Itsinda rya Moriox Kids riri gushaka ababyinnyi bashya.
Itsinda rya Moriox Kids, rigizwe n'abana 25 yatangaje ko iri gushaka abana bashya bo kwinjiza mu itsinda ryabo. Ni gahunda izakorwa mu buryo bw'amarushanwa, aho ushaka kuyitabira azishyura amafaranga asabwa kugira ngo yemererwe guhatana.
Moriox Kids izwiho gufasha abana bafite impano mu bijyanye n’umuziki yaba kubyina no kuririmba, yateguye irushanwa ryo gushakisha abanyempano bashya mu irushanwa ryiswe ‘Moriox Talent Detection’, rigamije guha urubuga abana bafite impano zitandukanye no kubafasha kuziteza imbere. Iri rushanwa rizitabirwa n’abana bafite imyaka iri hagati ya itandatu na 17, rikazibanda ku byiciro bitatu birimo kubyina, kuririmba no kugaragaza izindi mpano zidasanzwe.
Muhoza Shema Blaise, Umuyobozi w'iri tsinda rya Moriox Kids, yavuze ko igitekerezo cyo gutegura iri rushanwa cyaturutse ku bana bagiye bagana iki kigo bashaka ubufasha mu guteza imbere impano zabo, ariko bakabura amahirwe ahagije yo ku zigaragaza. Yagize ati “Twahisemo gushyiraho iri rushanwa kugira ngo duhe amahirwe abana bakunze kutugana bashaka ko tubafasha guteza imbere impano zabo. Icyakora, ntibivuze ko tugiye guhagarika gahunda zisanzwe zo gufasha abatishoboye, kuko na zo tuzakomeza kuzishyira mu bikorwa.”
Abana bifuza kwitabira iri rushanwa baziyandikisha mu byiciro bitatu, icya mbere kizaba ku wa 22-23 Ukwakira 2026, icya kabiri ku wa 29-30 Ukwakira, mu gihe icya gatatu kizaba ku wa 5-6 Ugushyingo 2026. Ababyeyi bafite abana bifuza guhatana barasabwa kwishyura ibihumbi 15 Frw mu gihe abazatsinda bazahabwa amahirwe yo kwinjira muri Moriox Kids bityo bakarushaho kugaragaza impano zabo no kwiga uko bazibyaza umusaruro.
Itsinda rya Moriox Kids rimaze imyaka 7 ritangiye gukora ibikorwa byaryo, harimo kubyina, kuririmba no kugaragaza impano zitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, harimo TikTok, Instagram, Facebook na YouTube.
Kuva ryatangira muri 2019 ryafashije abana bo mu miryango itishoboye batandukanye, mu buryo bwo kubarihira amashuri, no mu bindi bikorwa bibafasha kubaho neza. Mu bitaramo bikomeye ryitabiriye harimo Kiddo Talent Show yabereye i Kigali mu 2025, ndetse na World Nomad Games 2026 muri Kyrgyzstan, aho ryataramiye mu birori byo gusoza iyi mikino no mu Mujyi wa Osh. Sibyo gusa kuko banasuwe n'ibyamamare bitandukanye byaje mu Rwanda harimo n'umunyamerika Ashton Hall, uherutse mu Rwanda.