Titi Brown yavuze ko atekanye nyuma y'icyemezo cy'urukiko.
Titi Brown ni izina ryumvikana kenshi mu ruganda rw'imyidagaduro yo mu Rwanda, bitewe nuko uyu musore yagaragaye mu mashusho y'indirimbo nyinshi z'abanyarwanda. Muri ndirimbo harimo n'izamenyekanye cyane bituma uyu mubyinnyi wabigize umwuga aba ikimenyabose. Amazina ye nyakuri ni Ishimwe Thierry, uzwi cyane nka Titi Brown, yatangaje ko afite ibyishimo n’umutuzo nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwa Kigali rwemeje ko akomeza kuba umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana yari akurikiranyweho, rusanga ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.
Tariki 20 Ukwakira 2026, ni bwo Urukiko Rukuru rwa Kigali rwafashe icyemezo cyo gukomeza kugira umwere Titi Brown ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17 y’amavuko. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bujuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo ku wa 10 Ugushyingo 2023, cyari cyagize uyu mubyinnyi umwere.
Titi Brown yavuze ko yakiriye neza icyemezo cy’urukiko, agaragaza ko cyamuhaye umutuzo yari amaze igihe adafite kubera urubanza yari akurikiranyweho. Yashimangiye ko kuba urubanza rwe rurangiye bimuruhuye impungenge n’ubwoba yari amaranye igihe, kuko yari azi ko hakiri icyemezo cy’urukiko ategerejwe. Ati “Icyemezo cy’urukiko nacyakiriye neza kuko, nk’uko tubizi, igihugu cyacu kigira ubutabera butabogama. Ndashimira Imana. Ubu ndi mu mashimwe, ndashimira Imana. Byibura ubu ni ubwa mbere numva umutima wanjye utuje. Burya iyo bakujuririye, uzi ko hari urubanza rukikuriho, ntabwo ushobora gutuza.”
Yavuze ko nyuma y’iki cyemezo agiye gushyira imbaraga mu bikorwa bye, kuko yumva aruhutse umutwaro w’urubanza yari amaze igihe ahanganye na rwo. Mu cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali, rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite, bityo icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kugira Titi Brown umwere kigakomeza kugira agaciro. Urukiko rwanemeje ko nta ndishyi zigomba gutangwa muri uru rubanza. Mu gufata iki cyemezo, Urukiko Rukuru rwashingiye ku kuba ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bitarashoboye kwemeza mu buryo budashidikanywaho ko Ishimwe Thierry ari we wakoze icyaha yari akurikiranyweho.