Isasu ryarasiwe muri Sudani y’Epfo ryishe umugore muri Uganda
Umugore w’imyaka 45 ukomoka muri Sudani y’Epfo ariko wari utuye muri Uganda, yishwe n’isasu ryaturutse mu mirwano yahuje imitwe ibiri ishamikiye ku mutwe w’inyeshyamba wa Sudan People’s Liberation Army-in-Opposition (SPLA-IO), hafi y’umupaka uhuza ibihugu byombi. Ibi byabereye mu gace ka Mungujayi muri Sudani y’Epfo, hafi y’Akarere ka Koboko muri Uganda, ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026, ahagana saa tatu za mu gitondo.Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu Karere ka West Nile, Josephine Angucia, yatangaje ko uwo mugore witwa Roba Jerina yarashwe n’isasu ryarenze umupaka, rimusanga ku ruhande rwa Uganda, ahita apfa.
Nk’uko ikinyamakuru The Observer cyabitangaje ku wa 2 Ugushyingo 2026, Angucia yasobanuye ko iryo sasu ryaturutse mu mirwano yari ikomeje hagati y’abarwanyi bo mu mitwe ibiri ihanganye ya SPLA-IO Iyo mirwano yatumye abarwanyi bane bakekwaho kuba mu mutwe wa SPLA-IO bahungira muri Uganda banyuze ku mupaka wa Kuluba, mu Karere ka Koboko, ariko baza gufatwa n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Koboko, Michael Masereka, yavuze ko abo barwanyi bafashwe n’abasirikare ba Uganda (UPDF) bari mu irondo ahagana saa saba z’amanywa, bahita bajyanwa kuri Sitasiyo Nkuru ya Polisi ya Koboko. Babiri muri bo bari bafite ibikomere bakuye mu mirwano.Nyuma y’ibi bikorwa, inzego z’umutekano za Uganda zakajije amarondo ku mupaka wa Kuluba–Kaya, mu rwego rwo gukumira ko imirwano yo muri Sudani y’Epfo yakwira ku butaka bw’icyo gihugu. Hagati aho, Polisi ya Uganda yatangaje ko ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026, yabonye imbunda yo mu bwoko bwa SMG n’amasasu 31 mu Mudugudu wa Mungujayi, mu gace ka Kuluba mu Karere ka Koboko.Iyo mbunda yavumbuwe n’umuturage witwa Muki Masayi, ubwo yari arimo gutema ibyatsi ahantu yateganyaga kubaka inzu. Yahise abimenyesha inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano, ziza kuyifata. Polisi yatangaje ko iyo mbunda yabitswe kuri Sitasiyo Nkuru ya Polisi ya Koboko nk’ikimenyetso, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane aho yaturutse n’abari bayifite.Inzego z’umutekano za Uganda zikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu byifashe ku mupaka w’icyo gihugu na Sudani y’Epfo, mu rwego rwo gukumira ko umutekano w’abaturage uhungabanywa n’imirwano ibera hakurya y’umupaka.