rwihuse nk’uko umuntu yabitekereza, kubera ko ingufu zigenda zihura kenshi n’ibice bigize ibintu biri mu Izuba. Core: umutima w’Izuba Iyo ugeze hagati cyane mu Izuba, uba ugeze kuri Core, ari wo mutima waryo. Aha ni ho ubushyuhe n’umuvuduko biba biri ku rwego rwo hejuru cyane ku buryo habera igikorwa cyitwa nuclear fusion. Muri iki gikorwa, uturemangingo twa hydrogen duhurizwa hamwe tugatanga helium, maze ingufu nyinshi cyane zikarekurwa. Izo ngufu ni zo zituma Izuba rikomeza gutanga urumuri n’ubushyuhe bituma ubuzima ku Isi bushoboka. Izuba rero si umupira woroshye w’umuriro nk’uko rishobora kugaragara uri kure. Ni inyenyeri ifite imiterere y’ibice byinshi, buri gice kikagira uruhare mu gutwara ingufu no gukomeza ibikorwa bibera muri rwo. Kuva ku rumuri tubona ku Isi kugeza ku mbaraga zikorwa mu mutima w’Izuba, byose bifitanye isano n’uruhererekane rw’ibi bice. Kandi ni ubwo turi kure cyane y’Izuba, ingufu zikorwa mu mutima waryo ni zo zigeza ku Isi urumuri n’ubushyuhe tumenyereye buri munsi.