Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyboo ku gahato

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 3 September 2026

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyboo ku gahato

Mu kwezi kwa Gatandatu Shaddyboo yagiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Yugi Umukaraza yamukoresheje imibonano mpuzabitsina atabizi, kuko ngo mu ijoro ryo kuwa 21 Kamena, Yugi yagiye gusura Shaddyboo yitwaje icyo kunywa gisembuye bakagisangira bikarangira Shaddyboo asinze.

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyb photo

Muri iryo joro ngo barararanye bukeye mu gitondo Shaddyboo atungurwa no gusanga yararanye n'uyu musore mu buriri bumwe kandi yambaye n'ubusa, ahita amenya ko Yugi yamusindishije kugira ngo amusambanye atabizi kandi mu by’ukuri nta mubano udasanzwe wari hagati yabo ku buryo baryamana.

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyb photo

Shaddyboo yavuze ko uwo musore bahise bashyamirana amubaza impamvu yamufatiranye yasinze akamusambanya, ngo birangira Yugi amucitse ariruka asiga n'inkweto ze mu rugo rwa Shaddyboo. Shaddyboo nawe ni bwo yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ibyamubayeho.

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyb photo

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) yasabaga ko rumurenganura rwamusabye ko yajya muri One Stop Center kwifatisha ibizamini bya muganga kugira ngo haboneke ibimenyetso byerekana ko yafashwe ku ngufu, ubundi abone gutanga ikirego cye muri RIB

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyb photo

Shaddyboo yarabikoze, avuyeyo ajyana ikirego cye muri RIB arega umuhanzi Yugi Umukaraza, ku cyaha cyo kumusambanya ku gahato, RIB yahise ita muri yombi uyu muhanzi mu gihe iperereza ryari rigikomeje. Gusa ageze yo yanapimwe gukoresha ibiyobyabwenge basanga mu mubiri we birimo.

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyb photo

Yahise ajyanwa i Mageragere kuba afungiweyo, akurikiranweho ibyaha bibiri, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gukoresha ibiyobyabwenge. Muri icyo gihe na Shaddyboo yahise ajyanwa muri Rehab iherereye mu Karere ka Huye nyuma yuko nawe byari bagaragaye ko akoresha ibiyobyabwenge.

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyb photo

Ku wa Kane tariki ya 03 Nzeri 2026 ni bwo Yugi Umukaraza yarekuwe arataha nyuma y'amezi arenga abiri afunzwe, gusa hari n'andi makuru Rubavu Today yamenye avuga ko Shaddyboo nawe yatashye atakiri muri Rehab, bitewe nuko yongeye gukoresha imbuga nkoranyambaga ze, nubwo nyiri ubwite atarabyemeza.

Yugi Umukaraza yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa gusambanya Shaddyb photo