Bermuda Triangle: Aho amato n’indege byagiye biburirwa irengero, hagati y’amayobera n’ukuri
Hari ahantu ku isi amazina yaho ubwayo ahagije gutuma umuntu yibaza ibibazo byinshi. Bermuda Triangle, cyangwa Triangle des Bermudes, ni hamwe mu hantu hazwi cyane kubera inkuru z’amato n’indege bivugwa ko byagiye biburirwa irengero mu buryo bwagiye butera abantu kwibaza niba hari ikintu kidasanzwe kiba muri ako gace k’inyanja ya Atlantic. Aka gace kavugwa cyane nk’aho hagati ya Bermuda, Florida hafi ya Miami na Puerto Rico, ariko nta mipaka yemewe yerekana neza aho Bermuda Triangle itangirira n’aho irangirira. NOAA ivuga ko n’izina “Bermuda Triangle” ubwaryo ritari izina ryemewe ry’agace kagenwe ku ikarita. Ni iki cyatumye kaba ikirangirire? Inkuru z’ibintu byaburiwe irengero muri ako karere zimaze imyaka myinshi zivugwa, ariko izina Bermuda Triangle ryaje kwamamara cyane mu kinyejana cya 20. Uko inkuru zakwirakwiye mu bitabo no mu binyamakuru, ni ko ako gace kagendaga gahabwa isura y’ahantu hihishe amayobera. Hari abagiye bavuga ko hashobora kuba harimo imbaraga za rukuruzi zidasanzwe, ibirere bitamenyereye, imyobo mu nyanja, ndetse n’ibitekerezo birenze siyansi birimo Atlantis, abanyamahanga baturuka mu isanzure cyangwa ibindi bintu bitigeze bigaragazwa n’ubushakashatsi. Ariko iyo umuntu asubiye ku nyandiko z’abayobozi n’abashakashatsi, inkuru iba itandukanye cyane n’uko rimwe na rimwe ivugwa mu nkuru z’amayobera. Flight 19: Inkuru yatumye Bermuda Triangle irushaho kuba amayobera Mu mateka ya Bermuda Triangle, imwe mu nkuru zikomeye ni iyiswe Flight 19, yabaye ku wa 5 Ukuboza 1945. Kuri uwo munsi, indege eshanu za gisirikare zo mu bwoko bwa TBM Avenger zahagurutse ku kibuga cya Naval Air Station Fort Lauderdale muri Florida. Zari mu myitozo isanzwe yo kwiga navigation no guta ibisasu by’imyitozo hejuru y’inyanja. Zari zitwa Flight 19. Ibintu byaje guhinduka ubwo abari muri izo ndege batangiraga kugira ikibazo cyo kumenya aho bari. Ubutumwa bwo kuri radio bwerekanaga ko hari urujijo ku cyerekezo n’ibikoresho bya navigation. Nyuma yaho, izo ndege eshanu n’abantu 14 bari bazirimo ntibongera kuboneka. Ikintu cyarushijeho gutera ubwoba ni uko indege y’ubutabazi yari yoherejwe gushakisha Flight 19 nayo yaje kubura. Iyo ndege yari itwaye abantu 13. U.S. Navy yakoze ibikorwa binini byo gushakisha abari baburiwe irengero, ariko nta bisigazwa by’indege cyangwa imibiri byigeze biboneka byemeza neza uko ibyabaye byagenze. Ni bwo iyi nkuru yatangiye gufata indi sura mu bitekerezo by’abantu: ese izo ndege zarohamye kubera ikibazo cya navigation? Ese ikirere cyagize uruhare? Ese hari ikindi kintu cyabaye? Kugeza ubu, impamvu nyayo yatumye Flight 19 zibura ntabwo iramenyekana neza. Ariko inyandiko za Navy zigaragaza ko ibimenyetso byari bihari byerekanaga ibibazo bya navigation, gutakaza icyerekezo no kuba indege zashoboraga kurangiza lisansi mbere yo kubona ubutabazi. USS Cyclops: Ubundi bwato bwaburiwe irengero Ntabwo ari indege gusa zagiye zihuza n’amayobera ya Bermuda Triangle. Muri Werurwe 1918, ubwato bunini bwa gisirikare bw’Abanyamerika bwitwaga USS Cyclops bwabuze hamwe n’abantu 306 bari baburimo. Kugeza ubu, iki gikorwa kiracyabarwa nk’imwe mu mpanuka zikomeye cyane z’amateka y’ingabo z’amato z’Abanyamerika itabaye mu ntambara, kandi ubwato ntibwigeze buboneka. Kubura kwa Cyclops byaje kuba kimwe mu bintu byakomeje gutera abantu kwibaza ku byaba bibera muri ako gace k’inyanja. Ese koko hari imbaraga zidasanzwe muri Bermuda Triangle? Aha ni ho ubushakashatsi butandukana n’imigani. NOAA ivuga ko nta gihamya yerekana ko ibintu by’amayobera bibera muri Bermuda Triangle ku buryo burenze ahandi hantu hanini kandi hacururizwamo cyane ku nyanja. Abayobozi b’inyanja muri Amerika nabo ntibigeze basanga ikintu kidasanzwe gisobanura ayo mayobera Ahubwo hari ibintu bisanzwe ariko bishobora guteza akaga gakomeye. Ako gace gashobora guhura n’inkubi z’umuyaga n’ibihuhusi byo mu nyanja ya Atlantic, kandi mbere y’uko ikoranabuhanga ryo gutanga amakuru y’ikirere ritera imbere, abagenzi bo mu nyanja bashoboraga gufatwa n’imiyaga ikomeye batabizi mbere. Hari kandi Gulf Stream, umugezi munini w’amazi ashyushye unyura muri ako karere, ushobora gutuma ibisigazwa by’ubwato cyangwa indege bitwarwa n’amazi ku buryo aho byaguye hashobora kuba kure cyane y’aho byaherukaga kugaragara. Ikindi kibazo ni uko ako gace gafite ibirwa byinshi n’ahantu hari amazi maremare make, bishobora gutera ibibazo ku mato atwaye nabi cyangwa ari mu kirere kibi. Bite ku bavuga ko compass (akaranga merekezo cg idira) ihinduka? Iyi ni imwe mu nkuru zakunze kuvugwa cyane. Hari aho abantu bavuga ko compass zishobora kwerekana icyerekezo kitari cyo. Ariko compass ntabwo ari igikoresho cy’amayobera. Hari itandukaniro risanzwe hagati ya magnetic north na true north, kandi umuyobozi w’ubwato cyangwa indege agomba kumenya uko ibyo byerekezo bitandukana bitewe n’aho ari. Ni yo mpamvu ikibazo cya navigation gishobora kugira uruhare rukomeye cyane cyane iyo umupilote cyangwa umuyobozi w’ubwato atazi neza aho aherereye. Ese Atlantis yaba iri munsi y’aya mazi? Abantu bamwe bagiye bavuga ko Bermuda Triangle yaba ifitanye isano na Atlantis, umujyi cyangwa igihugu cy’akataraboneka cyavuzwe mu nkuru za kera. Ariko kugeza ubu nta bimenyetso bya siyansi byemeza ko Atlantis ari yo itera kubura kw’amato cyangwa indege muri Bermuda Triangle. Ni igitekerezo gishimisha mu nkuru z’amayobera, ariko ntabwo ari umwanzuro w’ubushakashatsi. Ese abanyamahanga cyangwa UFO babifitemo uruhare? Iyi nayo ni imwe mu nkuru zakunze gukwirakwizwa. Hari abavuga ko indege cyangwa amato bishobora kuba byarafashwe n’ibintu biturutse hanze y’isi. Ariko nta kimenyetso cyizewe cyerekana ko extraterrestrials cyangwa UFO ari byo byateye ibura ry’amato n’indege muri Bermuda Triangle. Ndetse ku kibazo cya Flight 19, Naval History and Heritage Command yagaragaje ko inkuru yaje gukururira hamwe ibintu byinshi by’ibihuha n’imigani, ariko ibyo ntibihindura ko impamvu nyayo y’ibura ry’indege eshanu itigeze isobanuka burundu. Kuki rero Bermuda Triangle ikomeza gutera abantu amatsiko? Igisubizo gishobora kuba kiri mu buryo abantu bakunda inkuru z’amayobera. Iyo ubwato cyangwa indege iburiwe irengero, cyane cyane iyo nta bisigazwa bibonetse, abantu bahita bashaka igisobanuro kirenze ibisanzwe. Iyo ibyo bibaye ahantu hazwi nk’ahari ibihuhusi, imiraba ikomeye n’urujya n’uruza rwinshi rw’amato n’indege, inkuru ishobora kurushaho gukura. Ikindi kandi, uko imyaka yagiye ihita, hari inkuru zagiye zisubirwamo mu bitabo no mu binyamakuru, rimwe na rimwe amakuru y’ibanze akongerwamo ibintu bishya. Navy ubwayo yigeze kugaragaza ko inkuru ya Flight 19 yagiye yongerwamo ibindi bintu uko imyaka yagiye ishira. Umwanzuro: Bermuda Triangle ni ukuri cyangwa ni umugani? Bermuda Triangle irahari nk’izina rikoreshwa mu kuvuga agace runaka k’inyanja, ariko ntabwo ari “triangle” yemewe ku ikarita cyangwa ahantu hamenyekanye ko hari imbaraga zidasanzwe. Hari ibintu by’ukuri byabereye muri ako karere. Flight 19 yarabuze. USS Cyclops yarabuze. Hari n’izindi mpanuka z’amato n’indege zabayeho. Ibyo ntibishobora guhakwa. Ariko ikintu cy’ingenzi ni ugutandukanya icyabaye koko n’uburyo cyaje gusobanurwa. Kugeza ubu, nta gihamya ya siyansi yerekana ko Bermuda Triangle ifite imbaraga zidasanzwe zituma amato cyangwa indege bizimira mu buryo budasanzwe. NOAA ivuga ko nta kimenyetso cy’uko ibura riba muri ako gace ku bwinshi burenze ahandi hantu hanini kandi hacururizwamo. Icyakora, kuba siyansi itarabona igisubizo kuri buri kintu cyose cyabereye muri ako gace ni byo bituma Bermuda Triangle ikomeza kuba imwe mu nkuru zikomeye z’amayobera yo mu nyanja. Mu yandi magambo: amayobera ya Bermuda Triangle ni ay’ukuri ku mateka y’ibyabaye, ariko ibitekerezo by’imbaraga ndengakamere ntibifite ibimenyetso bihagije bibishyigikira.