Umuriro wibasiye GOICO market ya musanze wangije iby’abacuruzi, inzego zitandukanye zitabara mu gushakisha umuti w’ikibazo
MUSANZE: Inkongi y’Umuriro ukomeye Cyane wibasiye isoko rya Musanze rizwi nka Goico Market kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, wangiza ibicuruzwa by’abacuruzi bakoreraga muri iyi nyubako y’amagorofa menshi, mu gihe inzego z’ubutabazi zakomeje guhangana n’uyu muriro no gushakisha icyakorwa ngo hirindwe izindi ngaruka.
Uyu muriro watangiye ahagana saa cyenda z’amanywa (15h00), ukomereza mu bice bitandukanye by’iyi nyubako, kugeza ubwo wafashe amagorofa menshi, bitera impungenge abacuruzi, abakozi n’abaturage bari hafi y’iri soko. Abari bahari bavuze ko umuriro watangiriye mu igorofa rya gatanu, aho hari hakorera abadozi n’abacuruzi b’imyenda, mbere yo gukwira mu bindi bice by’inyubako.
Uko umuriro watangiye n’impamvu ikekwa
Amakuru yakusanyijwe na Rubavu Today agaragaza ko umuriro ushobora kuba waraturutse ku mirimo yo gusudira yakorwaga n’umusuderi wari uri kwagura aho gukorera muri iri gorofa rya gatanu. Icyakora, mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro byemejwe n’inzego zibishinzwe, ibi bigomba gufatwa nk’amakuru y’ibanze ku cyaba cyateye inkongi.
Amakuru yatanzwe ku byabereye aho umuriro watangiriye avuga ko imashini yo gusudira, ishobora kuba yaragize ikibazo cy’amashanyarazi, yateje ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi (short circuit).
Umuriro umaze gufata imyenda, ibikoresho bya pulasitiki n’ibindi bicuruzwa byari muri iryo gorofa nka Bodaboda (inkweto za plastic), wakomeje gukwira no kuzamuka mu nyubako. Kuba iri soko ririmo ibicuruzwa bishobora gufatwa n’umuriro vuba, birimo imyenda, matela, amavuta n’ibikoresho bya pulasitiki, byashoboraga kuwufasha gukomeza gukwira no kongera ubukana.
Nubwo ibi bisobanuro bifasha kumva uko inkongi ishobora kuba yaratangiye, icyayiteye mu buryo bwemewe kizamenyekana hashingiwe ku iperereza ry’inzego zibishinzwe RIB.
Umuriro wakomeje gukwira mu magorofa
Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30), umuriro wari umaze gukwira muri Floor ya kane n’iya gatanu, mu gihe Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga ryari ryatangiye ibikorwa byo guhangana na wo.
Abacuruzi n’abandi bantu bari muri iyi nyubako bahise bayisohokamo mu rwego rwo kwirinda akaga. Bamwe mu bacuruzi bagaragaje agahinda gakomeye, abandi bararira ubwo babonaga ibicuruzwa bari barashoyemo amafaranga by’ibasirwa n’umuriro.
Umwe mu baturage bari aho yabwiye Rubavu Today ko abakorera mu magorofa yo hejuru bari bafite impungenge zikomeye z’ibihombo bashoboraga kugira batarabona ko umuriro uri gusya utanzitse kuko byarangiye inyubako yose ihiye n’ibintu byari birimo Ubu yabaye umusaka.
Yagize ati: “Abantu bafite agahinda, kandi birumvikana kuko batakaje ibyabo. Ndakeka ko abakoreraga mu igorofa ryo hejuru, aho umuriro watangiriye, bashobora kuba batashoboye kurokora ibicuruzwa byabo.”
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), umuriro wasaga n’uwagabanutse mu gice watangiriyeho, nubwo umwotsi wakomeje kugaragara. Nyuma yaho ariko, ibintu byongeye gukomera kuko umuriro wakomeje gukwira no mu magorofa yo hasi.
Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 25 (17h25), umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake wari hafi y’aho byabereye yabwiye Rubavu Today ko n’igorofa rya mbere ryari rimaze gufatwa n’umuriro.
Yagize ati: “Amagorofa yose ari gushya, harimo n’igorofa rya mbere na ryo rimaze gufatwa. Hano hari imodoka enye zizimya inkongi.”
Amakuru yatangwaga icyo gihe yanagaragazaga ko ibikorwa by’ubucuruzi birimo amabanki yari mu magorofa yo hasi byari byagezweho n’ingaruka z’iyi nkongi.
Polisi n’izindi nzego zakomeje guhangana n’inkongi
Polisi y’u Rwanda yemeje ko Ishami ryayo rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga ryageze ahabereye iyi mpanuka. Mu butumwa ryashyize ku rubuga rwa X yahoze ari tweeter, Polisi yatangaje ko abashinzwe kuzimya inkongi bari bageze aho umuriro wibasiye isoko.
Nubwo ibikorwa byo kuzimya umuriro byakomeje kugeza saa sita z’umugoroba (18h00) zo ku wundi munsi, abaturage babwiye Rubavu Today ko umuriro wari ukomeye, bitewe ahanini n’ibicuruzwa byari muri iyi nyubako.
Umwe muri bo yavuze ko imyenda, matela n’ibikoresho bya pulasitiki byari biri muri iri soko byakomezaga kugaburira umuriro umuvuduko udasanzwe ibirimi byawo bikaka Cyane. Yongeyeho ko amashanyarazi yari amaze guhagarikwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka zashoboraga guterwa n’amashanyarazi mu gihe cy’inkongi.
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 33 z’umugoroba (18h33), amakuru yatangwaga aho byabereye yavugaga ko umuriro wari ugikomeje kwibasira inyubako hafi ya yose. Abaturage bari bahangayikishijwe n’uko washoboraga gukomeza kugeza mu ijoro cyangwa ukambuka ukagera ku zindi nyubako z’abaturanyi.
Ahagana saa moya n’iminota 24 z’ijoro (19h24), umwe mu baturage yabwiye Rubavu Today ko umuriro wari ugifite ubukana, mu gihe abashinzwe umutekano bakomezaga gusaba abantu kuva hafi y’inyubako kugira ngo batagira ibyago.
Mu gihe umuriro wari umaze gufata igice kinini cy’inyubako, inzego z’umutekano zakomeje kwibanda no ku gukumira ko wakwira mu nyubako zituranye n’iri soko.
Urubyiruko rw’abakorerabushake, Croix-Rouge n’ibitaro bya Musanze mu bikorwa by’ubutabazi
Mu gihe inkongi yari imaze gukwira mu nyubako, ibikorwa by’ubutabazi ntibyagarukiye gusa ku kuzimya umuriro, ahubwo hanibanzwe ku kurinda umutekano w’abaturage, gucunga urujya n’uruza rw’ibinyabiziga no gufasha abari bagize ihungabana.
Rubavu Today irashimira urubyiruko rw’abakorerabushake rwakomeje gutanga umusanzu warwo mu bikorwa by’ubutabazi. Izi mbaraga z’urubyiruko zagaragaye mu gufasha abantu kugendera kure y’ahari inkongi, gufasha mu gucunga umuvundo w’ibinyabiziga no gukumira ko abaturage begerana n’inyubako yari ikiri mu kaga.
Kugeza ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, amakuru yatanzwe agaragazaga ko ibikorwa byo guhangana n’inkongi byari bigikomeje, harimo no gushakisha amakuru y’abantu bashobora kuba baragizweho ingaruka n’iyi mpanuka. Icyakora, umubare w’ababa bahasize ubuzima, abakomeretse n’agaciro k’ibyangiritse ntibyari byemezwa mu makuru n’inzego zibishinzwe.
Turashimira kandi Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda ku bufasha bw’ubutabazi bw’ibanze wakomeje gutanga, ndetse n’ibitaro bya Musanze ku ruhare rwabyo mu kwakira no gufasha abari bakeneye ubuvuzi, no mu gutanga ubufasha bwo mu mutwe ku bantu bahungabanyijwe n’ibyabaye.
Ibi bikorwa biributsa ko mu gihe habaye impanuka ikomeye, ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano, inzego z’ubuzima, abakorerabushake n’abaturage ari ingenzi mu kugabanya ingaruka no kurinda ubuzima bw’abantu (Umenye nkumenye,umfashe nkufashe nimbura umbazwe).
Abacuruzi bahuye n’igihombo gikomeye
Abacuruzi bakoreraga muri Goico Market ni bo bahuye n’ingaruka zikomeye z’iyi nkongi, kuko bamwe bari bafite ibicuruzwa byinshi mu myenda, ibikoresho byo mu rugo, ibikoresho bya pulasitiki n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Ku bacuruzi benshi, ibi bicuruzwa si ibintu gusa, ahubwo ni igishoro bashoyeho amafaranga menshi, rimwe na rimwe bakaba barakoresheje inguzanyo cyangwa amafaranga bakusanyije mu gihe kirekire.
Kwangirika kwabyo bishobora kubagiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi, kwishyura amadeni, gukomeza kwishyura ubukode bw’aho batuye kandi badakora no kongera kubona igishoro cyo gusubira mu bucuruzi.
Rubavu Today yihanganishije abacuruzi bose bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, imiryango yabo n’abandi bantu babonaga imibereho yabo binyuze muri iri soko.
Turabizeza ko mu bihe nk’ibi ari ngombwa gukomeza gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uko abahuye n’igihombo bafashwa, hakusanywa amakuru y’ibyangiritse kandi hakamenyekana uburyo bushoboka bwo kubafasha kongera kwiyubaka.
Abacuruzi basabwa kwitabira gusaba ubwishingizi kugira ngo bagabanye ibyago n’ibihombo ikindi kandi ntabwo bireba abacuruzi bo Mu isoko ryahoze ari GOICO Oya nawe uri gusoma urabwirwa.
Iyi nkongi yongeye kugaragaza akamaro ko kugira ubwishingizi ku bacuruzi, cyane cyane abakorera mu nyubako zirimo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ibicuruzwa bishobora kwangirika mu gihe gito.
Mu kiganiro umukozi wa Rubavu Today yagiranye n’umukozi w’ikigo cy’ubwishingizi cya SONARWA, havuzwe ko hari ubwishingizi bw’ubucuruzi bushobora gufasha umucuruzi mu gihe ahuye n’ibyago bikubiye mu masezerano y’ubwishingizi yagiranye n’ikigo.
Nk’uko uwo mukozi yabisobanuye, mu bwoko bw’ubwishingizi bwaganiriweho, umucuruzi ashobora kwishyura amafaranga angana na 0.25% by’agaciro k’iduka cyangwa igishoro cy’ubucuruzi ku mwaka, bitewe n’ubwishingizi bwatoranyijwe n’ibigenderwaho mu masezerano.
Ubwishingizi bushobora gufasha umucuruzi kubona indishyi mu gihe igihombo yagize kiri mu byago byishingiwe kandi yubahirije ibisabwa mu masezerano. Ibi bituma agira amahirwe yo kongera kwiyubaka, aho gusigara wenyine ahanganye n’igihombo cyose.
Rubavu Today iragira inama abacuruzi bo mu Rwanda, baba abakorera mu masoko, mu nyubako z’ubucuruzi cyangwa mu maduka yigenga, kwegera ibigo by’ubwishingizi byemewe kugira ngo bamenye ubwishingizi bubakwiriye.
Mbere yo gusinya amasezerano, ni byiza kubaza ibi bibazo:
• Ese ubwishingizi burimo inkongi y’umuriro? • Ese bwishingira inyubako gusa, cyangwa bunishingira ibicuruzwa n’ibikoresho biri mu iduka? • Ni ibihe byangombwa bisabwa kugira ngo indishyi yishyurwe? • Ese hari amafaranga umucuruzi asabwa kwishyura ku giti cye igihe habaye igihombo? • Ni ibihe bihe cyangwa impamvu zishobora gutuma indishyi itishyurwa? •Ni izihe ngamba z’umutekano umucuruzi agomba kuba yarafashe kugira ngo ubwishingizi bwe bukurikizwe?
Ni ngombwa kandi ko abacuruzi babika inyemezabuguzi z’ibyo baguze, urutonde rw’ibicuruzwa bafite, amafoto y’ibikoresho n’izindi nyandiko zigaragaza agaciro k’ibyo batunze. Ibi bishobora kubafasha mu gihe cyo gutanga ikirego cy’indishyi.
Goico Market: isoko ryari rifitiye Musanze akamaro gakomeye
Goico Market, izwi kandi nka Musanze modern Market, ni imwe mu nyubako zikomeye z’ubucuruzi mu Karere ka Musanze.
Iyi nyubako yubatswe mu 2017 na GOICO, bisobanura Gorilla Investment Company, isosiyete ihuriyemo abashoramari 89 bo mu Karere ka Musanze. Iyubakwa ryayo ryatwaye amafaranga agera kuri miliyari 7.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iri soko ryari rifite ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi bw’imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi bicuruzwa. Ryari ririmo kandi amabanki, ibigo by’ubwishingizi n’amaguriro manini.
Amakuru yatangajwe mbere agaragaza ko muri iyi nyubako hakoreraga abacuruzi barenga 1,550, mu gihe buri munsi yakiraga abantu bagera ku 25,000. Ibi bigaragaza uruhare yagiraga mu bukungu bw’Umujyi wa Musanze, mu guhanga imirimo no korohereza abaturage kubona ibicuruzwa bitandukanye ahantu hamwe.
Bityo, ingaruka z’iyi nkongi ntizigarukira ku bacuruzi gusa, ahubwo zishobora no kugira ingaruka ku bakozi babo, ababagemuriraga ibicuruzwa, abakiriya, abafatanyabikorwa mu bucuruzi n’abandi babonaga imibereho yabo binyuze muri iyi nyubako.
Ubuyobozi buracyategerejweho ibisobanuro birambuye
Mu gihe inkongi yari ikomeje, Rubavu Today yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien Nsengimana, imusaba amakuru arambuye ku cyateye umuriro n’izindi ngaruka zawo. Yavuze ko azatanga amakuru nyuma.
Igihe iyi nkuru yakorwaga, ibisobanuro birambuye ku cyateye inkongi, umubare w’abayiguyemo cyangwa abakomeretse, agaciro k’ibyangiritse n’ingamba ziteganyijwe zo gufasha abacuruzi byari bigitegerejwe.
Ni ngombwa ko amakuru ajyanye n’impamvu nyakuri y’iyi nkongi ashingira ku iperereza ry’inzego zibifitiye ububasha, kugira ngo hirindwe gukwirakwiza amakuru ataremezwa.
Ibyabereye muri Goico Market ni isomo rikomeye ku bacuruzi, abashoramari, abayobozi b’amasoko n’inzego zishinzwe umutekano. Biragaragaza ko gukumira inkongi bigomba guhabwa agaciro kimwe no kuyizimya imaze gutangira.
Abakora imirimo ishobora guteza inkongi, cyane cyane gusudira, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi no gukorera ahari ibicuruzwa byaka vuba, bagomba kubahiriza amabwiriza y’umutekano no gukoresha ibikoresho byabugenewe.
Abayobozi b’amasoko na bo bakwiye gukurikirana imikorere y’ibikoresho by’amashanyarazi, guteganya ibikoresho byo kuzimya inkongi, korohereza abantu gusohoka mu gihe habaye impanuka no guhora bamenyesha abakoreramo uburyo bwo kwitabara.
Ku bacuruzi, kugira ubwishingizi bukwiye ni imwe mu ngamba zo kugabanya ingaruka z’ibyago bishobora kubageraho. Nubwo ubwishingizi budashobora gukumira inkongi, bushobora gufasha uwagize igihombo kongera kwiyubaka igihe ibyago yagize biri mu masezerano y’ubwishingizi.
Rubavu Today ikomeje kwihanganisha abacuruzi n’abandi bose bagizweho ingaruka n’inkongi ya Goico Market, inashimira Polisi y’u Rwanda, urubyiruko rw’abakorerabushake, Croix-Rouge y’u Rwanda, ibitaro bya Musanze n’abandi bose bagize uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.
Turakomeza kubakubakurikiranira amakuru ingingo ku yindi