Perezida Kagame yavuze ku wo bakoranaga muri Perezidansi wananiwe akazi kubera inzoga
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko yigeze kugerageza korohereza umuntu bakoranaga mu biro bye wari ufite umuryango, amusabira ko inshingano yari ashinzwe zisaranganywa n’abandi, ariko nyuma aza gusanga inzoga zari zarabaye ikibazo gikomeye mu buzima bwe. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yari mu kiganiro ‘Youth Meet the President’ cyabereye muri BK Arena, cyahuje urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwo mu nzego zitandukanye. Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko yigeze korohereza umuntu bakoranaga atekereza ko kumworohereza mu kazi byamufasha kubona umwanya wo kwita ku muryango we. Kubera iyo mpamvu, yagerageje kumufasha asaba ko inshingano yari ashinzwe zisaranganywa n’abandi. Ati: “Nigeze kugira umuntu dukorana, ariko aho mushakiye cyane cyane ku mugoroba sinshobore kumubona, nabanje kumugirira imbabazi kuko yari afite umuryango, icyo gihe nashatse abandi basaranganya inshingano, ariko aho mushakiye hose nkamubura.” Yavuze ko nubwo yagerageje kumufasha muri ubwo buryo, yakomeje kujya amubura igihe yamushakiraga, kugeza ubwo yaje gusanga ikibazo atari ukubura umwanya wo kwita ku muryango, ahubwo inzoga zari zaramubase. Ati: “Ariko nkomeza kumubura igihe mushakiye, nyuma nsanga inzoga zaramwishe.” Iyi nkuru Perezida Kagame yasangije urubyiruko n’abari bitabiriye iyi gahunda igaragaza uko ikibazo cy’inzoga gishobora kugira ingaruka ku nshingano z’umuntu, akazi ke ndetse n’uburyo abasha kubahiriza inshingano afite mu muryango.