Inzira zafasha Yago kugarura YouTube channel ye yasibwe.
Kuva ku munsi wejo hashize, inkuru zose zagarukaga ku byago bikomeye byo gusibirwa umuyoboro wa YouTube ye, bitewe n'ibihano yahawe bigatuma umuyoboro wa YouTube ufate icyemezo cyo kuyikuraho burundu. Benshi batangiye kwibaza niba bishoboka ko iyi Channel ya Yago yagarwa bigakunda, cyane ko yari ifite umubare mwinshi w'abantu bakurikira ibintu binyuzwaho (subscribers). Channel ya Yago yitwaga "Yago Tv Show" yakurikirwaga n'abagera ku bihumbi 870, ni umubare mwinshi kandi unajyana n'amafaranga kuko abo bantu barebaga ibiganiro bya Yago byamwinjirizaga amafaranga menshi.
Kugarura YouTube Channel yasimbwe mu buryo bwa (termination) birashoboka, ni igihe channel iba yasibwe bitewe n'ibihano (copyright strikes) yahawe. Bivuze ko na Yago ashobora kugarura Channel ye, cyane ko nawe ari ubwo buryo yasimbwe. Kuko yari yahawe strikes 3 n'abaguze ibihangano by'umuhanzi Bruce Melodie, biri kuri arubumu ye yise "Colorful Generation".
Hari uburyo bugera kuri 3 bushobora gukoreshwa mu kugarura Channel yasimbwe, ari nabwo Yago ashobora gukoresha mu kugarura iye. Uburyo bwa mbere n'ukwandikira umuyoboro wa YouTube, awumenyesha ko wibeshye, icyemezo cyafashwe cyo kumusibira Channel kitari kimukwiriye, ibizwi nka "Appeal the termination". Aha ujurira agaragaza ko bitari bikwiye ko afatirwa icyemezo cyo gusibirwa YouTube channel ye, akagaragariza YouTube ko yamwibeshyeho atariwe wakoze ayo makosa ashinjwa.
Mu buryo bwumvikana, Yago ashobora ashobora kuvuga ko Channel ye "Yago Tv Show" atariyo yakoreyeho amakosa yaherewe strikes cyangwa ko nta makosa yayikoreyeho bibeshye. Gusa kuri ubu buryo bwa mbere biragoye kuko na Yago we ubwe yiyemereye ko yakoze amakosa mu biganiro yakoze ku muhanzi Bruce Melody bitewe n'uburakari mu ibaruwa aherutse kwandika asaba imbabazi abanyarwanda n'uwo ariwe wese wakomerekejwe n'amagambo Yago yumvikane avuga mu minsi yashize.
Bivuze ko nawe ibihano yahawe yemera ko byari bikwiye, cyane ko yanatanze urugero rwaho yumva yarengeye ubwo yagereranyaga amategeko 10 ari mu ndirimbo ya Bruce Melody "Irya 4" n'aya Gitera, kandi inkuru ya Gitera ikaba ifite aho ihuriye n'amateka mabi yaranze igihugu Cy'u Rwanda. Bivuze ko yakoze amakosa yo guharika Bruce Melody no kumwibasira kandi YouTube ntabwo amategeko n'amabwiriza yayo abyemera.
Uburyo bwa kabiri uwasibiwe YouTube yakoresha ayigarura n'ukwandikira abamureze kuri YouTube bamusabira ibihano (copyright strikes). Aha bikorwa mu buryo bw'inyandiko, uwasibiwe YouTube yandikira abamusabiye ibihano byatumye Channel ye isibwa, ababwira ko bamwibeshyeho cyangwa bakoze amakosa yo kumurega kuri YouTube, bitari bikwiye, akabagaragariza ko ari umwere nta gihangano kiri kuri channel ye cyabibasiye. "copyright owner" niwe wandikirwa ubundi iyo mwumvikanye mugashyira umucyo ku makimbirane mwagiranye agufasha kugaragariza YouTube ko nta makosa wakose yabagizeho ingaruka ahubwo bakwibeshyeho ubundi channel yawe ikagaruka ku muyoboro wa YouTube. Gusa ibi akenshi bikorwa mu minsi baha uwarezwe yo kuba channel ye yasibwe. Kuko nibwo biba byoroshye. Yago nawe iyi minsi yarayihawe, yahawe iminsi 7 gusa birangira channel ye isibwa, ubwo bivuze ko atigeze aganira n'abamureze cyangwa niba baranaganiye kumvikana byananiranye.
Uburyo bwa 3 ni ukwirinda kurema (creating) umuyoboro mushya igihe wafatiwe ibihano YouTube channel yawe igasibwa. Kuko YouTube ntabwo yemerera umuntu wahagaritswe kuri YouTube kongera gufungura indi. Kuko bifatwa nko gushaka ubundi buryo ukoresha mu gukomeza ibikorwa bitemewe kuko uyu muyoboro uba wagufashe nk'umuntu utabasha kubaha amategeko yayo kugeza igice ikibazo cya channel yambere igarukire. Bivuze ko Yago ubu atemerewe gufungura indi channel igihe iyambere itaragarurwa cyangwa ngo agaragaza ko ari umwere cyangwa yababariwe n'abamureze. Kudafungura indi channel bifasha uwarezwe cyangwa uwasibiwe channel kongera amahirwe yo koroherezwa uburyo bwo kugarura iya mbere ku murongo bitagoranye igihe habayeho ibiganiro hagati ya YouTube, uwarezwe, n'uwarezwe.
Ubwo buryo bwose bushobora kuba bwafasha Yago kugarura Channel ye yasibwe, nyuma y'iminsi 7 abimenyeshejwe, kuko kuwa 15 Ukwakira 2026 nibwo Yago yahawe ubutumwa bumubwira ko YouTube channel ye isigaje iminsi 7 gusa.
Yago ubu afite amezi 12, igihe kingana n'umwaka wo gukurikirana iki kibazo, akareba ko YouTube channel ye igaruka. Kuko icyo gihe nicyo uyu muyoboro uha umuntu wasibiwe YouTube channel cyo kuba yamaze kujurira, iyo kirangiye itaragarurwa ubwo biba birangiye burundu nta garuriro.