Amateka ya Bruce Melody uyoboye urutonde rwa Billboard mu Rwanda.
Umuhanzi Bruce Melodie yongeye kuvugwaho cyane n'ibinyamakuru bitandukanye byo ku Isi nyuma yo kuza imbere ku rutonde Billboard yakoze igaragaza abahanzi bakomeye mu Rwanda. Ni Abahanzi yavuze ko bari gufasha umuziki w'u Rwanda kuba mpuzamahanga. Muri abo bahanzi harimo Bruce Melodie uza ku mwanya wa mbere w'uru rutonde rwakozwe n'ishami rya Billboard muri Afurika. The Ben niwe umukurikira, Kivumbi King, Ariel Wayz ndetse na Alyne Sano. Billboard yakoze uru rutonde bitewe n'inkuru ziri kugaruka ku gihugu cy'u Rwanda cyatunguranye cyemererwa kwakira amasiganwa y'imodoka azwi nka Formula 1, azahabera kuva 2030, ni amasiganwa yaherukaga ku mugabane wa Afurika mu myaka 33 ishize, ubwo yaberaga mu gihugu cya Afurika y'Epfo mu 1993.
Kuva Bruce Melody yaza ku mwanya w'imbere wa Billboard yongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye, niyo mpamvu Rubavu Today twasubiye inyuma mu myaka ishize tugakusanya amwe mu mateka yatanze umuhanzi Bruce Melodie, cyane cyane afite aho ahuriye n'urugendo rwe mu muziki. Benshi mu bakunzi be bashobora kuba batazi ibyo yaciyemo kugeza yisanze kuri uyu mwanya. Niyo mpamvu amateka ye tugiye kuyava imuzi n'imuzingo.
UBUZIMA BWA BRUCE MELODY: Yavutse taliki 2 Werurwe, 1992, avuka ari uwa 2 mu umuryango w'abana 4. Yabyawe na Gervain Ntibihangana ndetse na Velene Muteteri, bamwita Itahiwacu Bruceavuka. Se wa Bruce Melody yitabye Imana amaze imyaka itatu gusa avutse, asigarana na mama we gusa.
AMASHURI BRUCE MELODY YIZE: Amashuri abanza yayatangiriye kuri ecole primary de Busanza. Amashuri yisumbuye yayatangiriye i Kanombe muri EFOTEC ayasoreza mu karere ka Rwamagana muri Islamic. Yize mu buryo bugoye cyane, kubera ibibazo by'umuryango.
UKO YINJIYE MU MWUGA W'UBUHANZI: Yakuriye mu umuryango w'abaramyi, basengeraga mu rusengero rw'i Kanombe. Bruce Melody yabaga muri Korari y'abana, akajya ahimba indirimbo ariko bagera mu materaniro bakanga ko ariwe uyitera bakayiha undi bikamubabaza. Nyuma yaje kumenya ko hari ubundi bwoko bw'indirimbo zitari izo kuramya no guhimbaza Imana, yiyemeza kuzikurikirana akamenya ibyazo. Bruce Melody yigeze kuvuga ko hari umwana wari inshuti ye akiri muto, yaramubwiye ngo ashake amafaranga bajyane i Rusizi ajye kumwereka aho bamukorera indirimbo (recording). Akirita mu gutwi nawe yahise yiba iwabo amafaranga kuko nakazi yagiraga ntahandi yari kuyakura, amaze kuyaha uwo muhungu yahise amubura birangiye indirimbo ye ya mbere idakozwe.
Muri icyo gihe hari bagezweho itsinda rya KGB (Kigali Boyz), arinaryo y'umvanye indirimbo z'isi (secular music) bwa mbere. Kuva ubwo yatangiye kujya yumva indirimbo zabo akanazisubiramo inshuro byinshi abigana. Muri 2006, yamenye ko iri tsinda rya KGB riba i Gikondo mu mugi wa Kigali, akibimenya yahise afata urugendo ajya kubareba, yavuze ko yavuye aho bari batuye i Kanombe akerekeza i Gikondo n'amaguru. Yagiye yiyizeye cyane ko baramufasha, kuko yari yizeye ko impano yo kuririmba ayifite kandi nibayumva baramufasha. Akimara kuhagera yahise ababwira ko ari umufana wabo kandi yifuza kuzamera nkabo. Bamusabye ko a baririmbira, arabikoda, bumva aririmba neza. Nyakwigendera Henry, umwe mu ari bagize itsinda rya KGB, yahise yiyemeza kumufasha.
Ku munsi wakurikiyeho Henry yajya ye Bruce Melody muri studio ya Jackson Dadu, bumvikana ko azamukorera indirimbo yambere, gusa ntabwo iyo ndirimbo yigeze irangira. Jackson yahaye Bruce Melody murumuna we Nasooni ngo abe ariwe ukomeza kumufasha gukora iyo ndirimbo. Nasooni nawe byaramunaniye kurangiza iyo ndirimbo. Yamuhaye uwo bakoranaga ngo nawe akomeze amufashe, bakomeza kumuhererekanya batyo, ariko Bruce Melody yakomezaga guhezwa muri iyi studio ariko ntayacika intege arakomeza arahatana ngo arebe ko yakora indirimbo. Umunsi umwe muri iyo studio umuriro warashize, basaba Bruce Melody kuwugura, yagizwe ati:" natekereje ukuntu mva murugo n'amaguru nje kuri studio nabuze n'ijana ryo gutega igare, mbona kunyaka amafaranga kandi bari babiz ko ntayo ngira bisa no kunyirukana. Aya magambo yayaganirije ikinyamakuru IGIHE muri muri 2019. Nyuma yo guhura niri hurizo yahise afata umwanzuro wo kuva muri iyi studio kuko nawe yaramaze kubona ko bashaka kumwikuraho. Kandi amafaranga yo kumukorera iyo ndirimbo yari yaramaze kwishyurwa, ariko birangira bamwikijije, bituma nawe acika intege ahagarika umuziki.
Muri 2010, yamenye ko hari studio yavunguwe i Kanombe, yari iya Amag The Black, Bruce Melody yatangiye kujya ahaza bya hato na hato navuye ku ishuri. Abakoreragamo bajyaga bamutuma ibintu kumuhanda nk'umwana muto nabonaga ahora aza ku areba. Buri gihe uko Bruce Melody yabaga yahaje yabaga ari gukubita agatoki ku kandi ati ibyo mukora ndabireba, ibyo mukanda ndabimenya. Hano yari ari kwihugura mu bijyanye no gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi ariko ntawe uri kumwigisha ahubwo byarukureba gusa (observation). Muri iyo Studio habagamo producer Jimmy ndetse na Piano The Groove Man, bari baramwitiriye "Piano" ngo kuko yari umuhanga mukuyicuranga. Aba bombi bigishwaga gutunganya umuziki na Nyakwigendera Junior Multi System. Buri uko yabaga arikubigisha Bruce Melody nawe yabaga araho areba ibyo bari kwiga nawe akabifata mu mutwe yibereye hakurya. Atangira kumenya byinshi mu gutunganya imiziki gutyo, ndetse atangira no kujya akora uturirimbo rimwe na rimwe. Hashize igihe Jimmy na Piano baje kugenda basezeranye iyi studio, Melody asigara ariwe mu producer wenyine muri iyo studio, ubundi akorera amafaranga karahava.
Akaryoshye kanze guhora mw'itama gatuma Amag The Black agirana ubwumvikane buke na Melody birangira amwirukanye muri studio ye, Bruce yahise ajye gukorera muyindi studio yari i Masaka. Gusa naho yaranze kuhaguma ahubwo yigira i Rwamagana muri Studio yitwa Ineza Studio. Muri icyo gihe amafaranga yo kuba producer yari yaramuryoheye, yaramwibagije inzozi yarafite zo kuba umuhanzi. Gusa aha naho ntabwo byamuhiriye kuko yaje kuhirukanwa akajya mugandi mastidio yo mu karere ka Ngoma, gusa igeze aha yaje kongera kwibuka inzozi yari afite zo kuzaba umuhanzi, yibuka ukuntu yashakaga kuzamura impano ye yo kuririmba, arongera yubura ibyubuhanzi.
Bruce Melodie yahuye n'umushoramari witwa Munyaneza Javier, washakaga kugura studio ya Amag The Black, yifuzaga kujyamo Melody nk'umuhanzi, nubwo Melody we yaragishaka kubanza yakwiga ibijyanye no gutunganya umuziki bigiye kure. Byaje gutuma ajya Kureba producer Lick Lick ngo amwigishe gusa ntibyakunda kuko Lick Lick yahise yerekeza muri America gukomerezayo ibikorwa bye. Cyane ko abahanzi bari bakomeye muri icyo gihe: Meddy na The Ben bari baragiye gukorera muri America kandi Lick Lick niwe abakoreraga indirimbo byinshi.
Ibyo byanze yashakishirije ubuzima ahandi, aza guhura na Producer Fyzo, bemeranya gukorana, bapanze kugura studio yarisizwe na Lick Lick yitwaga unlimited studio. Yanyuma babyumvisha Munyaneza washakaga kugura iya Amag Ko agomba kuyivaho bakigira muya Lick Lick. Yarabyemeye ubundi Fyzo azamo nkumuproducer, Melody nawe azamo nk'umuhanzi hama Munyaneza aba Nyirayo (CEO).
Aha Melody yahakoreye indirimbo yitwa inkovu gusa ntiyaba hit, akora nindi yitwa ngiye kubivuga nayo ntiyamenyekana, bwa 3 akora iyitwa Tubivemo, yo yaje gukundwa cyane, ikinwa ku maradio menshi atandukanye yo mu gihugu Melody abona ko ibintu bizagenda neza. Yarongeye akora iyitwa telefoni nayo itumbagiza izina rye cyane. Akomereza kuyitwa Tubivemo, yo yarakunzwe cyane bikomeye ishyira izina Bruce Melody muyandi mazina y'abahanzi bakomeye mu Rwanda.
Bruce Melody aganira n'itangazamakuru yavuze ko iyo ndirimbo Uzandabure, ariyo ndirimbo yakoze a kumva aranyuzwe kuko ngo niyo yumvise nawe a kumva ikoze neza uko abyifuza. Kuko izindi zose yumvaga zitakozwe mu buryo yifuza. Izo ndirimbo uko ari 3 nizo zazamuye Bruce Melody zituma abantu bamumenya mu gihugu hose. Muri 2012, taliki 4/09 ubwo yari arigukora amashusho y'indirimbo ye Uzandabure. Yakiye amakuru yinshamugongo ko mama we ajyanwe kwa Muganga, nawe ahita ataha igitaraganya, gusa byaje kurangira mama we yitabye Imana, bimusigira igikomere gikomeye ku mutima. Gusa yavuze ko byahise bituma akora cyane kuko yabonaga ko asigaye wenyine.
Nyuma ibyo byose, Melody yagiranye ibibazo na producer Fyzo, bituma batandukana kandi ariwe wamukoreraga indirimbo. Gusa nyuma yaho gato yaje guhura na Mico the Best, mu gitaramo cyari cyabereye i Rusizi, Mico yahise amwemerera kumujyana muri studio ya Super Level nawe yari asanzwe akoreramo. Yahahuriye na producer Piano nanone barongera barakorana. Yasinye amasezerano niyi studio ko bazajya bamuha 50% kubyavuye mu muziki we. Nyuma biza guhinduka kubera amakosa bamushinjije yo kujya gutarama ahantu ntawe yabibwiye, bayakura kuri 50% bayashyira kuri 30%, Yarabyemeye kuko ntakundi yari kubigenza.
Muri iyi studio yahakoreye indirimbo zabaye hit cyane, zirimo Ndumiwe, Ndakwanga nizindi nyinshi zamugize umuhanzi bukomeye mu Rwanda, bituma anegukana Primus Guma Guma Superstar season ya 8 muri 2018. Gusa Melody yavuze ko muri million bamuhembye yafasheho amafaranga atarenze ibihumbi 70k kuko andi Super Level yayasigaranye kuko bari barumvikanye ko izajya ifata 70% ubwo yasigaranye 300k yonyine nayo yishyuramo amadeni asigarana udufaranga duke tutageze no ku bihumbi ijana.
Bruce Melody yabonye ko gukorera abandi bigoye kandi yari amaze kuba umuhanzi ukomeye, yahisemo gutangira kwikorera ku giti ke akomeza urugendo rwe rwa muzika gutyo. Hagati y'umwaka wa 2014-2015, Bruce Melody yatangiye kubanza n'umugorewe Umuhoza Katherine mwibanga rikomeye, umugore we yamuhimbiye indirimbo yitwa Katherine yasohotse taliki 17 zukwa kenda 2019, iri mundirimbo ze zakunzwe cyane, imaze kurebwa nabarenga miriyoni 15, kugeza ubu bamaze kubyarana abana 2. Umwe yavutse muri 2015, yitwa Itahiwacu Prita, undi Yavutse 2019.